ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Baraki asaba Debora ngo aze bajyane

      IGICE CYA 32

      Umuyobozi mushya n’abagore babiri b’intwari

      Yosuwa yamaze imyaka myinshi ayobora abantu ba Yehova, apfa afite imyaka 110. Igihe cyose yari akiriho, Abisirayeli basengaga Yehova. Ariko amaze gupfa, biganye Abanyakanani batangira gusenga ibigirwamana. Yehova yemeye ko umwami w’Umunyakanani witwaga Yabini agirira nabi Abisirayeli, kubera ko batakomeje kumwumvira. Abantu basenze Yehova bamwinginga kugira ngo abakize. Yehova yabahaye umuyobozi mushya witwaga Baraki. Yagombaga kubafasha kongera gukorera Yehova.

      Umuhanuzikazi witwaga Debora yatumyeho Baraki. Yari afite ubutumwa Yehova yari yamubwiye. Yaramubwiye ati: “Fata abagabo 10.000, ujye ku mugezi wa Kishoni, urahahurira n’abasirikare ba Yabini. Umuyobozi mukuru w’abasirikare ba Yabini witwa Sisera uzamutsinda.” Baraki yabwiye Debora ati: “Ndajyayo ari uko wemeye ko tujyana.” Na we aramubwira ati: “Turajyana. Ariko umenye ko atari wowe uzica Sisera. Yehova yavuze ko azicwa n’umugore.”

      Debora yajyanye na Baraki n’abasirikare be ku Musozi wa Tabori kwitegura urugamba. Sisera yarabyumvise ahita akoranya amagare y’intambara n’abasirikare be, bateranira mu kibaya cyo munsi y’uwo musozi. Debora yabwiye Baraki ati: “Uyu munsi Yehova aratuma utsinda.” Baraki n’abasirikare be 10.000 bamanutse uwo musozi kugira ngo barwane n’abasirikare bari bakomeye ba Sisera.

      Yehova yatumye umugezi wa Kishoni wuzura. Amagare y’intambara ya Sisera yatangiye gusaya mu byondo. Sisera yavuye ku igare rye atangira kwiruka. Baraki n’abasirikare be batsinze abasirikare ba Sisera, ariko Sisera we arabacika arahunga. Yagiye kwihisha mu ihema ry’umugore witwaga Yayeli. Yayeli yamuhaye amata maze amworosa ikiringiti. Sisera yahise asinzira kuko yari ananiwe. Hanyuma Yayeli yaje gahoro gahoro, afata urubambo bakoresha bashinga ihema arumushinga mu mutwe, arapfa.

      Baraki na Debora basingiza Yehova baririmba

      Baraki yaje yiruka ashaka Sisera. Yayeli yasohotse mu ihema rye aramubwira ati: “Injira nkwereke uwo ushaka.” Nuko Baraki yinjiye, asanga Sisera aryamye hasi yapfuye. Baraki na Debora baririmbye indirimbo yo gusingiza Yehova kubera ko yatumye Abisirayeli batsinda abanzi babo. Mu myaka 40 yakurikiyeho, Abisirayeli bakomeje kugira amahoro.

      ‘Abagore bamamaza ubutumwa bwiza ni itsinda rinini ry’ingabo.’—Zaburi 68:11

      Ibibazo: Debora yafashije ate Abisirayeli? Yayeli yagaragaje ate ubutwari?

      Abacamanza 4:1–5:31

  • Rusi na Nawomi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Nawomi abwira Rusi ngo asubire iwabo

      IGICE CYA 33

      Rusi na Nawomi

      Muri Isirayeli hateye inzara, maze Umwisirayelikazi witwaga Nawomi ahungira i Mowabu ari kumwe n’umugabo we n’abahungu babo babiri. Umugabo wa Nawomi yaje gupfa. Abahungu be bashatse abagore b’Abamowabu. Umwe yitwaga Rusi undi akitwa Orupa. Ikibabaje ni uko abo bahungu ba Nawomi na bo baje gupfa.

      Nawomi amaze kumva ko inzara yashize muri Isirayeli, yiyemeje gusubirayo. Rusi na Orupa bajyanye na we. Ariko bakiri mu nzira Nawomi yarababwiye ati: “Abahungu banjye mwababereye abagore beza, nanjye munyitaho, mungaragariza urukundo. Ariko ndashaka ko musubira iwanyu i Mowabu, mukishakira abandi bagabo.” Baramusubije bati: “Turagukunda! Ntidushaka kugusiga.” Nawomi yakomeje kubabwira ngo bagende. Nyuma yaho Orupa yaragiye, ariko Rusi we agumana na Nawomi. Nawomi yaramubwiye ati: “Dore Orupa asanze bene wabo kandi azajya asenga imana z’iwabo. Mukurikire mujyane, nawe usubire iwanyu.” Ariko Rusi yaramubwiye ati: “Sinzagusiga. Bene wanyu ni bo bazaba bene wacu, kandi Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye.” Ese utekereza ko Nawomi yumvise ameze ate igihe Rusi yamubwiraga ayo magambo?

      Rusi na Nawomi bageze muri Isirayeli igihe abantu bari batangiye gusarura ingano bita sayiri. Umunsi umwe, Rusi yagiye gutoragura ingano zasigaraga mu murima iyo babaga basarura. Icyo gihe yagiye mu murima w’umugabo witwaga Bowazi wari umuhungu wa Rahabu. Bowazi yamenye ko Rusi yari Umumowabukazi kandi ko yari yarabereye indahemuka Nawomi. Yategetse abakozi be ngo bajye basiga ingano nyinshi mu murima kugira ngo Rusi azitoragure.

      Rusi ari gutoragura ingano mu murima wa Bowazi

      Ku mugoroba Rusi atashye, Nawomi yaramubajije ati: “Uyu munsi wagiye mu murima wa nde?” Rusi yaramusubije ati: “Nagiye mu murima wa Bowazi.” Nawomi yaramubwiye ati: “Bowazi ni mwene wabo w’umugabo wanjye. Uzakomeze gutoragura ingano mu murima we, uri kumwe n’abandi bakobwa. Nta muntu uzakugirira nabi.”

      Nawomi ari kumwe na Bowazi, Rusi na Obedi

      Rusi yakomeje gutoragura ingano mu murima wa Bowazi kugeza igihe cyo gusarura kirangiye. Bowazi yabonye ko Rusi yari umugore w’intangarugero wakoranaga umwete. Muri icyo gihe, iyo umugabo yapfaga atarabyara abahungu, umuntu wo mu muryango we yashakanaga n’umugore we. Ni yo mpamvu Bowazi na we yashakanye na Rusi. Babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Obedi, kandi yaje kuba sogokuru w’Umwami Dawidi. Incuti za Nawomi zarishimye cyane. Zaramubwiye ziti: “Yehova yaguhaye Rusi wakubereye umuntu mwiza cyane, none dore ubonye n’umwuzukuru. Yehova nasingizwe.”

      ‘Habaho incuti igumana n’umuntu ikamurutira umuvandimwe.’—Imigani 18:24

      Ibibazo: Rusi yagaragaje ate ko yakundaga Nawomi? Yehova yitaye ate kuri Rusi na Nawomi?

      Rusi 1:1–4:22; Matayo 1:5

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze