ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Isezerano rya Yefuta
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Yefuta aca imyenda yari yambaye igihe umukobwa we yari asohotse aje kumusanganira

      IGICE CYA 36

      Isezerano rya Yefuta

      Abisirayeli bongeye kureka Yehova, batangira gusenga ibigirwamana. Ariko ibyo bigirwamana ntibyabakijije igihe Abamoni babateraga. Abisirayeli bamaze imyaka myinshi babayeho nabi. Nyuma babwiye Yehova bati: “Twakoze ibyaha. Turakwinginze, dukize abanzi bacu.” Abisirayeli bamenaguye ibigirwamana byabo, bongera gusenga Yehova. Yehova ntiyifuzaga gukomeza kubabona babayeho nabi.

      Yehova yatoranyije umugabo w’intwari witwaga Yefuta ngo abayobore mu rugamba rwo kurwanya Abamoni. Yefuta yabwiye Yehova ati: “Nudufasha tugatsinda uru rugamba, ngusezeranyije ko nzaguha umuntu wa mbere uzasohoka mu nzu yanjye aje kunsanganira.” Yehova yumvise isengesho rya Yefuta amufasha gutsinda urwo rugamba.

      Yefuta agarutse mu rugo, umukobwa we ari na we mwana wenyine yari yarabyaye, ni we waje kumusanganira bwa mbere. Yaje abyina kandi afite akagoma gato ari kukavuza. Yefuta yari gukora iki? Yibutse isezerano rye maze aravuga ati: “Ayiii mukobwa wanjye! Urambabaje cyane. Nahaye Yehova isezerano. Kugira ngo nkore icyo nasezeranyije Yehova, ngomba kukohereza i Shilo kumukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.” Umukobwa we yaramubwiye ati: “Papa, niba hari icyo wasezeranyije Yehova ugomba kugikora. Icyo nkwisabira ni uko wandeka nkajya mu misozi nkamarana amezi abiri n’abakobwa b’incuti zanjye. Hanyuma nzagaruka njyeyo.” Umukobwa wa Yefuta yakoreye Yehova mu budahemuka ubuzima bwe bwose ari mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Buri mwaka, incuti ze zazaga kumusura i Shilo.

      Incuti z’umukobwa wa Yefuta zaje kumusura ku ihema ryo guhuriramo n’Imana

      “Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.”​—Matayo 10:37

      Ibibazo: Ni iki Yefuta yasezeranyije Imana? Umukobwa wa Yefuta yitwaye ate igihe yumvaga ibyo papa we yari yasezeranyije Imana?

      Abacamanza 10:6–11:11; 11:29-40; 1 Samweli 12:10, 11

  • Yehova avugisha Samweli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Samweli akingura inzugi z’ihema ryo guhuriramo n’Imana

      IGICE CYA 37

      Yehova avugisha Samweli

      Umutambyi Mukuru Eli yari afite abahungu babiri bari abatambyi mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Umwe yitwaga Hofuni undi yitwa Finehasi. Ntibumviraga amategeko ya Yehova, kandi bafataga abantu nabi. Iyo Abisirayeli bazaga gutambira Yehova ibitambo, Hofuni na Finehasi batoranyaga inyama nziza bakazijyana. Nubwo Eli yumvise ibyo abahungu be bakoraga, yarabihoreye. Ariko se Yehova na we yari kubareka?

      Samweli yari akiri muto ariko ntiyigeze abigana. Byatumaga Yehova amukunda. Igihe kimwe ubwo yari aryamye, yumvise ijwi rimuhamagara. Yarabyutse asanga Eli aramubwira ati: “Karame!” Ariko Eli aramubwira ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli yahise asubira kuryama. Yongeye kumva iryo jwi. Igihe yaryumvaga ku nshuro ya gatatu, Eli yamenye ko ari Yehova wahamagaraga Samweli. Yabwiye Samweli ko niyongera kumva iryo jwi, avuga ati: “Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.”

      Samweli abwira Eli ibyo Yehova yamubwiye

      Samweli yasubiye kuryama maze yumva rya jwi rimuhamagara riti: “Samweli! Samweli!” Yarasubije ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” Yehova yaramubwiye ati: “Ubwire Eli ko ngiye kumuhana, we n’abagize umuryango we. Azi ko abahungu be bakorera ibintu bibi mu ihema ryanjye, ariko ntabahana.” Mu gitondo Samweli yakinguye imiryango y’ihema ryo guhuriramo n’Imana nk’uko yari asanzwe abigenza. Yatinye kubwira Eli ibyo Yehova yari yamubwiye. Ariko Eli yaramuhamagaye aramubaza ati: “Mwana wa, Yehova yakubwiye iki? Bimbwire byose.” Nuko Samweli abwira Eli ibyo Yehova yari yamubwiye byose.

      Yehova yakomeje kubana na Samweli. Abisirayeli bose bamenye ko Yehova yatoranyije Samweli ngo abe umuhanuzi n’umucamanza.

      “Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe.”​—Umubwiriza 12:1

      Ibibazo: Samweli yari atandukaniye he na Hofuni na Finehasi? Ni iki Yehova yabwiye Samweli?

      1 Samweli 2:12-17, 22-26; 3:1-21; 7:6

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze