ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 131
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kwirimbisha ntibibujijwe
  • Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwirimbisha
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 131
Umugore wambaye umukufi

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwirimbisha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nubwo Bibiliya nta cyo ibivugaho mu buryo burambuye, ntibuza abantu kwambara ibintu by’umurimbo, kwisiga cyangwa ubundi buryo bwo kwirimbisha. Icyakora, Bibiliya ntidutera inkunga yo kwibanda ku murimbo w’inyuma ahubwo idushishikariza kwambara “umwambaro utangirika, ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza.”—1 Petero 3:3, 4.

Kwirimbisha ntibibujijwe

  • Abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya bambaraga ibintu by’umurimbo. Rebeka washakanye n’umuhungu wa Aburahamu witwaga Isaka yambaraga impeta ya zahabu ku zuru, imikufi ya zahabu n’indi mirimbo ihenze yari yarahawe na sebukwe Aburahamu (Intangiriro 24:22, 30, 53). Nanone Esiteri yemeye ko ‘bamusiga’ kugira ngo bamutegurire kuzaba umwamikazi mu Bwami bw’Abaperesi (Esiteri 2:7, 9, 12). Hari igitabo cyavuze ko mu byo bamusigaga habaga harimo “amavuta” cyangwa “ibindi birungo by’ubwiza bitandukanye.”—New International Version; Easy-to-Read Version.

  • Hari ingero zo muri Bibiliya zivuga neza ibyo kwirimbisha. Urugero, umuntu ugira abandi inama nziza agereranywa n’“iherena rya zahabu” riri ku ‘gutwi kumva’ (Imigani 25:12). Nanone Bibiliya igereranya imishyikirano Imana yari ifitanye n’ishyanga rya Isirayeli n’umugabo wambika ibintu by’umurimbo umugeni we, akamushyira imikufi ku maboko no mu ijosi akanamwambika amaherena. Iyo mirimbo yatumaga iryo shyanga riba ‘ryiza cyane.’—Ezekiyeli 16:11-13.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwirimbisha

Ikinyoma: Muri 1 Petero 3:3, Bibiliya iciraho iteka “kuboha umusatsi no kwirimbisha zahabu.”

Ukuri: Imirongo ikikije uwo igaragaza ko Bibiliya iba itsindangiriza ko ubwiza bw’imbere ari bwo bufite agaciro kurusha ubwiza bw’inyuma (1 Petero 3:3-6). Hari n’ahandi Bibiliya ivuga ibintu nk’ibyo.—1 Samweli 16:7; Imigani 11:22; 31:30; 1 Timoteyo 2:9, 10.

Ikinyoma: Kuba umwamikazi mubi witwaga Yezebeli yarisigaga irangi ku maso bigaragaza ko kwisiga ibirungo by’ubwiza ari bibi.—2 Abami 9:30.

Ukuri: Yezebeli yahanwe azira kuraguza no kwica; ntiyazize uko yasaga.—2 Abami 9:7, 22, 36, 37.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze