ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Dawidi na Goliyati
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Dawidi azunguza ibuye mu muhumetso akaritera Goliyati

      IGICE CYA 40

      Dawidi na Goliyati

      Yehova yabwiye Samweli ati: “Jya mu rugo rwa Yesayi. Umwe mu bahungu be ni we uzaba umwami wa Isirayeli.” Nuko Samweli ajya kwa Yesayi. Akibona umuhungu we mukuru, yaribwiye ati: “Nta gushidikanya ni uyu nguyu.” Ariko Yehova yamubwiye ko atari we. Yehova yaramubwiye ati: “Ndeba ibiri mu mutima w’umuntu, sindeba uko umuntu agaragara inyuma.”

      Samweli asuka amavuta kuri Dawidi

      Yesayi yazaniye Samweli abana be batandatu. Ariko Samweli yaravuze ati: “Muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije. Ese nta bandi bahungu ufite?” Yesayi yaramusubije ati: “Mfite undi ari we bucura. Yitwa Dawidi. Yagiye kuragira intama.” Dawidi amaze kwinjira, Yehova yabwiye Samweli ati: “Ni uyu.” Samweli yasutse amavuta ku mutwe wa Dawidi, kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli.

      Goliyati

      Hashize igihe ibyo bibaye, Abisirayeli batangiye kurwana n’Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bafite umusirikare muremure kandi munini cyane witwaga Goliyati. Buri munsi Goliyati yatukaga Abisirayeli. Yababwiraga asakuza cyane ati: “Nimwitoranyemo umusirikare ukomeye muri mwe aze turwane. Nanyica, tuzaba abagaragu banyu. Ariko nanjye nimwica, muzaba abagaragu bacu.”

      Dawidi yagiye aho abasirikare b’Abisirayeli bari bari, ashyiriye ibyokurya bakuru be bari abasirikare. Yumvise ibyo Goliyati yavugaga maze aravuga ati: “Ndarwana na we.” Umwami Sawuli yaramubwiye ati: “Uracyari umwana.” Ariko Dawidi yaramusubije ati: “Yehova aramfasha.”

      Sawuli yahaye Dawidi imyenda ye ya gisirikare, ariko Dawidi aravuga ati: “Sinashobora kurwana nambaye ibi bintu.” Dawidi yafashe umuhumetso, maze ajya ku kagezi. Yatoranyije utubuye dutanu adushyira mu gafuka ke k’abashumba. Hanyuma yirutse asanga Goliyati. Goliyati wari muremure kandi ari munini cyane yaramubwiye ati: “Ngwino hano wa kana we. Ndaguteza inyamaswa n’ibisiga bikurye.” Dawidi ntiyagize ubwoba. Yaramusubije ati: “Unteye witwaje inkota n’amacumu, ariko njye nguteye mu izina rya Yehova. Nturwana natwe, ahubwo urarwana n’Imana. Abari aha bose bagiye kwibonera ko Yehova akomeye kuruta inkota cyangwa icumu. Ari butume mwese tubatsinda.”

      Dawidi yafashe ibuye arishyira mu muhumetso ararizunguza cyane. Yehova yaramufashije iryo buye riragenda ryikubita mu gahanga ka Goliyati riteberamo. Uwo mugabo wari munini cyane yahise agwa hasi yamaze gupfa. Abafilisitiya babibonye bahise biruka barahunga. Ese nawe wiringira Yehova nka Dawidi?

      “Ukurikije uko abantu batekereza ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”​—Mariko 10:27

      Ibibazo: Ni nde Yehova yahisemo ngo azabe umwami wa Isirayeli? Dawidi yatsinze ate Goliyati?

      1 Samweli 16:1-13; 17:1-54

  • Dawidi na Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Dawidi ahamagara abasirikare ba Sawuli

      IGICE CYA 41

      Dawidi na Sawuli

      Dawidi amaze kwica Goliyati, Umwami Sawuli yamugize umukuru w’abasirikare be. Dawidi yatsinze intambara nyinshi bituma amenyekana cyane. Iyo yabaga avuye ku rugamba, abagore bazaga guhura na we babyina banaririmba bati: “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo!” Sawuli yagize ishyari ashaka kwica Dawidi.

      Dawidi yari azi gucuranga inanga neza cyane. Umunsi umwe, ubwo Dawidi yarimo acurangira Umwami Sawuli, yamuteye icumu yari afite. Dawidi yahise yitaza, icumu ryishinga mu rukuta. Nyuma yaho, Sawuli yagiye agerageza kwica Dawidi kenshi. Ibyo byatumye Dawidi ahunga ajya kwihisha mu butayu.

      Sawuli yari asinziriye Dawidi afata icumu rye

      Sawuli yafashe abasirikare 3.000 ajya gushakisha Dawidi. Umunsi umwe, yinjiye mu buvumo Dawidi n’abasirikare be bari bihishemo. Abasirikare ba Dawidi baramwongoreye bati: “Ubonye uko wica Sawuli.” Dawidi yagiye buhoro buhoro akata agatambaro ku ikanzu ya Sawuli. Icyakora Sawuli ntiyabimenye. Nyuma yaho, Dawidi yababajwe n’uko atari yubashye umwami watoranyijwe na Yehova. Yabujije abasirikare be kugirira nabi Sawuli. Yanahamagaye Sawuli amubwira ko iyo abishaka yari kuba yamwishe. Ese ibyo byatumye Sawuli ahindura uko yabonaga Dawidi?

      Oya. Sawuli yakomeje gushakisha Dawidi cyane ngo amwice. Umunsi umwe, Dawidi na Abishayi wari umwana wa mushiki we bagiye aho abasirikare ba Sawuli bari bari, ari nijoro. Abantu bari basinziriye, Abuneri warindaga Sawuli na we asinziriye. Abishayi yaravuze ati: “Ubu noneho tubonye uko tumwica. Ndeka mwice!” Dawidi yaramubwiye ati: “Yehova ni we uzihanira Sawuli. Reka dufate icumu rye n’icyo anyweramo amazi, maze tugende.”

      Dawidi yazamutse umusozi witegeye aho abasirikare ba Sawuli bari bari, maze arahamagara ati: “Abuneri weee! Ni iki cyatumye utarinda umwami wawe? Icumu rya Sawuli n’icyo anyweramo amazi biri he?” Sawuli yamenye ijwi rya Dawidi, maze aramubwira ati: “Iyo ushaka wari kunyica, ariko ntiwabikoze. Nzi ko uzaba umwami wa Isirayeli.” Sawuli yatashye iwe mu rugo. Icyakora, abo mu muryango wa Sawuli si ko bose bangaga Dawidi.

      “Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi.”​—Abaroma 12:18, 19

      Ibibazo: Kuki Sawuli yashakaga kwica Dawidi? Kuki Dawidi yanze kwica Sawuli?

      1 Samweli 16:14-23; 18:5-16; 19:9-12; 23:19-29; 24:1-15; 26:1-25

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze