ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Urusengero rwa Yehova
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Umuriro uturutse kuri Yehova utwika igitambo kiri ku gicaniro

      IGICE CYA 44

      Urusengero rwa Yehova

      Umwami Salomo asenga

      Salomo amaze kuba umwami wa Isirayeli, Yehova yaramubajije ati: “Urifuza ko nguha iki?” Salomo yaramusubije ati: “Ndacyari umwana kandi sinzi icyo nkwiriye gukora. Ndakwinginze, mpa ubwenge kugira ngo nshobore kwita ku bantu bawe.” Yehova yaramubwiye ati: “Ubwo usabye ubwenge, nzaguha ubwenge buruta ubw’abandi bose ku isi. Nanone nzaguha ubukire, kandi nunyumvira, uzabaho imyaka myinshi.”

      Salomo yatangiye kubaka urusengero. Yakoresheje zahabu nziza, ifeza, imbaho n’amabuye. Abagabo n’abagore b’abahanga babarirwa mu bihumbi ni bo bakoraga imirimo yo kubaka urwo rusengero. Nyuma y’imyaka irindwi, urusengero rwaruzuye maze bitegura kuruha Yehova. Rwari rufite igicaniro kandi bari bagishyizeho ibitambo. Salomo yapfukamye imbere y’icyo gicaniro maze atangira gusenga ati: “Yehova, iyi nzu ni nto kandi si nziza cyane kuri wowe, ariko turakwinginze wemere ko tugusenga kandi wumve amasengesho yacu.” Yehova yabonaga ate urwo rusengero kandi se yakiriye ate isengesho rya Salomo? Salomo akimara gusenga, umuriro wavuye mu ijuru utwika ibitambo byari kuri icyo gicaniro. Ibyo byagaragaje ko Yehova yari yemeye urwo rusengero. Abisirayeli babonye ibyari bibaye, barishimye.

      Umuriro uturutse kuri Yehova utwika igitambo kiri ku gicaniro

      Abantu bo muri Isirayeli hose ndetse no mu bihugu bya kure bari bazi ko Umwami Salomo yari umunyabwenge. Bazaga kumureba ngo abafashe gukemura ibibazo. Umwamikazi w’i Sheba na we yaje kumugerageza amubaza ibibazo bikomeye. Amaze kumva ibisubizo bye, yaramubwiye ati: “Sinigeze nemera ibyo abantu bari barakumbwiyeho, ariko ubu niboneye ko uri umunyabwenge kurusha uko babivuze. Yehova Imana yawe yaguhaye umugisha.” Icyo gihe ubuzima bwari bwiza muri Isirayeli kandi abantu bari bishimye. Icyakora ibintu byari bigiye guhinduka.

      “Dore uruta Salomo ari hano.”​—Matayo 12:42

      Ibibazo: Kuki Yehova yahaye Salomo ubwenge budasanzwe? Yehova yagaragaje ate ko yari yemeye urusengero?

      1 Abami 2:12; 3:4-28; 4:29–5:18; 6:37, 38; 7:15–8:66; 10:1-13; 2 Ibyo ku Ngoma 7:1; 9:22

  • Ubwami bwicamo ibice
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Ahiya ari imbere ya Yerobowamu arimo guca umwenda mo ibice 12

      IGICE CYA 45

      Ubwami bwicamo ibice

      Igihe cyose Salomo yari agisenga Yehova, Isirayeli yari ifite amahoro. Icyakora Salomo yashatse abagore benshi b’abanyamahanga, basengaga ibigirwamana. Salomo yagiye ahinduka buhoro buhoro, atangira gusenga ibigirwamana abagore be basengaga. Yehova yaramurakariye cyane. Yabwiye Salomo ati: “Umuryango wawe uzamburwa ubwami bwa Isirayeli, bwigabanyemo kabiri. Igice kinini nzagiha umwe mu bagaragu bawe, naho umuryango wawe uzategeka igice gito.”

      Hari ikintu cyabaye kugira ngo Yehova yongeye kugaragaza umwanzuro yari yafashe. Igihe umwe mu bagaragu ba Salomo witwaga Yerobowamu yari mu nzira agenda, yahuye n’umuhanuzi witwaga Ahiya. Ahiya yaciyemo umwenda we ibice 12, maze abwira Yerobowamu ati: “Yehova agiye kuvana ubwami bwa Isirayeli mu muryango wa Salomo abugabanyemo kabiri. Akira ibi bice icumi kuko uzaba umwami w’imiryango icumi.” Umwami Salomo yarabimenye ashaka kwica Yerobowamu. Yerobowamu yahise ahungira muri Egiputa. Nyuma yaho Salomo yarapfuye, maze umuhungu we Rehobowamu aba umwami. Yerobowamu yumvise ko noneho ashobora kugaruka muri Isirayeli.

      Abisirayeli benshi bari gutambira ibitambo ikimasa cyacuzwe na Yerobowamu

      Abantu bakuze bo muri Isirayeli babwiye Rehobowamu bati: “Nufata abantu neza, bazakubera indahemuka.” Ariko abasore b’incuti za Rehobowamu bo bamugiriye inama bati: “Ugomba gufata nabi abantu, ukabakoresha cyane.” Rehobowamu yumviye inama y’abo basore. Yategetse abantu nabi cyane bituma bamwigomekaho. Bashyizeho Yerobowamu ngo abe umwami w’imiryango icumi, ari yo yaje kwitwa ubwami bwa Isirayeli. Indi miryango ibiri yaje kwitwa ubwami bw’u Buyuda, kandi yakomeje kubera Rehobowamu indahemuka. Kuva icyo gihe, imiryango 12 ya Isirayeli yigabanyijemo kabiri.

      Yerobowamu ntiyashakaga ko abaturage be bajya gusengera i Yerusalemu, hari mu bwami bwa Rehobowamu. Ese uzi impamvu? Yatinyaga ko bamwigomekaho, bagashyigikira Rehobowamu. Ni yo mpamvu yacuze ibimasa bibiri bya zahabu maze abwira abantu ati: “I Yerusalemu ni kure. Mujye musengera hano.” Abantu batangiye gusenga ibimasa bya zahabu bongera kwibagirwa Yehova.

      “Ntimukifatanye n’abatizera kuko nta ho muhuriye. None se gukiranuka no kwica amategeko byahurira he? . . . Cyangwa se umuntu wizera n’utizera bahuriye he?”​—2 Abakorinto 6:14, 15

      Ibibazo: Kuki Isirayeli yigabanyijemo kabiri? Ni ibihe bikorwa bibi Umwami Rehobowamu n’Umwami Yerobowamu bakoze?

      1 Abami 11:1-13, 26-43; 12:1-33

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze