ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abamaneko cumi na babiri
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Abisirayeli baneka igihugu cy’i Kanani

      IGICE CYA 26

      Abamaneko cumi na babiri

      Abisirayeli bavuye ku Musozi wa Sinayi banyura mu butayu bwa Parani bagera ahantu hitwa i Kadeshi. Yehova yabwiye Mose ati: “Ohereza abagabo 12 bajye kuneka igihugu cy’i Kanani ngiye guha Abisirayeli. Utoranye umugabo umwe muri buri muryango.” Mose yatoranyije abagabo 12, arababwira ati: “Mujye i Kanani murebe niba ubutaka bwaho bwera. Murebe niba abantu baho bafite imbaraga cyangwa nta zo bafite, niba batuye mu mahema cyangwa mu mijyi.” Abo bamaneko 12 bagiye i Kanani. Muri bo harimo Yosuwa na Kalebu.

      Abisirayeli baritotombye kandi bacika intege

      Abo bamaneko bagarutse nyuma y’iminsi 40, bazanye imbuto zimeze nka pome bita amakomamanga, imitini n’imizabibu. Baravuze bati: “Ni igihugu cyiza. Ariko abantu baho bafite imbaraga nyinshi kandi batuye mu mijyi ikikijwe n’inkuta ndende.” Icyakora Kalebu yarababwiye ati: “Dushobora kubatsinda. Nimuze duhite tubatera.” Ese uzi impamvu Kalebu yavuze atyo? Ni ukubera ko we na Yosuwa bizeraga Yehova. Ariko abandi bamaneko icumi bo baravuze bati: “Oya! Ni abantu barebare cyane kandi banini! Twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo.”

      Abisirayeli bacitse intege. Batangiye kwitotomba, barabwirana bati: “Nimuze twishyirireho undi muyobozi twisubirire muri Egiputa. Ntidushaka kujya muri icyo gihugu ngo batwicireyo.” Yosuwa na Kalebu barababwiye bati: “Ntimusuzugure Yehova kandi ntimutinye. Yehova azaturinda.” Ariko Abisirayeli banze kumva, ahubwo bashaka kwica Yosuwa na Kalebu!

      Yehova yakoze iki? Yabwiye Mose ati: “Nakoreye Abisirayeli ibintu byinshi cyane, ariko baracyansuzugura. Ni yo mpamvu bazaguma mu butayu imyaka 40 kandi ni ho bazapfira. Abana babo na Yosuwa na Kalebu ni bo bonyine bazaba mu gihugu nabasezeranyije ko nzabaha.”

      “Ni iki gitumye mugira ubwoba mwa bafite ukwizera guke mwe?”​—Matayo 8:26

      Ibibazo: Byagenze bite igihe bamaneko 12 bagarukaga bavuye kuneka igihugu cy’i Kanani? Yosuwa na Kalebu bagaragaje bate ko bizeraga Yehova?

      Kubara 13:1–14:38; Gutegeka kwa Kabiri 1:22-33; Zaburi 78:22; Abaheburayo 3:17-19

  • Bigometse kuri Yehova
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Kora n’abari bamushyigikiye bahagaze imbere ya Mose na Aroni

      IGICE CYA 27

      Bigometse kuri Yehova

      Hashize igihe, ubwo Abisirayeli bari mu butayu, Kora, Datani, Abiramu n’abandi bagabo 250 bigometse kuri Mose. Baramubwiye bati: “Turabarambiwe! Kuki ari wowe ugomba kutuyobora na Aroni akaba umutambyi mukuru? Yehova ari kumwe natwe twese, ntari kumwe nawe na Aroni gusa.” Ibyo byababaje Yehova. Yabonaga ko ari we bari bigometseho.

      Mose yabwiye Kora n’abari bamushyigikiye ati: “Ejo muzaze ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, mufite n’ibikoresho byanyu byo gutwikiraho umubavu. Yehova azatwereka uwo yatoranyije.”

      Ku munsi wakurikiyeho, Kora na ba bagabo 250 basanze Mose kuri iryo hema. Batwitse imibavu nk’aho ari abatambyi. Yehova yabwiye Mose na Aroni ati: “Mwitandukanye na Kora na bagenzi be.”

      Kora yari yasanze Mose ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, ariko Datani, Abiramu n’imiryango yabo bo banze kujyayo. Yehova yabwiye Abisirayeli kujya kure y’ihema rya Kora, Datani na Abiramu. Abisirayeli bahise bigirayo. Datani, Abiramu n’imiryango yabo bahagaze iruhande rw’amahema yabo. Ubutaka bwahise busaduka, burasama burabamira! Naho Kora na ba bagabo 250 bari ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, umuriro waturutse kuri Yehova urabatwika.

      Ubutaka bwarasadutse bumira Datani, Abiramu n’imiryango yabo

      Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati: “Fata inkoni y’umutware wa buri muryango uyandikeho izina rye. Ariko ku nkoni y’umuryango wa Lewi, wandikeho izina rya Aroni. Uzazishyire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Inkoni y’umuntu nzatoranya izameraho indabyo.”

      Ku munsi wakurikiyeho, Mose yazanye inkoni zose azereka abatware. Inkoni ya Aroni yari yamezeho indabyo kandi iriho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi. Yehova yari agaragaje ko yatoranyije Aroni ngo abe umutambyi mukuru.

      “Mujye mwumvira ababayobora kandi mububahe cyane.”​—Abaheburayo 13:17

      Ibibazo: Kuki Kora n’abari bamushyigikiye bigometse kuri Mose? Ni iki kitwemeza ko Aroni ari we Yehova yahisemo ngo abe umutambyi mukuru?

      Kubara 16:1–17:13; 26:9-11; Zaburi 106:16-18

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze