-
Yonatani yari intwari akaba n’indahemukaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 42
Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka
Umuhungu w’imfura wa Sawuli witwaga Yonatani yari umusirikare w’intwari. Dawidi yavuze ko Yonatani yihutaga kurusha kagoma kandi ko yari afite imbaraga kurusha intare. Hari igihe Yonatani yabonye abasirikare 20 b’Abafilisitiya ku musozi. Yahise abwira uwari umutwaje intwaro ati: “Turabatera Yehova naduha ikimenyetso. Nibatubwira ngo tuzamuke, turamenya ko tugomba kubatera.” Abafilisitiya bahise bababwira bati: “Ngaho nimuzamuke turwane.” Abo bagabo babiri bazamutse uwo musozi bica abo basirikare bose.
Yonatani ni we wagombaga kuzasimbura papa we Sawuli akaba umwami, kuko yari imfura. Ariko yari azi ko Yehova yatoranyije Dawidi ngo azabe umwami, kandi ntiyigeze amugirira ishyari. Yonatani na Dawidi babaye incuti magara. Basezeranye ko buri wese yari kuzarinda undi. Yonatani yahaye Dawidi ikoti rye, inkota ye, umuheto we n’umukandara we nk’ikimenyetso cy’ubucuti.
Igihe Dawidi yahungaga Sawuli, Yonatani yagiye kumureba aramubwira ati: “Komera kandi ugire ubutwari. Ni wowe Yehova yahisemo ngo uzabe umwami, kandi na papa arabizi.” Ese nawe wifuza kugira incuti nyakuri imeze nka Yonatani?
Inshuro nyinshi, Yonatani yemeraga gufasha Dawidi nubwo byashoboraga gutuma apfa. Kubera ko yari azi ko Umwami Sawuli yashakaga kwica Dawidi, yaramubwiye ati: “Niwica Dawidi uzaba ukoze icyaha kuko atigeze aguhemukira.” Sawuli yarakariye Yonatani cyane. Nyuma y’igihe, Sawuli na Yonatani bapfiriye mu ntambara.
Yonatani amaze gupfa, Dawidi yashakishije umuhungu we Mefibosheti. Amubonye yaramubwiye ati: “Nzakwitaho ubuzima bwawe bwose, kubera ko papa wawe yari incuti yanjye. Uzaba mu nzu yanjye kandi urire ku meza yanjye.” Dawidi ntiyigeze yibagirwa incuti ye Yonatani.
“Mukundane nk’uko nanjye nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze.”—Yohana 15:12, 13
-
-
Umwami Dawidi akora icyahaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 43
Umwami Dawidi akora icyaha
Sawuli amaze gupfa, Dawidi yabaye umwami. Icyo gihe yari afite imyaka 30. Amaze imyaka runaka ari umwami, ubwo yari ahagaze hejuru y’inzu ye nijoro, yabonye umugore mwiza cyane. Dawidi yaje kumenya ko yitwaga Batisheba, akaba yari umugore w’umusirikare witwaga Uriya. Dawidi yatumyeho Batisheba ngo aze iwe. Bagiranye imibonano mpuzabitsina, amutera inda. Dawidi yagerageje guhisha ibyo yari yakoze. Yabwiye umukuru w’abasirikare be ngo ashyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, basubire inyuma bamusige wenyine maze bamwice. Uriya amaze gupfa, Dawidi yashyingiranywe na Batisheba.
Icyakora Yehova yabonye ibyo bintu bibi byose byakozwe. Yakoze iki? Yohereje umuhanuzi Natani kwa Dawidi. Natani yabwiye Dawidi ati: “Habayeho umugabo w’umukire wari ufite intama nyinshi, n’undi w’umukene wagiraga agatama kamwe yakundaga cyane. Nuko uwo mukire araza atwara ka gatama konyine wa mukene yagiraga.” Dawidi yararakaye maze aravuga ati: “Uwo mukire agomba kwicwa.” Natani yabwiye Dawidi ati: “Uwo mukire ni wowe.” Dawidi yarababaye cyane maze abwira Natani ati: “Nakoreye Yehova icyaha.” Icyo cyaha cyatumye Dawidi n’umuryango we bahura n’ibibazo byinshi. Yehova yahannye Dawidi, ariko ntiyamwica kubera ko yari inyangamugayo kandi akicisha bugufi.
Dawidi yifuzaga kubakira Yehova urusengero, ariko Yehova yahisemo umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo ngo abe ari we uzarwubaka. Dawidi yatangiye gushakira Salomo ibikoresho. Yaravuze ati: “Inzu izubakirwa Yehova igomba kuba ari nziza cyane. Salomo aracyari muto ariko nzamushakira ibyo azakenera byose.” Dawidi yatanze amafaranga menshi kugira ngo azakoreshwe bubaka urwo rusengero. Yashatse abakozi b’abahanga. Yashatse na zahabu n’ifeza, azana n’ibiti by’amasederi abivanye i Tiro n’i Sidoni. Mbere gato y’uko apfa, yahaye Salomo igishushanyo kigaragaza uko urwo rusengero rwari kuzaba rumeze. Yaramubwiye ati: “Yehova yansabye ko ibi byose mbyandika kugira ngo uzabyifashishe. Yehova azagufasha. Ntugire ubwoba. Komera kandi ukore.”
“Uhisha ibyaha bye nta cyo azageraho, ariko ubivuga kandi akabireka azababarirwa.”—Imigani 28:13
-