-
Gideyoni atsinda AbamidiyaniAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 34
Gideyoni atsinda Abamidiyani
Hashize igihe, Abisirayeli bongeye kureka Yehova basenga ibigirwamana. Ibyo byatumye Abamidiyani bamara imyaka irindwi babagirira nabi, bakabatwara amatungo kandi bakangiza imyaka yabo yabaga iri mu mirima. Abisirayeli bihishaga Abamidiyani mu misozi no mu buvumo. Binginze Yehova ngo abakize. Yehova yohereje umumarayika ngo ajye kureba umusore witwaga Gideyoni. Uwo mumarayika yabwiye Gideyoni ati: “Yehova yagutoranyije ngo ube umusirikare w’intwari.” Gideyoni yaramubajije ati: “Nakiza nte Abisirayeli? Nta cyo ndi cyo.”
Gideyoni yari kwemezwa n’iki ko Yehova ari we yahisemo? Yashyize ubwoya ku mbuga bahuriraho imyaka, maze abwira Yehova ati: “Mu gitondo, ninsanga ikime cyaje kuri ubu bwoya ariko ubutaka bugakomeza kumuka, ndamenya ko ushaka ko nkiza Abisirayeli.” Ku munsi wakurikiyeho, yasanze ubwoya butose cyane, ariko ubutaka bwumutse. Icyakora Gideyoni yasabye ko umunsi ukurikiraho yasanga ubwoya bwumutse ariko ubutaka butose. Igihe ibyo byabaga, Gideyoni yamenye neza ko ari we Yehova yari yahisemo. Yahise ateranyiriza hamwe abasirikare be ngo bajye gutera Abamidiyani.
Yehova yabwiye Gideyoni ati: “Nzatuma Abisirayeli batsinda. Ariko kubera ko ufite abasirikare benshi, mushobora kwibeshya ko ari mwe ubwanyu mwatsinze iyo ntambara. None rero bwira umuntu wese ufite ubwoba yisubirire mu rugo.” Abasirikare 22.000 bahise bataha, hasigara 10.000. Hanyuma Yehova yaramubwiye ati: “Abasirikare baracyari benshi. Bajyane ku mugezi ubabwire banywe amazi. Usigarane gusa abari bunywe amazi ariko banareba aho umwanzi aturuka.” Abasirikare 300 ni bo bonyine banyoye amazi baniteguye kurwana. Yehova yamusezeranyije ko abo basirikare bake bari kuzatsinda abasirikare b’Abamidiyani bageraga ku 135.000.
Muri iryo joro, Yehova yabwiye Gideyoni ati: “Haguruka utere Abamidiyani!” Gideyoni yahaye buri musirikare ihembe n’ikibindi kirimo ikintu gitanga urumuri. Yarababwiye ati: “Murebe ibyo nkora namwe abe ari byo mukora.” Gideyoni yavugije ihembe rye, akubita hasi ikibindi, azunguza cya kintu gitanga urumuri, maze aravuga cyane ati: “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” Ba basirikare 300 bose babigenje batyo. Abamidiyani bagize ubwoba, bariruka barahunga. Bayobewe ibibaye maze batangira kwicana. Icyo gihe nabwo, Yehova yari yongeye gufasha Abisirayeli gutsinda abanzi babo.
“Ibyo bigaragaza ko twahawe imbaraga zirenze iz’abantu. Izo mbaraga si izacu ahubwo ziva ku Mana.”—2 Abakorinto 4:7
-
-
Hana asenga asaba umwanaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 35
Hana asenga asaba umwana
Hari Umwisirayeli witwaga Elukana wari ufite abagore babiri. Umwe yitwaga Hana undi yitwa Penina. Ariko Elukana yakundaga Hana cyane. Penina yahoraga abwira Hana amagambo mabi amubabaza kubera ko nta bana yagiraga, kandi we akaba yari afite benshi. Buri mwaka, Elukana yajyanaga umuryango we gusengera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana ryari i Shilo. Igihe kimwe ubwo bari i Shilo, Elukana yabonye ko Hana, umugore we yakundaga yari ababaye cyane. Yaramubwiye ati: “Hana ndakwinginze, rwose wirira. None se kuba umfite ntibigushimisha? Ndagukunda cyane.”
Nyuma yaho Hana yagiye ahantu wenyine arasenga. Yakomezaga gusenga Yehova arira, amwinginga ngo amufashe. Yabwiye Yehova ati: “Yehova, numpa umwana w’umuhungu, nzamuguha agukorere iminsi yose y’ubuzima bwe.”
Umutambyi Mukuru Eli yabonye Hana arimo arira, akeka ko yasinze. Hana yaramubwiye ati: “Oya databuja, sinasinze. Ahubwo nabwiraga Yehova ikibazo kimpangayikishije cyane.” Eli yabonye ko yari yibeshye maze aramubwira ati: “Imana iguhe ibyo wayisabye.” Hana yumvise aruhutse maze arataha. Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka yabyaye umwana w’umuhungu amwita Samweli. Hana yarishimye cyane.
Hana ntiyibagiwe ibyo yasezeranyije Yehova. Samweli amaze kuva ku ibere, Hana yamujyanye gukorera Yehova mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Agezeyo yabwiye Eli ati: “Uyu ni wa mwana nasabaga igihe nasengaga. Ndamutanze ngo azakorere Yehova igihe cyose azaba akiriho.” Buri mwaka, Elukana na Hana basuraga Samweli bakamuzanira ikanzu nshya idafite amaboko. Yehova yatumye Hana abyara abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri.
“Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona.”—Matayo 7:7
-