-
Umwana w’umugore w’umupfakazi azukaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 48
Umwana w’umugore w’umupfakazi azuka
Mu gihe imvura yari yaranze kugwa hagatera inzara, Yehova yabwiye Eliya ati: “Jya i Sarefati. Uzasangayo umugore w’umupfakazi uzajya aguha ibyokurya.” Akigera ku marembo y’umujyi, yabonye umupfakazi w’umukene atoragura inkwi. Yaramusabye ngo agende amuzanire amazi yo kunywa mu gikombe. Uwo mugore agiye kuyazana, Eliya yaramubwiye ati: “Ndakwinginze unzanire n’umugati.” Ariko uwo mupfakazi yaramusubije ati: “Nta mugati mfite. Nsigaranye gusa agafu gake n’utuvuta duke. Ngiye kureba icyo nateka, nkakirya n’umuhungu wanjye.” Eliya yaramubwiye ati: “Yehova yasezeranyije ko nuntekera umugati, ifu n’amavuta yawe bitazashira kugeza igihe imvura izongera kugwa.”
Uwo mupfakazi yagiye iwe atekera uwo muhanuzi wa Yehova umugati. Nk’uko Yehova yari yarabivuze, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibigeze babura ibyokurya muri icyo gihe imvura yari yaranze kugwa. Ikibindi yabikagamo ifu n’akabindi gato yabikagamo amavuta byahoraga byuzuye.
Icyakora, hari ikintu kibabaje cyaje kuba. Umuhungu w’uwo mupfakazi yararwaye cyane maze arapfa. Uwo mupfakazi yinginze Eliya ngo amufashe. Eliya yateruye uwo mwana amujyana mu cyumba cyo hejuru maze amuryamisha ku buriri. Yarasenze ati: “Yehova, ndakwinginze tuma uyu mwana yongera kuba muzima.” Ese uzi impamvu icyo cyari kuba ari ikintu gitangaje Yehova yari kuba akoze? Ni ukubera ko bwari kuba ari ubwa mbere umuntu azutse. Ikindi kandi, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibari Abisirayeli.
Icyakora uwo mwana yongeye kuba muzima, atangira guhumeka! Eliya yabwiye uwo mupfakazi ati: “Dore umwana wawe ni muzima.” Yarishimye cyane abwira Eliya ati: “Uri umuntu w’Imana koko. Mbyemejwe n’uko buri gihe uvuga ibyo Yehova yakubwiye kandi ibyo uvuze biraba.”
“Nimwitegereze neza ibikona. Ntibitera imbuto cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira aho bibika imyaka. Nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro?”—Luka 12:24
-
-
Umwamikazi w’umugome ahanwaAmasomo wavana muri Bibiliya
-
-
IGICE CYA 49
Umwamikazi w’umugome ahanwa
Iyo Umwami Ahabu yabaga ari mu nzu ye i Yezereli, yareberaga mu idirishya akabona umurima w’imizabibu w’umugabo witwaga Naboti. Ahabu yifuje uwo murima, agerageza kuwugura na Naboti. Icyakora Naboti yaranze kubera ko Amategeko ya Yehova atemeraga ko umuntu agurisha ubutaka yahawe n’ababyeyi. Ese Ahabu yaba yarubashye Naboti kuko yari akoze ikintu gikwiriye? Reka da! Ahubwo yararakaye cyane ku buryo yanze kubyuka, akanga no kurya.
Umugore wa Ahabu, ari we Yezebeli wari umwamikazi w’umugome, yaramubwiye ati: “Uri umwami wa Isirayeli. Ushobora kubona icyo ushaka cyose. Nzaguha uriya murima.” Yahise yandikira abayobozi b’umujyi, abategeka gushinja Naboti ko yatutse Imana, maze bakamutera amabuye agapfa. Bakoze ibyo Yezebeli yababwiye, nuko Yezebeli abwira Ahabu ati: “Naboti yapfuye. Ubu umurima ni uwawe.”
Naboti si we wenyine Yezebeli yishe amurenganya. Yishe abantu benshi bakundaga Yehova. Yasengaga ibigirwamana agakora n’ibindi bibi byinshi. Yehova yarebaga ibibi byose yakoraga. Ariko se yari gukomeza kumwihorera?
Ahabu amaze gupfa, umuhungu we Yehoramu yabaye umwami. Yehova yohereje umugabo witwaga Yehu, ngo ajye guhana Yezebeli n’umuryango we.
Yehu yafashe igare rye ajya i Yezereli aho Yezebeli yari atuye. Yehoramu na we yafashe igare ajya gusanganira Yehu. Yaramubajije ati: “Ni amahoro?” Yehu yaramusubije ati: “Nta mahoro ashobora kubaho kandi mama wawe Yezebeli ari gukora ibibi.” Yehoramu yagerageje guhindukiza igare rye ngo ahunge, ariko Yehu amurasa umwambi, ahita apfira aho.
Yehu yarakomeje ajya kwa Yezebeli. Yezebeli yumvise ko Yehu aje iwe, yisiga mu maso ibintu bituma asa neza, arasokoza maze ajya ku idirishya mu nzu ye ya etaje aramutegereza. Yehu ahageze, Yezebeli yamusuhuje afite agasuzuguro kenshi. Yehu yahise abwira abagaragu bari bahagaze iruhande rwa Yezebeli ati: “Nimumujugunye hasi.” Bahise banyuza Yezebeli mu idirishya, agwa hasi arapfa.
Hanyuma Yehu yishe abahungu 70 ba Ahabu kandi avana ibikorwa byo gusenga Bayali mu gihugu hose. Ese wiboneye ko Yehova aba azi ibintu byose, kandi ko iyo igihe kigeze ahana abakora ibibi?
“Umurage umuntu abonye akoresheje umururumba, amaherezo ntawuboneramo umugisha.”—Imigani 20:21
-