-
Ibyabereye ku Musozi wa KarumeliAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 46
Ibyabereye ku Musozi wa Karumeli
Ubwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli bwagize abami babi benshi. Ariko Ahabu yarushije abandi kuba mubi. Yashakanye n’umugore w’umugome wasengaga Bayali. Uwo mugore yitwaga Yezebeli. Ahabu na Yezebeli batumye abaturage benshi basenga Bayali kandi bica abahanuzi ba Yehova. Yehova yakoze iki? Yatumye umuhanuzi Eliya kuri Ahabu.
Eliya yabwiye Umwami Ahabu ko ibyaha bye byari kuzatuma imvura itongera kugwa muri Isirayeli. Abantu bamaze imyaka irenga itatu bateza imyaka, maze barasonza. Yehova yongeye kohereza Eliya kwa Ahabu. Umwami Ahabu yaramubwiye ati: “Ni wowe wateje ibi byago. Byose ni amakosa yawe.” Eliya yaramusubije ati: “Si njye watumye imvura itagwa. Ahubwo ni wowe wayateje kuko wasenze Bayali. Tugiye kureba uwakoze amakosa. Tuma ku Bisirayeli bose n’abahanuzi ba Bayali bateranire ku Musozi wa Karumeli.”
Abantu bateraniye kuri uwo musozi. Eliya yarababwiye ati: “Nimwihitiremo. Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire. Ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira. Tugiye kureba Imana y’ukuri iyo ari yo. Abahanuzi 450 ba Bayali bategure igitambo maze basenge imana yabo. Nanjye ndategura igitambo nsenge Yehova. Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba ari yo Mana y’ukuri.” Abantu bose barabyemeye.
Abahanuzi ba Bayali bateguye igitambo. Bamaze umunsi wose basenga imana yabo bati: “Bayali we, dusubize.” Eliya abonye ko Bayali itabasubije, yatangiye kubaseka. Yarababwiye ati: “Nimuhamagare cyane. Wenda irasinziriye nimuyikangure.” Byarinze bigera nimugoroba abahanuzi ba Bayali bagihamagara imana yabo, ariko ntiyigeze ibasubiza.
Eliya yashyize igitambo cye ku gicaniro, agisukaho amazi impande zose. Hanyuma yarasenze ati: “Yehova, ndakwinginze ereka aba bantu ko ari wowe Mana y’ukuri.” Yehova yahise yohereza umuriro uturutse mu ijuru utwika icyo gitambo cyose. Abantu bose bavuze mu ijwi rirenga bati: “Yehova ni we Mana y’ukuri.” Eliya yarababwiye ati: “Ntihagire umuhanuzi n’umwe wa Bayali ubacika.” Kuri uwo munsi, abahanuzi 450 ba Bayali barishwe.
Igicu gito cyazamutse giturutse mu nyanja, maze Eliya abwira Ahabu ati: “Hagiye kugwa imvura nyinshi. Tunganya igare ryawe utahe.” Ikirere cyarijimye, umuyaga urahuha, hatangira kugwa imvura nyinshi, ikibazo cyari muri Isirayeli kirangira gityo. Ahabu yatwaye igare rye yihuta cyane. Ariko Yehova yafashije Eliya, ariruka asiga iryo gare. None se ibibazo bya Eliya byose byari bikemutse? Reka tubirebe.
“Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”—Zaburi 83:18
-
-
Yehova atera inkunga EliyaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 47
Yehova atera inkunga Eliya
Yezebeli yumvise ibyari byabaye ku bahanuzi ba Bayali, ararakara cyane. Yatumye kuri Eliya ati: “Ejo uzicwa nk’uko nawe wishe abahanuzi ba Bayali.” Eliya yagize ubwoba bwinshi ahungira mu butayu. Yarasenze ati: “Yehova, singishoboye kwihangana. Reka nipfire birangire.” Eliya yaryamye munsi y’igiti arasinzira, kuko yari ananiwe cyane.
Umumarayika yaramukanguye, amubwirana ubugwaneza ati: “Byuka urye.” Eliya yahise abona umugati ku mabuye ashyushye hamwe n’amazi yo kunywa. Yarariye, aranywa maze arongera arasinzira. Umumarayika yarongeye aramubyutsa, aramubwira ati: “Byuka urye ubone imbaraga zo gukomeza urugendo.” Eliya yarongeye ararya, maze agenda iminsi 40 n’amajoro 40, agera ku Musozi wa Horebu. Ahageze, yagiye kuryama mu buvumo. Ariko Yehova yaramuvugishije, aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aha?” Eliya yaramusubije ati: “Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye. Basenye ibicaniro byawe, bica n’abahanuzi bawe. None nanjye barashaka kunyica.”
Yehova yaramubwiye ati: “Genda uhagarare ku musozi.” Habanje kuza umuyaga mwinshi unyura ku buvumo yarimo. Hakurikiyeho umutingito, hanyuma hakurikiraho umuriro. Birangiye, Eliya yumvise ijwi rituje nuko yitwikira umwenda we mu maso, ahagarara hanze y’ubuvumo. Yehova yamubajije impamvu yari yahunze. Eliya yaravuze ati: “Nsingaye njyenyine.” Ariko Yehova yaramubwiye ati: “Nturi wenyine. Muri Isirayeli haracyari abantu 7.000 bansenga. Genda ushyireho Elisa abe umuhanuzi mu mwanya wawe.” Eliya yahise ajya gukora ibyo Yehova amubwiye. Ese utekereza ko nawe Yehova azagufasha nukora ibyo ashaka? Azagufasha rwose! Reka turebe ikintu cyabaye muri cya gihe imvura yari yaranze kugwa hakaba inzara.
“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha. Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira.”—Abafilipi 4:6
-