ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Rahabu yahishe abamaneko
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Rahabu yayobeje abasirikare bituma akiza abamaneko

      IGICE CYA 30

      Rahabu yahishe abamaneko

      Igihe abamaneko b’Abisirayeli bajyaga mu mujyi wa Yeriko, bacumbitse mu nzu y’umugore witwaga Rahabu. Umwami w’i Yeriko yarabimenye, yohereza abasirikare kwa Rahabu. Rahabu yahishe abo bamaneko hejuru y’inzu, maze ayobya abo basirikare. Yabwiye abo bamaneko ati: “Ndabafasha kuko nzi neza ko Yehova ari kumwe namwe kandi ko muzatsinda iki gihugu. Ndabinginze nimunsezeranye ko mutazanyica njye n’umuryango wanjye.”

      Abo bamaneko babwiye Rahabu bati: “Tugusezeranyije ko nta muntu uzaba uri mu nzu yawe uzagira icyo aba.” Nanone baramubwiye bati: “Uzazirike umugozi utukura ku idirishya ryawe, ni bwo abo mu muryango wawe bazarokoka.”

      Igihe inkuta za Yeriko zagwaga, inzu ya Rahabu yari iziritseho umushumi utukura mu idirishya igasigara

      Rahabu yanyujije abo bamaneko mu idirishya, bamanukira ku mugozi. Bamaze iminsi itatu bihishe mu misozi, hanyuma basubira aho Yosuwa yari ari. Nyuma yaho, Abisirayeli bambutse Uruzi rwa Yorodani kugira ngo bitegure gutera igihugu bacyigarurire. Umujyi wa mbere batsinze ni Yeriko. Yehova yabategetse kujya bazenguruka uwo mujyi inshuro imwe ku munsi, bakabikora iminsi itandatu. Ku munsi wa karindwi, bazengurutse uwo mujyi inshuro zirindwi. Hanyuma abatambyi bavugije amahembe, abasirikare na bo bavuza urusaku rwinshi rw’intambara. Inkuta z’uwo mujyi zahise zigwa. Ariko inzu ya Rahabu yo ntiyaguye nubwo yari yubatse ku rukuta rw’umujyi. Rahabu n’umuryango we nta cyo babaye kuko yizeye Yehova.

      ‘Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu we ntiyavuzweho ko ari umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari amaze kwakira neza abari batumwe maze akabohereza banyuze mu yindi nzira?’​—Yakobo 2:25

      Ibibazo: Kuki Rahabu yafashije abamaneko? Abisirayeli bateye Yeriko bate? Byagendekeye bite Rahabu n’umuryango we?

      Yosuwa 2:1-24; 6:1-27; Abaheburayo 11:30, 31; Yakobo 2:24-26

  • Yosuwa n’Abagibeyoni
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Abagibeyoni bambaye imyenda ishaje cyane, bajya kureba Yosuwa n’abasirikare be

      IGICE CYA 31

      Yosuwa n’Abagibeyoni

      Inkuru y’ibyabereye i Yeriko yageze mu bihugu byose by’i Kanani. Abami baho bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe kugira ngo barwanye Abisirayeli. Icyakora Abagibeyoni bo batekereje ikindi kintu bakora. Bambaye imyenda ishaje cyane basanga Yosuwa, baramubwira bati: “Duturutse mu gihugu cya kure. Twumvise ibyo Yehova yabakoreye byose muri Egiputa n’i Mowabu. None mudusezeranye ko mutazadutera, natwe tuzaba abagaragu banyu.”

      Yosuwa yemeye ibyo bamubwiye abasezeranya ko atazabatera. Nyuma y’iminsi itatu, yamenye ko burya batari baturutse kure. Bari batuye hafi aho mu gihugu cy’i Kanani. Yosuwa yabajije abo Bagibeyoni ati: “Kuki mwatubeshye?” Baramusubije bati: “Twagize ubwoba. Tuzi ko Imana yanyu Yehova ari yo ibafasha kurwana. Turabinginze ntimutwice.” Yosuwa yubahirije ibyo yabasezeranyije, ntiyagira icyo abatwara.

      Hashize igihe gito, abami batanu b’i Kanani n’abasirikare babo bateye Abagibeyoni. Yosuwa n’abasirikare be bagenze ijoro ryose bagiye kubatabara. Urugamba rwatangiye mu gitondo cya kare. Abanyakanani batangiye kwiruka barahunga. Aho bahungiraga hose Yehova yabagushagaho amabuye manini y’urubura ruturutse mu ijuru. Hanyuma Yosuwa yasabye Yehova guhagarika izuba ntirirenge. Kuki yasabye Yehova guhagarika izuba kandi bitari byarigeze bibaho? Ni ukubera ko yiringiraga Yehova cyane. Izuba ntiryigeze rirenga, kugeza igihe Abisirayeli bari bamaze gutsinda abami b’Abanyakanani n’abasirikare babo.

      Yosuwa areba mu ijuru agasaba Yehova ko izuba rihagarara ntirirenge

      “‘Yego’ yanyu ijye iba yego, na ‘Oya’ yanyu ibe oya, kuko ibirenze ibyo bituruka kuri Satani.”​—Matayo 5:37

      Ibibazo: Abagibeyoni bakoze iki kugira ngo Abisirayeli batazabatera? Yehova yafashije ate Abisirayeli?

      Yosuwa 9:1–10:15

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze