ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr25 Ugushyingo pp. 1-16
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
  • Udutwe duto
  • 3-9 UGUSHYINGO
  • 10-16 UGUSHYINGO
  • 17-23 UGUSHYINGO
  • 24-30 UGUSHYINGO
  • 1-7 UKUBOZA
  • 8-14 UKUBOZA
  • 15-21 UKUBOZA
  • 22-28 UKUBOZA
  • 29 UKUBOZA- 4 MUTARAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
mwbr25 Ugushyingo pp. 1-16

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

3-9 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA INDIRIMBO YA SALOMO 1-2

Inkuru y’urukundo nyakuri

w15 15/1 30 par. 9-10

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

9 Isezerano ryo gushyingiranwa umugabo n’umugore bagirana, si isezerano ryo gupfa kubana gusa badakundana. Mu by’ukuri, urukundo ni rwo ruranga ishyingiranwa rya gikristo. Ariko se, urwo rukundo rukubiyemo iki? Ese ni urukundo rugengwa n’amahame ya Bibiliya (1 Yoh 4:8)? Ese ni urukundo ruranga abantu bavukana? Ese urwo rukundo ni rwa rundi rurangwa n’ubwuzu incuti nyakuri zikundana (Yoh 11:3)? Rwaba se ari urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina (Imig 5:15-20)? Mu by’ukuri, urukundo nyakuri kandi ruhoraho abashakanye bakundana, ruba rukubiyemo ibyo byose. Ibyo buri wese mu bashakanye avuga n’ibyo akora bishobora kugaragariza mugenzi we ko amukunda. Ni iby’ingenzi ko abashakanye badaheranwa n’imirimo ya buri munsi ngo bitume babura igihe cyo kubwirana amagambo agaragaza urukundo. Amagambo nk’ayo ashobora gutuma mu rugo rwabo harangwa amahoro n’ibyishimo. Mu mico imwe n’imwe, abashyingiranwa bashobora kuba bataziranye bitewe n’uko baba barahujwe n’undi muntu. Bityo rero, abashakana batyo nibazirikana ko bagomba kubwirana amagambo agaragaza urukundo, bizatuma barushaho gukundana kandi ishyingiranwa ryabo risagambe.

10 Amagambo agaragaza urukundo abashakanye babwirana afite ikindi abamarira. Umwami Salomo yiyemeje gukorera wa mukobwa w’Umushulami ‘imirimbo icuzwe muri zahabu, itatseho ifeza.’ Yaramushimagije cyane avuga ko ‘afite ubwiza nk’ubw’ukwezi kw’inzora, [kandi] akeye nk’izuba rirashe’ (Ind 1:9-11; 6:10). Nyamara uwo mukobwa yakomeje gukunda wa muhungu w’incuti ye wari umushumba. Ni iki cyakomeje uwo mukobwa kandi kikamuhumuriza igihe yabaga atari kumwe n’umukunzi we? (Soma mu Ndirimbo ya Salomo 1:2, 3.) Yibukaga amagambo ‘agaragaza urukundo’ uwo musore yamubwiraga. Ayo magambo ‘yamurutiraga divayi’ inezeza umutima, kandi izina ry’uwo muhungu w’umushumba ryari nk’“amavuta asutswe” ku mutwe (Zab 23:5; 104:15). Koko rero, iyo abashakanye bagiye bibuka amagambo meza babwiranaga agaragaza urukundo, bishobora gutuma urukundo rwabo rurushaho gukomera. Ni iby’ingenzi rero ko abashakanye bajya babwirana kenshi amagambo agaragaza ko bakundana.

Ibintu by’agaciro byo mu ijambo ry’Imana

w15 15/1 31 par. 11

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

11 Nanone kandi, Indirimbo ya Salomo ifite icyo yigisha Abakristo b’abaseribateri, cyane cyane abifuza kubona abo bazabana. Wa mukobwa yumvaga adakunze Salomo. Yarahije abakobwa b’i Yerusalemu ati “muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye” (Ind 2:7; 3:5). Kubera iki? Ni uko gukundana n’umuntu ubonetse wese mudahuje igitsina bidakwiriye. Ku bw’ibyo, Umukristo wifuza gushaka akwiriye gutegereza yihanganye kugeza igihe azabonera uwo azakunda by’ukuri.

10-16 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA INDIRIMBO YA SALOMO 3-5

Akamaro ko kugira ubwiza bwo mu mutima

w15 15/1 30 par. 8

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

8 Amagambo yose agaragaza urukundo avugwa muri iyo ndirimbo, si ko yerekeza ku bwiza bw’inyuma. Zirikana ibyo uwo musore w’umushumba yavuze ku birebana n’amagambo y’uwo mukobwa. (Soma mu Ndirimbo ya Salomo 4:7, 11.) Yavuze ko iminwa ye ‘yatonyangaga ubuki,’ kandi ko ‘ubuki n’amata byari munsi y’ururimi rwe,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko amagambo ye yabaga ashimishije kandi ari meza, kimwe n’ubuki n’amata. Uko bigaragara, igihe uwo musore yabwiraga uwo mukobwa ati “uri mwiza rwose! Nta nenge ufite,” ntiyerekezaga ku bwiza bw’inyuma gusa, ahubwo yerekezaga no ku mico myiza uwo mukobwa yari afite.

w00 1/11 11 par. 17

Uko Imana ibona ibyo kutandura mu bihereranye n’umuco

17 Umuntu wa gatatu wakomeje gushikama ni umukobwa w’Umushulami. Kubera ko yari akiri muto kandi ari mwiza, ntiyakunzwe n’umusore w’umushumba gusa, ahubwo umwami w’umukire wa Isirayeli, ari we Salomo, na we yaramukunze. Mu nkuru nziza ivugwa mu Ndirimbo ya Salomo, Umushulami yakomeje kuba indakemwa mu by’umuco, bityo bituma abo bari bari kumwe bamwubaha. N’ubwo yanze kumwemera, Salomo yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike inkuru y’uwo mukobwa. Umushumba yakunze na we yaramwubashye bitewe n’imyifatire ye izira amakemwa mu by’umuco. Byageze n’aho avuga ko Umushulami yari ameze nk’ “umurima uzitiwe” (Indirimbo 4:12). Muri Isirayeli ya kera, ubusitani bwiza bwabaga burimo ibyatsi by’ubwoko bunyuranye bushimishije, indabo zihumura neza n’ibiti binini. Bene ubwo busitani bwose bwabaga bugoswe n’uruzitiro cyangwa urukuta, kandi umuntu yashoboraga kubwinjiramo ari uko anyuze mu irembo rikingwa gusa (Yesaya 5:5). Kuri uwo mushumba, isuku Umushulami yari afite mu by’umuco no kuba yari afite igikundiro, byari bimeze nk’ubusitani bufite ubwiza budasanzwe. Yari indakemwa mu by’umuco mu buryo bwuzuye. Urukundo rwe rwari kuzabonwa n’uwari kuzaba umugabo we wenyine.

g04 22/12 9 par. 2-5

Ubwiza bw’ingenzi kuruta ubundi

Ese ubwiza bwo mu mutima bushobora gutuma abandi badukunda? Georgina umaze imyaka igera hafi ku icumi ashatse yaravuze ati: “Muri iyo myaka yose tumaranye, narushijeho gukunda umugabo wanjye kubera ko ari inyangamugayo kandi akaba yarambwizaga ukuri. Ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe ni ugushimisha Imana. Ibyo byiyongera ku rukundo ankunda n’ukuntu anyitaho. Iyo agiye gufata imyanzuro aranzirikana kandi bituma numva mfite agaciro. Ibyo binyereka ko ankunda by’ukuri.”

Daniel washatse mu mwaka wa 1987, yaravuze ati: “Umugore wanjye ni mwiza cyane. Simukundira ubwiza bw’inyuma gusa ahubwo afite imico ituma ndushaho kumukunda. Buri gihe azirikana abandi kandi agakora uko ashoboye kugira ngo bishime. Afite imico myinshi myiza ya Gikristo. Ibyo bituma nishimira kubana na we.”

Muri iyi si aho abantu bita cyane k’uko abandi bagaragara, twagombye kwita cyane ku bo ari bo imbere. Nanone twagombye kumenya ko kugera ku bwiza buhambaye bw’inyuma muri iki gihe bigoye, ndetse hari n’ubwo bitanashoboka kandi si na byo by’ingenzi cyane. Ariko kwitoza imico myiza ari na yo ituma umuntu agira ubwiza bwo mu mutima byo birashoboka. Bibiliya igira iti: “Ubwiza bushobora gushukana kandi uburanga ni ubusa, ariko umugore utinya Yehova ni we uzashimwa.” Ariko nanone Bibiliya itanga umuburo ugira uti: “Umugore ufite ubwiza ariko utagira ubwenge, ameze nk’impeta ya zahabu iri ku zuru ry’ingurube.”—Imigani 11:22; 31:30.

Ijambo ry’Imana ritubwira ibyo dukwiriye guha agaciro, rigira riti: “Umurimbo wanyu ujye uba uw’imbere mu mutima kuko ari bwo bwiza butangirika. Mujye murangwa no gutuza no kugwa neza, kuko ari byo Imana ibona ko bifite agaciro kenshi” (1 Petero 3:4). Mu by’ukuri, ubwiza bwo mu mutima ni bwo bw’ingenzi cyane kuruta ubwiza bw’inyuma kandi abantu bose bashobora kubugira.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/11 18 par. 4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

2:7; 3:5 gereranya na NW—Kuki abakobwa b’ibwami barahijwe “amasirabo n’impara zo mu gasozi”? Amasirabo n’impara zo mu gasozi bizwi ho kuba biteye neza kandi ari byiza cyane. Mu by’ukuri, uwo mukobwa w’Umushulami yarahije abakobwa b’ibwami ikintu cyose giteye neza kandi cyiza kugira ngo ababuze gukangura urukundo rwe.

17-23 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA INDIRIMBO YA SALOMO 6-8

Jya uba urukuta aho kuba umuryango

it “Indirimbo ya Salomo” par. 11

Indirimbo ya Salomo

Uko bigaragara Salomo yaje kwemera ko umukobwa w’Umushulami asubira iwabo. Basaza be bamubonye aza abasanga barabaza bati: “Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu yegamiye umukunzi we?” (Ind 8:5) Basaza b’umukobwa w’Umushulami ntibari bazi ko afite urukundo rungana rutyo. Mu myaka mike yari ishize umwe muri basaza be yagaragaje ko yari amuhangayikiye, agira ati: “Dufite mushiki wacu muto, kandi ntaramera amabere. None se tuzamukorera iki igihe bazaba baje kumusaba?” (Ind 8:8) Undi musaza we yarashubije ati: “Niba ameze nk’urukuta, tuzamwubakaho uruzitiro rw’ifeza. Ariko niba ameze nk’umuryango, tuzamukingisha urubaho rw’isederi” (Ind 8:9). Icyakora, kubera ko umukobwa w’Umushulami yari yaratsinze ibigeragezo byose, agakomeza gushimishwa n’umuzabibu we, akomeza kubera indahemuka umukunzi we (Ind 8:6, 7, 11, 12), yashoboraga kuvuga ati: “Ndi urukuta, n’amabere yanjye ameze nk’iminara. Ni yo mpamvu mu maso ye nabaye nk’ubonye amahoro.”—Indirimbo ya Salomo 8:10.

yp 188 par. 2

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kuryamana mbere yo gushaka?

Kwirinda ubusambanyi, birenze kwirinda ingaruka mbi ziterwa n’ubusambanyi. Bibiliya itubwira umukobwa ukiri muto wakomeje kwifata nubwo yakundaga cyane umukunzi we. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga nta bwoba ati: “Ndi urukuta, n’amabere yanjye ameze nk’iminara.” Ntiyari ameze nk’umuryango wikingura mu buryo bworoshye mu gihe abantu bamuhatiraga kuryamana na bo. Yirinze ubusambanyi akomeza kumera nk’urukuta rw’igihome gifite iminara utapfa kugeraho. Byari bikwiriye ko avugwaho ko afite ubwiza buhebuje, akaba ari na yo mpamvu yavuze ati: “Mu maso y’umukunzi wanjye, nabaye nk’ubonye amahoro.” Kuba yari afite amahoro yo mutima byatumaga bombi bishima.—Indirimbo ya Salomo 6:9, 10; 8:9, 10.

yp2 33

Uwo wafatiraho urugero—Umushulami

Mu birebana n’urukundo, umukobwa w’Umushulami yari azi ko atagombaga kwemera ko ibyiyumvo bitegeka ibitekerezo bye. Yabwiye bagenzi be ati “narabarahije: muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.” Umukobwa w’Umushulami yari azi ko ibyiyumvo bishobora gutuma umuntu adatekereza neza. Urugero, yabonaga ko abandi bashoboraga gutuma yemera gukundana n’umuntu badakwiranye. Ariko nanone, ibyiyumvo bye na byo byashoboraga gutuma adatekereza neza. Ni yo mpamvu uwo mukobwa w’Umushulami yakomeje kuba nk’“urukuta.”—Indirimbo ya Salomo 8:4, 10.

Ese uko ubona urukundo bishyize mu gaciro nk’uko uwo mukobwa w’Umushulami yabibonaga? Ese ushobora gukoresha ubwenge ugatekereza aho kugendera ku byiyumvo by’umutima wawe gusa (Imigani 2:10, 11)? Hari igihe abandi bakotsa igitutu ngo utangire kurambagiza kandi utarageza igihe. Ndetse hari n’igihe nawe wabyikururira. Urugero, ese iyo ubonye umusore n’inkumi bagenda bafatanye agatoki, wumva nawe wifuje kumera nka bo? Ese wakwemera kurambagizwa n’umuntu udasenga Yehova? Umushulami yari akuze bihagije ku buryo yari azi uko yakwitwara mu birebana n’urukundo. Nawe ushobora kumera nka we.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w15 15/1 29 par. 3

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

3 Soma mu Ndirimbo ya Salomo 8:6. Amagambo ngo “ikirimi cy’umuriro wa Yah” yakoreshejwe mu gusobanura urukundo, yumvikanisha byinshi. Urukundo nyakuri ni “ikirimi cy’umuriro wa Yah,” kuko Yehova ari we rukomokaho. Yaremye umuntu mu ishusho ye, amuha ubushobozi bwo gukunda (Intang 1:26, 27). Imana imaze kurema umugabo wa mbere ari we Adamu, yamuhaye umugore mwiza cyane. Adamu agikubita Eva amaso, yarishimye cyane, bituma amuhimbira igisigo. Nta gushidikanya ko Eva yumvise akunze cyane Adamu, uwo ‘yakuwemo’ (Intang 2:21-23). Umugabo n’umugore bashobora gukundana urukundo rudacogora kandi rudashira kubera ko Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kugaragaza urukundo.

24-30 UGUSHYINGO

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 1-2

Ihumure ku bantu “bahora bakosa”

ip-1 14 par. 8

Umubyeyi n’abana be bamugomeye

8 Yesaya akomeza ubutumwa bwe abwira ishyanga rya Yuda amagambo akomeye agira ati “dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma” (Yesaya 1:4). Ibikorwa bibi bishobora kugenda byirundanya ku buryo bihinduka umutwaro uremereye cyane. Mu gihe cya Aburahamu, Yehova yavuze ko ibyaha byakorerwaga i Sodomu n’i Gomora byari ‘bikabije cyane’ kuba byinshi kandi biremereye (Itangiriro 18:20). Abantu b’i Buyuda na bo bari mu mimerere nk’iyo, kubera ko Yesaya avuga ko “buzuwemo no gukiranirwa.” Ikindi kandi, abita “urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona.” Ni koko, Abayahudi bameze nk’abana b’ibirara. ‘Basubiye inyuma,’ cyangwa nk’uko Bibiliya imwe ibivuga, ‘bitandukanyije rwose’ na Se.—New Revised Standard Version.

ip-1 28-29 par. 15-17

“Nimuze dusubize ibintu mu buryo”

15 Yehova yakomeje avugana ubwuzu n’impuhwe nyinshi kurushaho. Yagize ati “‘nimuze tujye inama [“dusubize ibintu mu buryo,” “NW”],’ ni ko Uwiteka avuga, ‘naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera’” (Yesaya 1:18). Iryo tumira ribimburira uwo murongo ushishikaje rikunze kumvikana mu buryo butari bwo. Urugero, hari Bibiliya ivuga iti “nimuze twumvikane,” nk’aho impande zombi zigomba kubanza gushyikirana zikagira ibyo zidohokaho kugira ngo zigere ku masezerano (The New English Bible). Si ko biri rwose! Nta kosa na rimwe Yehova afite, kandi rwose nta cyo umuntu yamuvebaho mu byo yagiye agirira abo bantu b’indyarya bamugomeye (Gutegeka 32:4, 5). Uwo murongo ntiwerekeza ku kiganiro hagati y’abantu babiri bari mu nzego zimwe bashaka kungurana ibitekerezo, ahubwo werekeza ku nteko iterana igamije gutuma ubutabera bukurikizwa. Aha ngaha, ni nk’aho Yehova yahamagaje Abisirayeli mu rukiko.

16 Kuburana na Yehova bishobora kumvikana nk’aho ari ibintu biteye ubwoba cyane, ariko kandi, Yehova ni Umucamanza ugira imbabazi n’impuhwe kurusha abandi bose. Afite ubushobozi bwo kubabarira butagereranywa (Zaburi 86:5). Ni we wenyine washoboraga kuvaniraho Abisirayeli ibyaha ‘byatukuraga nk’umuhemba,’ akabihindura ‘umweru bigasa na shelegi.’ Nta mihati runaka y’abantu, nta mirimo iyo ari yo yose, yemwe nta n’ibitambo cyangwa amasengesho bishobora kuvanaho ikizinga cy’icyaha! Imbabazi zitangwa na Yehova ni zo zonyine zishobora kuvanaho icyaha. Imana itanga izo mbabazi ishingiye ku byo isaba ko byuzuzwa, ibyo bikaba bikubiyemo kwicuza bivuye ku mutima.

17 Uko kuri ni ingirakamaro cyane ku buryo Yehova yagusubiyemo mu buryo bw’igisigo. Yavuze ko ibyaha ‘bitukura tukutuku’ bizahinduka nk’ubwoya bw’intama bukimera, budafite irindi bara, bwera de. Yehova ashaka ko tumenya ko atubabarira ibyaha rwose, ndetse n’ibyaha bikomeye cyane, igihe cyose abona ko twicujije tubivanye ku mutima. Abantu bumva ko adashobora kubababarira, byaba byiza batekereje ku bantu bababariwe, urugero nka Manase. Manase yakoze ibyaha by’agahomamunwa mu gihe cy’imyaka myinshi. Nyamara, yaricujije arababarirwa (2 Ngoma 33:9-16). Yehova ashaka ko twese, ndetse n’abakoze ibyaha bikomeye, tumenya ko igihe kitararenga kugira ngo “tugorore ibintu,” tubane na we amahoro.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

ip-1 39 par. 9

Inzu ya Yehova ishyirwa hejuru

9 Birumvikana ko muri iki gihe ubwoko bw’Imana budakoranira ku musozi nyamusozi wubatsweho urusengero rw’amabuye. Urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu rwarimbuwe n’ingabo z’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C. Byongeye kandi, intumwa Pawulo yagaragaje neza ko urusengero rw’i Yerusalemu n’ihema ry’ibonaniro ryarubanjirije byari bifite ikindi kintu byashushanyaga. Byashushanyaga ikintu nyakuri cyo mu buryo bw’umwuka gikomeye kurushaho, ni ukuvuga “ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana” (Abaheburayo 8:2). Iryo hema ryo mu buryo bw’umwuka ni uburyo bwateganyijwe bwo kwegera Yehova binyuriye kuri gahunda yo kumusenga ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Abaheburayo 9:2-10, 23). Mu buryo buhuje n’ubwo, “umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” uvugwa muri Yesaya 2:2, ushushanya gahunda itanduye yo gusenga Yehova, yashyizwe hejuru muri iki gihe. Abantu bayoboka ugusenga kutanduye ntibateranira ahantu hamwe mu karere runaka k’isi, ahubwo bunze ubumwe mu kuyoboka Imana.

1-7 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 3-5

Yehova aba yiteze ko tumwubaha kandi arabikwiriye

ip-1 73-74 par. 3-5

Uruzabibu rutera rubonye ishyano!

3 Yesaya yaba yarabwiye abari bamuteze amatwi uwo mugani aririmba cyangwa ataririmba, nta gushidikanya ko wabashishikaje. Abenshi bagomba kuba bari bamenyereye umurimo wo gutera imizabibu, kandi amagambo ya Yesaya yari ashishikaje kandi ahuje n’ukuri. Nk’uko abahinzi b’imizabibu bo muri iki gihe babigenza, nyir’uruzabibu ntiyateye ubusigo bw’imizabibu, ahubwo yateye “insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane” (imbuto y’indobanure y’imizabibu itukura); yateye umubyare washibutse ku wundi muzabibu. Nanone kandi, yateye uwo muzabibu “ku musozi urumbuka,” ahantu hari gutuma rwera cyane.

4 Kugira ngo uruzabibu rutange umusaruro, bisaba gushyiraho imihati. Yesaya yavuze ko nyirarwo ‘yarutabiriye, akarurimburamo amabuye,’ uwo akaba ari umurimo umara igihe kirekire kandi uvunanye rwose! Wenda yaba yarakoresheje amabuye manini cyane mu ‘kubaka inzu y’amatafari ndende,’ cyangwa umunara. Mu bihe bya kera, bene iyo minara yabagamo abarinzi barindaga imyaka abajura cyangwa inyamaswa. Nanone kandi, yubatse urukuta rw’amabuye rwari rukikije amaterasi y’urwo ruzabibu (Yesaya 5:5). Ibyo byari bikunze gukorwa kugira ngo ubutaka bwiza budatwarwa n’isuri.

5 Kubera ko nyir’uruzabibu nta cyo atakoze ngo arinde uruzabibu rwe, birumvikana ko yari yiteze ko ruzera. Mu gihe yari agitegereje, yabaye acukuye urwina. Ariko se, yaba yarabonye umusaruro yari yiteze? Oya rwose: urwo ruzabibu rweze indibu.

ip-1 76 par. 8-9

Uruzabibu rutera rubonye ishyano!

8 Yesaya yise Yehova, we nyir’uruzabibu, ngo “umukunzi wanjye” (Yesaya 5:1). Yesaya yashoboraga kuvuga ko Imana ari umukunzi we bitewe n’uko bari bafitanye imishyikirano ya bugufi. Icyakora, urukundo uwo muhanuzi yakundaga Imana nta ho rwari ruhuriye n’urwo Imana yagaragarije “uruzabibu” rwayo, ni ukuvuga ishyanga ‘yitereye.’—Gereranya no mu Kuva 15:17; Zaburi 80:9, 10.

9 Yehova ‘yateye’ ishyanga rye mu gihugu cy’i Kanaani, maze ariha amategeko ye yari ameze nk’urukuta rwabarindaga kugira ngo batanduzwa n’andi mahanga (Kuva 19:5, 6; Zaburi 147:19, 20; Abefeso 2:14). Byongeye kandi, Yehova yabahaye abacamanza, abatambyi n’abahanuzi kugira ngo babigishe (2 Abami 17:13; Malaki 2:7; Ibyakozwe 13:20). Igihe Abisirayeli babaga basumbirijwe n’ibitero by’ingabo, Yehova yabahagurukirizaga abantu bo kubakiza (Abaheburayo 11:32, 33). Ku bw’ibyo, Yehova yari afite impamvu zumvikana zatumye abaza ati “ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?”

w06 15/6 18 par. 1

“Wite kuri uyu muzabibu!”

Yesaya yagereranyije “inzu ya Isirayeli” n’imizabibu yagiye buhoro buhoro yera “indibu,” cyangwa imbuto zaboze (Yesaya 5:2, 7). Indibu ni nto cyane uzigereranyije n’inzabibu zihingwa, kandi zigira utubuto tunini ku buryo agace ko hagati y’akabuto n’igishishwa kaba ari gato. Indibu nta cyo zimaze: ntizivamo vino kandi ntiziribwa. Byari bikwiriye rero ko zigereranya ishyanga ry’abahakanyi ryeraga imbuto z’ubwicamategeko aho kwera izo gukiranuka. Kuba izo mbuto zarabaye mbi ntibyaturutse ku ikosa ry’Uwazihinze. Yehova yari yarakoze ibishoboka byose kugira ngo abagize iryo shyanga bere imbuto. Yarabajije ati “ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?”—Yesaya 5:4.

w06 15/6 18 par. 2

“Wite kuri uyu muzabibu!”

Kubera ko uwo muzabibu, ari wo Bisirayeli, wari wararumbye, Yehova yababuriye ko yari agiye gusenya uruzitiro yari yarabubakiye kugira ngo abarinde. Ntiyari kongera gukonora umuzabibu we w’ikigereranyo cyangwa ngo awuhingire. Imvura y’urugaryi yatumaga wera ntiyari kugwa, kandi umurima w’imizabibu wari kumeramo amahwa n’ibindi byatsi bibi.—Yesaya 5:5, 6.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

ip-1 80 par. 18-19

Uruzabibu rutera rubonye ishyano!

18 Muri Isirayeli ya kera, ubutaka bwose bwari ubwa Yehova. Buri muryango wabaga ufite amasambu gakondo wahawe n’Imana, bakaba barashoboraga kuyatisha, ariko nta na rimwe bashoboraga kuyagurisha “burundu.” (Abalewi 25:23, gereranya na NW.) Iryo tegeko ryabuzaga abantu kurengera, wenda ngo babe bakwikubira amasambu. Nanone kandi, ryarindaga imiryango kuba yakena birenze urugero. Ariko kandi, abantu bamwe na bamwe b’i Buyuda barengaga ku mategeko y’Imana ahereranye n’imitungo, babitewe n’umururumba. Mika yaranditse ati “bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we” (Mika 2:2). Ariko kandi, mu Migani 20:21 hatanga umuburo hagira hati “umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira, ariko amaherezo ntuhira.”

19 Yehova yavuze ko yari kunyaga abo banyamururumba indonke bari barabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amazu bahuguje yari ‘kuzaba imisaka.’ Imirima bararikiraga yari gutanga umusaruro muke cyane. Gusa nta bwo hagaragajwe uburyo uwo muvumo wari gusohoramo cyangwa igihe wari gusohoreraho. Birashoboka ko uwo muvumo werekezaga, nibura mu rugero runaka, ku mimerere yari kuzabaho igihe bari kujyanwa mu bunyage i Babuloni.—Yesaya 27:10.

8-14 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 6-8

“Ndi hano, ba ari njye utuma”

ip-1 93-94 par. 13-14

Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera

13 Nimureke dukurikire ibyo Yesaya yumvise. “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti ‘ndatuma nde, ni nde watugendera?’ Maze ndavuga nti ‘ni jye. Ba ari jye utuma’” (Yesaya 6:8). Uko bigaragara, Yehova yabajije icyo kibazo ashaka ko Yesaya yagira icyo yibwira, kuko nta wundi muntu w’umuhanuzi ugaragara muri iryo yerekwa. Nta gushidikanya, ni itumira Yesaya yari ahawe ryo kuba intumwa ya Yehova. Ariko se, kuki Yehova yabajije ati ‘ni nde watugendera?’ Kuba Yehova ataravuze mu bumwe ati ‘ni nde wangendera’ ahubwo akavuga mu bwinshi ati “ni nde watugendera,” ni uko yari ari kumwe n’undi muntu nibura umwe. Uwo yari nde? Hari undi se utari Umwana we w’ikinege, nyuma y’aho waje kuba umuntu akitwa Yesu Kristo? Koko rero, uwo Mwana ni na we Imana yabwiye iti “tureme umuntu agire ishusho yacu” (Itangiriro 1:26; Imigani 8:30, 31). Ni koko, Yehova yari kumwe n’Umwana we w’ikinege mu bikari byo mu ijuru.—Yohana 1:14.

14 Yesaya ntiyajijinganyije gusubiza! Yahise asubiza atitaye ku kuntu ubwo butumwa bwashoboraga kuba buteye, agira ati “ni jye. Ba ari jye utuma.” Nta n’ubwo yigeze abaza inyungu yashoboraga kubona mu gihe yari kuba yemeye iyo nshingano. Umutima ukunze yagaragaje ni urugero ruhebuje ku bagaragu b’Imana bose muri iki gihe, bafite inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose’ (Matayo 24:14). Kimwe na Yesaya, bizirika ubutanamuka ku nshingano yabo maze ‘bagahamiriza amahanga yose,’ n’ubwo usanga abantu batitabira ubutumwa bababwira. Kandi bakomeza kujya mbere bafite icyizere nk’uko Yesaya na we yabigenje, kuko bazi ko ubwo butumwa babuhawe n’umutegetsi usumba abandi bose.

ip-1 95 par. 15-16

Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera

15 Yehova yakomeje agaragaza ibyo Yesaya yagombaga kubwira abantu n’uko bari kubyitabira. Yaramubwiye ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira” (Yesaya 6:9, 10). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Yesaya yari kuvuga ibintu adaciye ku ruhande nta no kugira amakenga, akazinura Abayahudi ku buryo bitandukanya na Yehova? Oya rwose! Abo bari bagize ubwoko bwa Yesaya bwite, kandi yumvaga abafitiye urukundo rwa kivandimwe. Ahubwo ayo magambo ya Yehova yagaragazaga ukuntu abantu bari kwitabira ubutumwa bwe, uko Yesaya yari gusohoza umurimo we mu budahemuka kose.

16 Abantu ubwabo ni bo bari bafite ikibazo. Yesaya yari ‘kujya’ ababwira kenshi, ariko ntibari kwemera ubutumwa bwe cyangwa ngo basobanukirwe ibintu. Abenshi bari kwinangira kandi ntibagire icyo bitaho, boshye impumyi n’ibipfamatwi. Binyuriye mu kubasanga kenshi, Yesaya yari gutuma abantu bo muri ‘ubwo bwoko’ bagaragaza ko batashakaga na busa kumva. Bari kugaragaza ko binangiye mu bwenge no mu mutima kugira ngo batumva ubutumwa Yesaya yababwiraga, ari bwo butumwa bw’Imana. Mbega ukuntu abantu muri iki gihe na bwo ari uko bameze! Abenshi muri bo banga kumva Abahamya ba Yehova mu gihe bababwira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bugiye kuza.

ip-1 99 par. 23

Yehova Imana ari mu rusengero rwe rwera

23 Mu gihe Yesu yasubiragamo amagambo yavuzwe na Yesaya, yagaragazaga ko ubwo buhanuzi bwasohoraga mu gihe cye. Abantu muri rusange bari bafite imitima imeze nk’iy’Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya. Bihumye amaso biziba n’amatwi kugira ngo batumva ubutumwa bwe, kandi na bo bararimbutse (Matayo 23:35-38; 24:1, 2). Ibyo byabayeho igihe ingabo z’Abaroma zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Titus zateraga i Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C., maze zikarimbura umurwa n’urusengero rwawo. Ariko kandi, hari bamwe bari barateze Yesu amatwi bahinduka abigishwa be. Yesu yavuze ko abo bari ‘bahiriwe’ (Matayo 13:16-23, 51). Yari yarababwiye ko mu gihe bari kubona “i Yerusalemu hagoswe n’ingabo,” bagombaga ‘guhungira ku misozi miremire’ (Luka 21:20-22). Bityo rero, “urubyaro rwera” rwari rwaragaragaje ukwizera kandi rwarabaye ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari bo “Bisirayeli b’Imana,” rwararokowe.—Abagalatiya 6:16.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 1/12 9 par. 3

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya​—igice cya I

7:3, 4—Kuki Yehova yakijije Ahazi wari umwami mubi? Abami ba Siriya na Isirayeli bacuze umugambi wo gukura ku ngoma Ahazi wari umwami w’u Buyuda, bagashyiraho mwene Tabeli, umutegetsi bari kuzagira igikoresho kandi utarakomokaga mu muryango wa Dawidi. Uwo mugambi mubisha wari kugira ingaruka z’uko isezerano ry’Ubwami Dawidi yari yarahawe ryari kuzimangatana. Yehova yakijije Ahazi mu rwego rwo kubumbatira umuyoboro wari kuzatuma haboneka “Umwami w’amahoro” wari warasezeranyijwe.—Yesaya 9:5.

15-21 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 9-10

“Umucyo mwinshi” warahanuwe

ip-1 125-126 par. 16-17

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

16 Ni koko, ‘igihe cya nyuma’ Yesaya yahanuye ni igihe cy’umurimo wa Kristo wo ku isi. Igice kinini cy’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi yakimaze i Galilaya. Mu ntara y’i Galilaya ni ho yatangiriye umurimo we, atangira atangaza ati “ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Matayo 4:17). I Galilaya yahatangiye Ikibwiriza cye gikomeye cyo ku Musozi, ahatoranya intumwa ze, ahakorera igitangaza cya mbere, kandi ni ho yabonekereye abigishwa bageraga kuri 500 amaze kuzuka (Matayo 5:1–7:27; 28:16-20; Mariko 3:13, 14; Yohana 2:8-11; 1 Abakorinto 15:6). Muri ubwo buryo, Yesu yasohoje ubuhanuzi bwa Yesaya kuko yahaye icyubahiro “igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali.” Birumvikana ko Yesu atabwirije abaturage b’i Galilaya gusa. Igihe Yesu yabwirizaga ubutumwa bwiza mu gihugu hose, ‘yateye icyubahiro’ ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye, n’u Buyuda burimo.

17 Ariko se, “umucyo mwinshi” Matayo yavuze ko wabonetse i Galilaya ni uwuhe? Ayo magambo na yo Matayo yayasubiyemo ayavanye mu buhanuzi bwa Yesaya. Yesaya yaranditse ati “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo” (Yesaya 9:1). Mu kinyejana cya mbere I.C., umucyo w’ukuri wari warapfukiranywe n’ibinyoma by’abapagani. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bari baratumye icyo kibazo kirushaho kuremera, kuko bizirikaga ku migenzo y’idini ryabo bigatuma ‘ijambo ry’Imana barihindura ubusa’ (Matayo 15:6). Aboroheje barakandamizwaga kandi bari mu rujijo, bakurikiye ‘abarandasi bahumye’ (Matayo 23:2-4, 16). Igihe Yesu, ari we Mesiya, yazaga, amaso y’abantu benshi boroheje yarahumutse mu buryo butangaje (Yohana 1:9, 12). Umurimo Yesu yakoze igihe yari ku isi n’imigisha ituruka ku gitambo cye byavuzwe neza mu buhanuzi bwa Yesaya ko ari “umucyo mwinshi.”—Yohana 8:12.

ip-1 126-128 par. 18-19

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

18 Abitabiriye uwo mucyo bari bafite impamvu zikomeye zo kugira ibyishimo. Yesaya yakomeje agira ati “wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk’ibyo mu isarura, nk’iby’abantu bishima bagabanya iminyago” (Yesaya 9:2). Umurimo wo kubwiriza Yesu n’abigishwa be bakoze watumye haboneka abantu b’imitima itaryarya, bagaragaje ko bashakaga gusenga Yehova mu mwuka no mu kuri (Yohana 4:24). Mu gihe kitagejeje ku myaka ine, abantu benshi bemeye Ubukristo. Abagera ku bihumbi bitatu barabatijwe ku munsi wa Pentekote wo mu mwaka wa 33 I.C. Nyuma y’aho gato, ‘umubare w’abagabo waragwiriye, uba nk’ibihumbi bitanu’ (Ibyakozwe 2:41; 4:4). Kubera ko abigishwa bagaragaje umucyo babishishikariye, ‘umubare w’abigishwa waragwiriye cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.’—Ibyakozwe 6:7.

19 Abigishwa ba Yesu bashimishijwe n’uko kwiyongera, kimwe n’abishimira umusaruro mwinshi, cyangwa abasirikare bishimira kugabana umunyago w’agaciro kenshi bamaze kunesha (Ibyakozwe 2:46, 47). Nyuma y’igihe runaka, Yehova yatumye umucyo umurikira abanyamahanga (Ibyakozwe 14:27). Bityo rero, abantu b’amoko yose bishimiye kuba barugururiwe inzira yatumye begera Yehova.—Ibyakozwe 13:48.

ip-1 128-129 par. 20-21

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

20 Umurimo wa Mesiya wagize ingaruka zihoraho, nk’uko tubibonera ku magambo Yesaya yakomeje avuga agira ati “umutwaro bamuhekeshaga n’ingegene bamukubitaga mu bitugu n’inkoni y’uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w’Abamidiyani” (Yesaya 9:3). Imyaka ibarirwa mu magana mbere y’igihe cya Yesaya, Abamidiyani n’Abamowabu baragambanye kugira ngo bagushe Abisirayeli mu cyaha (Kubara 25:1-9, 14-18; 31:15, 16). Nyuma y’aho, Abamidiyani bahahamuye Abisirayeli, bamara imyaka irindwi yose babatera bagasahura imidugudu n’imirima byabo (Abacamanza 6:1-6). Ariko nyuma y’aho Yehova yanesheje ingabo z’Abamidiyani akoresheje umugaragu we Gideyoni. Nyuma y’uwo “munsi w’Abamidiyani,” nta kigaragaza ko ubwoko bwa Yehova bwongeye kubabazwa n’Abamidiyani (Abacamanza 6:7-16; 8:28). Vuba aha, Gideyoni mukuru, ari we Yesu Kristo, azarimbura abanzi b’ubwoko bwa Yehova bo muri iki gihe (Ibyahishuwe 17:14; 19:11-21). Hanyuma “nko kuri wa munsi w’Abamidiyani,” hazabaho gutsinda burundu kandi mu buryo burambye, atari ukubera ubuhanga bw’abantu, ahubwo ari ukubera imbaraga za Yehova (Abacamanza 7:2-22). Ubwoko bw’Imana ntibuzongera gukandamizwa ukundi!

21 Kuba Imana igaragaza imbaraga zayo, si uburyo bwo kogeza intambara. Yesu wazutse ni Umwami w’Amahoro, kandi namara kurimbura abanzi be, azazana amahoro y’iteka ryose. Yesaya yakomeje avuga ukuntu ibikoresho bya gisirikare byakongowe rwose n’umuriro. Yagize ati “ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk’inkwi zo mu muriro” (Yesaya 9:4). Abantu ntibazongera kugira umususu nk’uwo bagira iyo bumvise abasirikare bagenda bambaye za botini. Imyenda y’intambara y’abasirikare bazobereye urugamba yuzuyeho amaraso, ntizongera kugaragara. Intambara zizaba zitakiriho!—Zaburi 46:10.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

ip-1 130 par. 23-24

Umwami w’amahoro wasezeranyijwe

23 Umujyanama ni umuntu utanga inama. Igihe Yesu Kristo yari ku isi, yatanze inama zihebuje. Muri Bibiliya dusoma ko ‘abantu batangajwe no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Ni Umujyanama w’umunyabwenge kandi uzi kwishyira mu mwanya w’abandi, akaba azi neza kamere muntu yose. Inama ye ntiba ishingiye gusa ku gucyaha cyangwa gutanga igihano. Akenshi, iba ari inama yigisha kandi yuje urukundo. Inama Yesu atanga iba ihebuje kubera ko buri gihe iba irangwa n’ubwenge, itunganye kandi idahinyuka. Iyo ikurikijwe, iyobora ku buzima bw’iteka.—Yohana 6:68.

24 Inama Yesu atanga ntiva mu bwenge bwe bwinshi gusa. Ahubwo, yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye” (Yohana 7:16). Nk’uko byari bimeze kuri Salomo, Yehova Imana ni we Soko y’ubwenge bwa Yesu (1 Abami 3:7-14; Matayo 12:42). Urugero rwa Yesu rwagombye gusunikira abigisha n’abatanga inama mu itorero rya Gikristo kujya buri gihe batanga inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana.—Imigani 21:30.

22-28 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 11-13

Ni iki Bibiliya ivuga kuri Mesiya?

ip-1 159 par. 4-5

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

4 Ibinyejana byinshi mbere y’igihe cya Yesaya, abandi banditsi ba Bibiliya b’Abaheburayo bari baravuze ibyo kuza kwa Mesiya, Umuyobozi nyakuri, uwo Yehova yari koherereza Abisirayeli (Itangiriro 49:10; Gutegeka 18:18; Zaburi 118:22, 26). Hanyuma binyuriye kuri Yesaya, Yehova yagize ibindi bintu yongeraho. Yesaya yaranditse ati “mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.” (Yesaya 11:1; gereranya na Zaburi 132:11.) Amagambo “agashami” n’“ishami” agaragaza ko Mesiya yari gukomoka kuri Yesayi binyuriye ku muhungu we Dawidi, wasizwe amavuta kugira ngo abe umwami wa Isirayeli (1 Samweli 16:13; Yeremiya 23:5; Ibyahishuwe 22:16). Igihe Mesiya nyawe yari kuza, iryo ‘shami’ ryakomokaga mu muryango wa Dawidi ryari gutuma habaho ibintu byiza.

5 Mesiya wasezeranyijwe ni Yesu. Igihe umwanditsi w’ivanjiri witwa Matayo yavugaga ko kuba Yesu yariswe “Umunazareti” byasohoje ibyavuzwe n’abahanuzi, yerekezaga ku magambo yo muri Yesaya 11:1. Kubera ko Yesu yarerewe mu mujyi w’i Nazareti, yiswe Umunazareti, uko bigaragara iryo zina rikaba rifitanye isano n’ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ishami,” ryakoreshejwe muri Yesaya 11:1.—Matayo 2:23; Luka 2:39, 40

ip-1 159 par. 6

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

6 Mesiya yari kuba umuyobozi umeze ate? Mbese, yari kuba ameze nk’Abashuri b’abagome n’indakoreka barimbuye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi? Birumvikana rwose ko atari ko yari kuba ameze. Yesaya yavuze ibya Mesiya agira ati ‘umwuka w’Uwiteka uzaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha [“kumutinya,” “NW”]. Azanezezwa no kubaha Uwiteka’ (Yesaya 11:2, 3a). Mesiya ntiyasizwe amavuta, ahubwo yasizwe umwuka wera w’Imana. Ibyo byabaye ku mubatizo wa Yesu, igihe Yohana Umubatiza yabonaga umwuka wera w’Imana umanukira kuri Yesu umeze nk’inuma (Luka 3:22). Umwuka wa Yehova ‘wari kuri’ Yesu, kandi yabigaragaje akora ibintu mu buryo burangwa n’ubwenge, ubuhanga, kujya inama, imbaraga n’ubumenyi. Mbega imico ihebuje umuyobozi akwiriye kugira!

ip-1 160 par. 8

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

8 Ni gute Mesiya yagaragaje ko atinya Yehova? Yesu ntahahamurwa n’Imana kandi ntatinya urubanza rwayo. Ahubwo, Mesiya atinya Imana bitewe n’uko ayubaha cyane kandi akaba ayikunda. Umuntu utinya Imana yifuza buri gihe ‘gukora ibyo ishima,’ nk’uko Yesu yabikoraga (Yohana 8:29). Binyuriye mu magambo no mu bikorwa bye, Yesu yigishije ko nta byishimo byaruta ibyo tubona iyo dukomeza gutinya Yehova mu buryo bukwiriye uko bwije n’uko bukeye.

ip-1 160 par. 9

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

9 Yesaya yakomeje ahanura uko Mesiya yari kuba ameze agira ati ‘ntazaca imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe’ (Yesaya 11:3b). Ugiye kuburana mu rukiko, mbese, ntiwakwishimira umucamanza nk’uwo? Mesiya, we Mucamanza w’abantu bose, ntiyumva amabwire, ntiyita ku mayeri y’abacamanza, ku bihuha, cyangwa ibintu bigaragara hanze, urugero nk’ubutunzi. Azi gutahura ibinyoma kandi ntareba umuntu inkandagiro; amenya ‘[umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima’ (1 Petero 3:4). Urugero ruhebuje rwa Yesu ni icyitegererezo ku bantu bose baba bagomba gufata imyanzuro mu itorero rya Gikristo.—1 Abakorinto 6:1-4.

ip-1 161 par. 11

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

11 Iyo abigishwa ba Yesu bakeneye gukosorwa, abakosora mu buryo bwatuma barushaho kumererwa neza, urwo rukaba ari urugero rwiza cyane ku basaza b’Abakristo. Ariko abagira akamenyero ko gukora ibibi, bitege ko azabaciraho iteka. Igihe Imana izacira iyi si urubanza, icyo gihe Mesiya ‘azayikubitisha’ ijwi rye rikomeye, ababi bose abacireho iteka ryo kurimbuka. (Zaburi 2:9; gereranya na Ibyahishuwe 19:15.) Amaherezo, nta muntu mubi n’umwe uzaba akiriho kugira ngo abuze abantu amahoro (Zaburi 37:10, 11). Kubera ko Yesu akenyeza gukiranuka n’umurava, afite ububasha bwo kubikora.—Zaburi 45:4-8.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

ip-1 165-166 par. 16-18

Agakiza n’ibyishimo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya

16 Ugusenga kutanduye kwibasiwe bwa mbere muri Edeni, igihe Satani yatumaga Adamu na Eva basuzugura Yehova. Kugeza kuri uyu munsi wa none, Satani ntiyatezutse ku ntego ye yo gutuma abantu benshi uko bishoboka kose batera Imana umugongo. Ariko kandi, Yehova ntazigera na rimwe yemera ko ugusenga k’ukuri kuzimangatana mu isi. Impamvu ni uko bigenze bityo n’izina rye na ryo ryakwibagirana. Nanone kandi yita ku bantu bamukorera. Ku bw’ibyo, binyuriye kuri Yesaya, yatanze isezerano rishishikaje agira ati “uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro” (Yesaya 11:10). Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yerusalemu, umujyi Dawidi yari yaragize umurwa mukuru w’igihugu, yabaye ibendera ryahamagariraga Abayahudi basigaye bizerwa bari baratatanye kugaruka maze bakongera kubaka urusengero.

17 Icyakora, hari ikindi kintu ubwo buhanuzi bwerekezagaho. Nk’uko twamaze kubibona, bwerekezaga ku butegetsi bwa Mesiya, Umuyobozi umwe rukumbi w’ukuri w’abantu bo mu mahanga yose. Intumwa Pawulo yasubiye mu magambo yavuzwe muri Yesaya 11:10 kugira ngo agaragaze ko mu gihe cye abantu bo mu mahanga bari kugira umwanya mu itorero rya Gikristo. Yasubiye mu magambo yo muri uwo murongo mu buhinduzi bwa Septante, maze arandika ati ‘Yesaya yarabisongeye ati “hazabaho igitsina cya Yesayi, ni we uzahaguruka gutwara amahanga, ni na we amahanga aziringira”’ (Abaroma 15:12). Ubwo buhanuzi nanone bwagize irindi sohozwa mu gihe cyacu, ubwo abantu bo mu mahanga bagaragazaga urukundo bakunda Yehova binyuriye mu gushyigikira abavandimwe ba Mesiya basizwe.—Yesaya 61:5-9; Matayo 25:31-40.

18 Mu isohozwa ryo muri iki gihe, “uwo munsi” Yesaya yavugaga watangiye igihe Mesiya yimikwaga akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Luka 21:10; 2 Timoteyo 3:1-5; Ibyahishuwe 12:10). Uhereye icyo gihe, Yesu Kristo yabaye ibendera, cyangwa ihuriro ku Bisirayeli b’Imana no ku bantu bo mu mahanga yose bifuza ubutegetsi bukiranuka. Binyuriye ku buyobozi bwa Mesiya, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwabwirijwe mu mahanga yose, nk’uko Yesu yabihanuye (Matayo 24:14; Mariko 13:10). Ubwo butumwa bwiza bugira ingaruka zikomeye. “Abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose” bagandukira Mesiya binyuriye mu kwifatanya n’abasigaye basizwe mu gusenga kutanduye (Ibyahishuwe 7:9). Mu gihe abashya benshi bakomeza kuza mu ‘nzu y’urusengero’ rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova bakifatanya n’abasigaye, ibyo byongerera ikuzo “ubuturo” bwa Mesiya, ari bwo rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana.—Yesaya 56:7; Hagayi 2:7.

29 UKUBOZA- 4 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA YESAYA 14-16

Abanzi b’Imana ntibazabura guhanwa

ip-1 180 par. 16

Yehova yacishije bugufi umurwa warangwaga n’ubwibone

16 Ibyo ntibyahise biba mu mwaka wa 539 M.I.C. Icyakora, ubu biragaragara neza ko ibyo Yesaya yahanuriye Babuloni byose byasohoye. Umuhanga mu bya Bibiliya yavuze yerekeza kuri Babuloni agira ati “imaze ibinyejana byinshi yarahindutse umusaka bidasubirwaho, na n’ubu kandi ni ko ikimeze.” Hanyuma, yongeyeho ati “nta muntu wareba ayo matongo ngo abure kwibuka ukuntu ubuhanuzi bwa Yesaya na Yeremiya bwasohoye neza neza, ijambo ku rindi.” Uko bigaragara, nta muntu n’umwe wariho mu gihe cya Yesaya washoboraga guhanura ukuntu Babuloni yari kuzafatwa, n’ukuntu amaherezo yari kuzahinduka umusaka. N’ubundi kandi, Abamedi n’Abaperesi bigaruriye Babuloni hashize imyaka igera kuri 200 nyuma y’aho Yesaya yandikiye igitabo cye! Kandi yahindutse umusaka hashize ibinyejana byinshi. Mbese, ibyo ntibituma turushaho kwizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16)? Byongeye kandi, ubwo Yehova yasohoje ubuhanuzi mu gihe cyahise, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubuhanuzi bwa Bibiliya butarasohora na bwo buzasohora mu gihe cyagenwe n’Imana.

ip-1 184 par. 24

Yehova yacishije bugufi umurwa warangwaga n’ubwibone

24 Bibiliya ivuga ko abami baturukaga mu muryango wa Dawidi bari inyenyeri (Kubara 24:17). Uhereye kuri Dawidi, izo ‘nyenyeri’ zategekeraga ku Musozi Siyoni. Nyuma y’aho Salomo amariye kubaka urusengero i Yerusalemu, uwo murwa wose uko wakabaye witwaga Siyoni. Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, Abisirayeli b’igitsina gabo bose basabwaga kujya i Siyoni gatatu mu mwaka. Nguko uko hahindutse ‘umusozi w’iteraniro.’ Igihe Nebukadinezari yiyemezaga kwigarurira abami b’Abayahudi hanyuma akabavana kuri uwo musozi, yagaragaje umugambi yari afite wo kwishyira hejuru y’izo ‘nyenyeri.’ Ntiyigeze aha Yehova icyubahiro kandi ari we wamuhaye ububasha bwo kubanesha. Ahubwo ubwirasi bwe bwatumye yishyira mu mwanya wa Yehova.

ip-1 189 par. 1

Urubanza Yehova yaciriye amahanga

YEHOVA ashobora gukoresha amahanga mu guhana ubwoko bwe iyo bwakoze nabi. Icyakora, ntibimubuza kuyahana iyo agaragaje ubugome bitari ngombwa, akibona kandi akarwanya ugusenga k’ukuri. Ni cyo cyatumye ahumekera Yesaya mbere y’igihe kugira ngo yandike urubanza rw’‘ibyahanuriwe Babuloni’ (Yesaya 13:1). Nyamara, Babuloni yari itaragateza akaga ubwoko bw’Imana. Mu gihe cya Yesaya, Ashuri ni yo yakandamizaga ubwoko bw’Imana bw’isezerano. Ashuri yarimbuye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, kandi yirara mu gice kinini cy’u Buyuda igisiga ari amatongo. Ariko Ashuri ntiyari gukomeza kwigarurira ibihugu. Yesaya yaranditse ati ‘Uwiteka Nyiringabo ararahiye ati “ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nagambiriye ni ko bizaba. Nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye, kandi nzabaribatira mu misozi yanjye miremire, maze uburetwa babakoreshaga buzabavaho, n’umutwaro babahekeshaga uzabava ku bitugu”’ (Yesaya 14:24, 25). Hashize igihe gito Yesaya avuze ayo magambo y’ubuhanuzi, Ashuri ntiyongeye gukandamiza u Buyuda.

ip-1 194 par. 12

Urubanza Yehova yaciriye amahanga

12 Ubwo buhanuzi bwari gusohozwa ryari? Bidatinze. “Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera. Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nk’iy’ukorera ibihembo, icyubahiro cy’i Mowabu n’ingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze” (Yesaya 16:13, 14). Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, hari ibintu byataburuwe mu matongo bigaragaza ko mu kinyejana cya munani M.I.C. Mowabu yagezweho n’akaga gakomeye kandi imyinshi mu midugudu yaho igasigara itagira abayitura. Tigulatipileseri wa III yavuze ko Salamanu w’i Mowabu yari umwe mu bategetsi bamuhaga ikoro. Senakeribu yahawe ikoro na Kamusunadibi, umwami w’i Mowabu. Abami ba Ashuri, Esarihadoni na Ashurubanipali, bavuze ko abami b’i Mowabu ari bo Musuri na Kamashalitu babategekeraga. Hashize ibinyejana byinshi ubwoko bw’Abamowabu bwarazimangatanye burundu. Hari amatongo y’imijyi yavumbuwe batekereza ko ari iy’i Mowabu, ariko kugeza ubu bataburuye ibintu bike cyane bigaragaza ko iryo shyanga ryahoze ari umwanzi ukomeye wa Isirayeli ryabayeho.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 1/12 11 par. 1

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya​—igice cya I

14:1, 2—Ni mu buhe buryo abari bagize ubwoko bwa Yehova na bo bajyanye ari imbohe abahoze babajyana ari imbohe kandi bagatwaza igitugu abahoze babatwaza igitugu? Aya magambo yasohoreye ku bantu nka Daniyeli wabaye umutegetsi ukomeye i Babuloni igihe hategekwaga n’Abamedi n’Abaperesi, Esiteri wabaye umwamikazi w’u Buperesi na Moridekayi wagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’Abami bw’Abaperesi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze