ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yehova ni we ‘uhishura amabanga’
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kamena
    • Yehova ni we ‘uhishura amabanga’

      “Ni ukuri Imana yanyu ni Imana isumba izindi mana, ni Umwami usumba abandi bami, kandi ni yo ihishura amabanga.”​—DAN 2:47.

      WASUBIZA UTE?

      Ni iki Yehova yaduhishuriye ku bihereranye n’igihe kizaza?

      Imitwe itandatu ya mbere y’inyamaswa y’inkazi igereranya iki?

      Ni iyihe sano iri hagati y’inyamaswa y’inkazi n’igishushanyo Nebukadinezari yabonye?

      1, 2. Ni iki Yehova yaduhishuriye, kandi kuki?

      NI UBUHE butegetsi buzaba buriho igihe Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu? ‘Uhishura amabanga,’ ari we Yehova Imana, yatumenyesheje igisubizo cy’icyo kibazo. Atuma tumenya ubwo butegetsi ubwo ari bwo binyuze ku byo umuhanuzi Daniyeli n’intumwa Yohana banditse.

      2 Mu iyerekwa, Yehova yeretse abo bagabo inyamaswa zitandukanye. Nanone kandi, yamenyesheje Daniyeli icyo igishushanyo kinini umwami yari yabonye mu nzozi cyasobanuraga. Yehova yatumye izo nkuru zandikwa muri Bibiliya ku bw’inyungu zacu (Rom 15:4). Yashakaga ko turushaho kwizera ko Ubwami bwe bugiye kuvanaho ubutegetsi bwose bw’abantu.​—Dan 2:44.

      3. Kugira ngo dusobanukirwe ubuhanuzi neza, ni iki dukwiriye kubanza gusobanukirwa, kandi kuki?

      3 Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana ntibugaragaza gusa abami umunani abo ari bo, ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu, ahubwo bunagaragaza uko ubwo bwami bwari kugenda bukurikirana. Icyakora, dushobora gusobanukirwa neza ubwo buhanuzi ari uko tubanje gusobanukirwa ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko ibivugwa muri Bibiliya byose n’ubuhanuzi bwose buyikubiyemo, bifitanye isano n’ubwo buhanuzi. Mu rugero runaka, ubwo buhanuzi ni bwo ubundi bwose bushingiyeho.

      URUBYARO RW’INZOKA N’INYAMASWA Y’INKAZI

      4. Ni ba nde bagize urubyaro rw’umugore, kandi se ni iki urwo rubyaro ruzakora?

      4 Nyuma gato y’ubwigomeke bwabaye muri Edeni, Yehova yasezeranyije ko “umugore” yari kuzagira “urubyaro.”a (Soma mu Ntangiriro 3:15.) Amaherezo urwo rubyaro rwari kumena umutwe w’inzoka, ari yo Satani. Nyuma y’igihe, Yehova yahishuye ko urubyaro rwari gukomoka kuri Aburahamu, mu ishyanga rya Isirayeli, mu muryango wa Yuda no mu rubyaro rw’Umwami Dawidi (Intang 22:15-18; 49:10; Zab 89:3, 4; Luka 1:30-33). Yesu Kristo ni we wabaye igice cy’ibanze cy’urwo rubyaro (Gal 3:16). Abagize itorero rya gikristo basutsweho umwuka bagize igice cya kabiri cy’urwo rubyaro (Gal 3:26-29). Yesu n’abasutsweho umwuka ni bo bagize Ubwami bw’Imana, ari na bwo izakoresha mu kumenagura Satani.​—Luka 12:32; Rom 16:20.

      5, 6. (a) Daniyeli na Yohana bavuze ibirebana n’ubutegetsi bukomeye bungahe? (b) Imitwe y’inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe igereranya iki?

      5 Ubwo buhanuzi bwa mbere bwo muri Edeni bunavuga ko Satani yari kugira “urubyaro.” Urubyaro rwe rwari kwanga urubyaro rw’umugore. Ni ba nde bagize urubyaro rw’inzoka? Rugizwe n’abantu bose bigana Satani, bakanga Imana kandi bakarwanya ubwoko bwayo. Buri gihe Satani yagiye ashyira abagize urubyaro rwe mu miryango yo mu rwego rwa politiki itandukanye cyangwa mu bwami butandukanye (Luka 4:5, 6). Icyakora, bumwe muri bwo ni bwo gusa bwarwanyije mu buryo bugaragara abagize ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli cyangwa itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Kuki ibyo bishishikaje? Ni ukubera ko bituma tumenya impamvu iyerekwa rya Daniyeli n’irya Yohana rivuga ibirebana n’ubutegetsi bukomeye umunani gusa, nubwo hari ubundi bwabayeho.

      6 Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, Yesu wazutse yeretse intumwa Yohana ibintu bishishikaje (Ibyah 1:1). Mu byo Yohana yeretswe, hari aho yabonye Satani ameze nk’ikiyoka, ahagaze ku nkombe z’inyanja. (Soma mu Byahishuwe 13:1, 2.) Nanone kandi, Yohana yabonye inyamaswa idasanzwe izamuka iva muri iyo nyanja, maze Satani ayiha ububasha bukomeye. Nyuma yaho, umumarayika yabwiye Yohana ko imitwe irindwi y’inyamaswa itukura, ari yo gishushanyo cy’iyo nyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, igereranya “abami barindwi,” cyangwa ubutegetsi (Ibyah 13:14, 15; 17:3, 9, 10). Igihe Yohana yandikaga ubwo buhanuzi, batanu muri bo bari baraguye, undi ari ku butegetsi, naho undi ‘ataraza.’ Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw’isi ni ubuhe? Reka tugire icyo tuvuga kuri buri mutwe w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe. Nanone kandi, turi bubone ukuntu ibyo Daniyeli yanditse bituma tumenya ibintu byinshi kurushaho ku birebana n’ubwami bwinshi muri ubwo, bimwe muri byo akaba yarabyanditse ibinyejana byinshi mbere y’uko bubaho.

      IMITWE IBIRI YA MBERE: EGIPUTA NA ASHURI

      7. Umutwe wa mbere ugereranya iki, kandi kuki?

      7 Umutwe wa mbere w’iyo nyamaswa ugereranya Egiputa. Kubera iki? Ni ukubera ko Egiputa ari bwo butegetsi bwa mbere bukomeye bwagaragarije urwango ubwoko bw’Imana. Abakomotse kuri Aburahamu, uwo urubyaro rw’umugore rwari guturukaho, bari baragwiriye baba benshi muri Egiputa. Hanyuma, Egiputa yakandamije Abisirayeli. Satani yagerageje gutsembaho abari bagize ubwoko bw’Imana kugira ngo urubyaro rutazigera rubaho. Mu buhe buryo? Yabikoze ashishikariza Farawo kwica abana b’abahungu bose b’Abisirayeli. Yehova yaburijemo uwo mugambi maze akura abari bagize ubwoko bwe mu bubata bwa Egiputa (Kuva 1:15-20; 14:13). Nyuma yaho, yatuje Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano.

      8. Umutwe wa kabiri ugereranya iki, kandi se ni iki washatse gukora?

      8 Umutwe wa kabiri w’iyo nyamaswa ugereranya Ashuri. Ubwo bwami bwari bukomeye na bwo bwagerageje gutsembaho ubwoko bw’Imana. Ni iby’ukuri ko Yehova yakoresheje Ashuri kugira ngo ahane ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi y’Abisirayeli, bitewe n’uko basengaga ibigirwamana kandi barigometse. Ariko kandi, Ashuri yaje no gutera Yerusalemu. Satani ashobora kuba yari agambiriye kurimbura umuryango wa cyami Yesu yari kuzakomokamo. Icyo gitero nticyari gihuje n’umugambi wa Yehova, kandi yarokoye mu buryo bw’igitangaza abari bagize ubwoko bwe bizerwa, ubwo yicaga abari babateye.​—2 Abami 19:32-35; Yes 10:5, 6, 12-15.

      UMUTWE WA GATATU: BABULONI

      9, 10. (a) Ni iki Yehova yemereye Abanyababuloni gukora? (b) Ni iki cyagombaga kuba kugira ngo ubuhanuzi busohore?

      9 Umutwe wa gatatu w’inyamaswa Yohana yabonye, ugereranya ubwami bwari bufite umurwa mukuru witwaga Babuloni. Yehova yemeye ko Abanyababuloni barimbura Yerusalemu maze bakajyana ubwoko bwe mu bunyage. Ariko mbere y’uko yemera ko Abisirayeli bigometse bacishwa bugufi, yari yarabahaye umuburo w’uko bari kuzagerwaho n’ako kaga (2 Abami 20:16-18). Yari yaravuze ko umuryango wakomokagamo abami bicaraga “ku ntebe y’ubwami ya Yehova” i Yerusalemu, utari gukomeza gutegeka (1 Ngoma 29:23). Icyakora, Yehova yanasezeranyije ko hari uwari gukomoka ku Mwami Dawidi, wari kuba afite “uburenganzira” bwo gutegeka yicaye ku ntebe y’ubwami ya Yehova.​—Ezek 21:25-27.

      10 Ubundi buhanuzi bwagaragazaga ko Abayahudi bari kuba bagisengera mu rusengero rw’i Yerusalemu igihe Mesiya wasezeranyijwe yari kuza (Dan 9:24-27). Mbere y’uko Abisirayeli bajyanwa mu bunyage i Babuloni, hari ubundi buhanuzi bwari bwaravuze ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu (Mika 5:2). Ubwo buhanuzi bwari gusohora ari uko Abayahudi bavanywe mu bunyage, bagasubira mu gihugu cyabo, kandi bakongera kubaka urusengero. Ariko kandi, Abanyababuloni ntibakundaga kurekura imbohe. Ubwo se, abari bagize ubwoko bw’Imana bari gusubira bate mu gihugu cyabo? Yehova yahishuriye abahanuzi be uko byari kugenda.​—Amosi 3:7.

      11. Ubwami bwa Babuloni bugereranywa n’iki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

      11 Umuhanuzi Daniyeli yari mu bajyanywe mu bunyage i Babuloni (Dan 1:1-6). Yehova yahishuriye Daniyeli ko nyuma ya Babuloni hari kubaho ubundi bwami bwari kugenda busimburana, bugategeka isi yose. Yehova yahishuye ayo mabanga akoresheje ibintu binyuranye. Urugero, yatumye Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni arota inzozi yabonyemo igishushanyo kinini, cyari kigizwe n’amabuye y’agaciro atandukanye. (Soma muri Daniyeli 2:1, 19, 31-38.) Binyuze kuri Daniyeli, Yehova yahishuye ko umutwe wa zahabu w’icyo gishushanyo wagereranyaga Ubwami bwa Babuloni.b Ubutegetsi bw’isi yose bwari kuza nyuma ya Babuloni bwagereranyijwe n’igituza n’amaboko by’ifeza. Ubwo butegetsi bwari kuba ubuhe, kandi se bwari gufata bute ubwoko bw’Imana?

      UMUTWE WA KANE: ABAMEDI N’ABAPERESI

      12, 13. (a) Ni iki Yehova yahishuye ku bihereranye no kugwa kwa Babuloni? (b) Kuki twavuga ko Abamedi n’Abaperesi bagereranywa n’umutwe wa kane w’inyamaswa y’inkazi?

      12 Imyaka isaga ijana mbere y’igihe cya Daniyeli, Yehova yari yarahishuriye umuhanuzi Yesaya ibintu byinshi ku bihereranye n’ubutegetsi bw’isi yose bwari gusimbura Babuloni. Yehova ntiyavuze gusa uko umurwa wa Babuloni wari gufatwa, ahubwo yanavuze izina ry’umwami wari kuwigarurira. Uwo mwami yari Kuro w’Umuperesi (Yes 44:28–45:2). Daniyeli yeretswe ibirebana n’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abamedi n’Abaperesi izindi ncuro ebyiri. Mu iyerekwa rimwe, ubwo bwami bwagereranyijwe n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yabwiwe ‘kurya inyama nyinshi’ (Dan 7:5). Mu rindi yerekwa, Daniyeli yabonye ubwo butegetsi bw’isi yose bw’Abamedi n’Abaperesi bugereranywa n’imfizi y’intama y’amahembe abiri.​—Dan 8:3, 20.

      13 Yehova yakoresheje Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi kugira ngo busohoze ubuhanuzi, bunesha Babuloni kandi busubiza Abisirayeli mu gihugu cyabo (2 Ngoma 36:22, 23). Icyakora, nyuma yaho ubwo butegetsi bwashatse kurimbura abari bagize ubwoko bw’Imana. Mu gitabo cya Bibiliya cya Esiteri havugwamo umugambi mubisha wacuzwe n’uwari minisitiri w’intebe w’u Buperesi, witwaga Hamani. Yateguye gahunda yo gutsembaho Abayahudi bose bari mu Bwami bw’Abaperesi, kandi ashyiraho itariki iryo tsembabwoko ryari kuberaho. Icyakora, Yehova yongeye kurinda abari bagize ubwoko bwe kugira ngo batarimburwa n’urubyaro rwa Satani (Esit 1:1-3; 3:8, 9; 8:3, 9-14). Ku bw’ibyo, Abamedi n’Abaperesi bagereranywa n’umutwe wa kane w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe.

      UMUTWE WA GATANU: U BUGIRIKI

      14, 15. Ni ibihe bintu Yehova yahishuye ku birebana n’Ubwami bw’u Bugiriki bwa kera?

      14 Umutwe wa gatanu w’inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe ugereranya u Bugiriki. Nk’uko mbere yaho Daniyeli yabihishuye igihe yasobanuraga inzozi za Nebukadinezari, ubwo butegetsi ni na bwo bugereranywa n’inda hamwe n’ibibero by’umuringa bya cya gishushanyo. Nanone kandi, incuro ebyiri Daniyeli yeretswe ibintu bituma dusobanukirwa neza kurushaho uko ubwo bwami bwari kuba buteye n’ibirebana n’umwami wabwo wari ukomeye cyane.

      15 Mu iyerekwa rimwe, Daniyeli yabonye u Bugiriki bugereranywa n’ingwe ifite amababa ane, bikaba byaragaragazaga ko ubwo bwami bwari kwigarurira ibihugu mu buryo bwihuse cyane (Dan 7:6). Mu rindi yerekwa, Daniyeli yavuze ukuntu ihene yari ifite ihembe rimwe rigaragara cyane yagiye yihuta ikica imfizi y’intama y’amahembe abiri, igereranya ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Yehova yabwiye Daniyeli ko iyo hene yagereranyaga u Bugiriki, naho iryo hembe rinini rikagereranya umwe mu bami babwo. Daniyeli yakomeje avuga ko iryo hembe rinini ryari kuvunika, mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane mato. Nubwo ubwo buhanuzi bwanditswe imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko u Bugiriki buba ubutegetsi bw’isi yose, ibyavuzwemo byose byarasohoye. Alexandre le Grand, umwami wari ukomeye cyane kurusha abandi mu Bugiriki bwa kera, yateye Abamedi n’Abaperesi. Ariko bidatinze iryo hembe ryaravunitse, igihe uwo mwami wabwo wari uganje ku ngoma, yapfaga afite imyaka 32 gusa. Hanyuma abagaba b’ingabo ze bane bigabanyije ubwami bwe.​—Soma muri Daniyeli 8:20-22.

      16. Ni iki Antiochus wa IV yakoze?

      16 U Bugiriki bumaze gutsinda u Buperesi, bwategetse igihugu cy’abari bagize ubwoko bw’Imana. Icyo gihe, Abayahudi bari barongeye gutura mu Gihugu cy’Isezerano, kandi barongeye kubaka urusengero i Yerusalemu. Bari bakiri ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, kandi urusengero rwari rwarongeye kubakwa, rwari rukiri ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Icyakora, mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu, u Bugiriki, ari bwo mutwe wa gatanu wa ya nyamaswa y’inkazi, bwateye ubwoko bw’Imana. Antiochus wa IV, umwe mu bategetsi b’ubwami bwa Alexandre bwari bwariciyemo ibice, yubakiye imana ya gipagani igicaniro ku mbuga y’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi ategeka ko umuntu wese wari kuyoboka idini ry’Abayahudi yagombaga kwicwa. Ibyo bigaragaza urwango urubyaro rwa Satani rwari rufitiye ubwoko bw’Imana. Ariko bidatinze, u Bugiriki bwasimbuwe n’ubundi butegetsi bwategetse isi yose. None se, umutwe wa gatandatu wa ya nyamaswa y’inkazi wari kuba uwuhe?

      UMUTWE WA GATANDATU: ROMA, YARI “ITEYE UBWOBA KANDI IKANGANYE”

      17. Ni uruhe ruhare rukomeye umutwe wa gatandatu wagize mu isohozwa ry’ibivugwa mu Ntangiriro 3:15?

      17 Igihe Yohana yerekwaga inyamaswa y’inkazi, Roma ni yo yari ubutegetsi bw’isi yose (Ibyah 17:10). Uwo mutwe wa gatandatu wagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’ubuhanuzi buri mu Ntangiriro 3:15. Satani yakoresheje abategetsi b’Abaroma kugira ngo bakomeretse urubyaro “agatsinsino.” Mu buhe buryo? Baciriye Yesu urubanza bamubeshyera ko atuma abantu bigomeka ku butegetsi, maze baramwica (Mat 27:26). Ariko urwo ruguma rwahise rukira, kubera ko Yehova yazuye Yesu.

      18. (a) Ni irihe shyanga rishya Yehova yatoranyije kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo urubyaro rw’inzoka rwakomeje kugaragariza urwango urubyaro rw’umugore?

      18 Abayobozi b’idini bo mu ishyanga rya Isirayeli barwanyije Yesu bafatanyije n’ubutegetsi bwa Roma, kandi abenshi mu bari bagize iryo shyanga baramwanze. Ku bw’ibyo, Yehova yanze ko abari barigize bakomeza kuba ubwoko bwe (Mat 23:38; Ibyak 2:22, 23). Icyo gihe yatoranyije ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” (Gal 3:26-29; 6:16). Iryo shyanga ryari itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka, ryari rigizwe n’Abayahudi n’Abanyamahanga (Efe 2:11-18). Yesu amaze gupfa akanazuka, urubyaro rw’inzoka rwakomeje kugaragariza urwango abagize urubyaro rw’umugore no kubarwanya. Incuro zirenze imwe, Roma yagerageje gutsembaho itorero rya gikristo, ni ukuvuga igice cya kabiri cy’urubyaro rw’umugore.c

      19. (a) Daniyeli yasobanuye ate ibirebana n’ubutegetsi bw’isi yose bwa gatandatu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu kindi gice?

      19 Mu nzozi Daniyeli yasobanuriye Nebukadinezari, Roma yagereranywaga n’amaguru y’icyuma (Dan 2:33). Nanone kandi, mu iyerekwa Daniyeli ntiyabonye gusa Ubwami bwa Roma, ahubwo yanabonye ubundi butegetsi bw’isi bwari gukurikiraho buyikomotseho. (Soma muri Daniyeli 7:7, 8.) Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abanzi ba Roma babonaga ko yari ‘iteye ubwoba, ikanganye, kandi [ko] yari ifite imbaraga zidasanzwe.’ Icyakora ubwo buhanuzi bwari bwaravuze ko ubwo bwami bwari kugira “amahembe icumi,” kandi ko rimwe muri yo ryari gukomera cyane. Ayo mahembe icumi ni iki, kandi se ihembe rito ryo rigereranya iki? Iryo hembe rito rihuje n’iki ku gishushanyo kinini Nebukadinezari yabonye? Igice kiri ku ipaji ya 14 kizaduha ibisubizo by’ibyo bibazo.

  • Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kamena
    • Yehova ahishura ‘ibigomba kubaho bidatinze’

      “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abagaragu bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze.”​—IBYAH 1:1.

      WASUBIZA UTE?

      Ni ibihe bice bya cya gishushanyo kinini bigereranya Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika?

      Yohana agaragaza ate imikoranire y’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika n’Umuryango w’Abibumbye?

      Daniyeli na Yohana bavuga bate iby’iherezo ry’ubutegetsi bw’abantu?

      1, 2. (a) Kugereranya ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana bituma dusobanukirwa iki? (b) Imitwe itandatu ya mbere y’inyamaswa y’inkazi igereranya iki?

      IYO tugereranyije ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana, dusobanukirwa ibintu byinshi bibera ku isi muri iki gihe, n’ibizaba mu gihe kizaza. Ni iki tumenya iyo tugereranyije ibyo Yohana yeretswe ku birebana n’inyamaswa y’inkazi, ibyo Daniyeli yavuze ku birebana n’inyamaswa iteye ubwoba yari ifite amahembe icumi n’ibyo yasobanuye ku birebana n’igishushanyo kinini cyane? None se, gusobanukirwa ubwo buhanuzi byagombye gutuma dukora iki?

      2 Reka dusuzume iyerekwa rya Yohana rihereranye n’inyamaswa y’inkazi (Ibyah, igice cya 13). Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, imitwe itandatu ya mbere y’iyo nyamaswa igereranya Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki na Roma. Ubwo butegetsi bwose bwagaragarije urwango urubyaro rw’umugore (Intang 3:15). Roma, ari wo mutwe wa gatandatu, yakomeje kuba ubutegetsi bw’isi yose ibinyejana byinshi nyuma y’aho Yohana yandikiye ibyo yeretswe. Amaherezo, umutwe wa karindwi wari gusimbura Roma. Ubwo butegetsi bw’isi yose bwaje kuba ubuhe, kandi se bwari gufata bute urubyaro rw’umugore?

      U BWONGEREZA NA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA BITANGIRA GUTEGEKA

      3. Inyamaswa iteye ubwoba y’amahembe icumi igereranya iki, kandi se ayo mahembe icumi yo agereranya iki?

      3 Kugereranya ibyo Yohana yeretswe n’ibyo Daniyeli yeretswe ku bihereranye n’inyamaswa iteye ubwoba y’amahembe icumi, biradufasha kumenya icyo umutwe wa karindwi w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 ugereranya.a (Soma muri Daniyeli 7:7, 8, 23, 24.) Inyamaswa Daniyeli yabonye yagereranyaga Ubutegetsi bw’Isi Yose bwa Roma. (Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 12-13.) Mu kinyejana cya gatanu, Ubwami bwa Roma bwatangiye kwicamo ibice. Amahembe icumi yari ku mutwe w’iyo nyamaswa iteye ubwoba agereranya ubwami bwakomotse kuri ubwo bwami.

      4, 5. (a) Ni iki ihembe rito ryakoze? (b) Umutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi ugereranya iki?

      4 Ane muri ayo mahembe, cyangwa ubwami, yari ku mutwe w’iyo nyamaswa y’inkazi yavuzweho mu buryo bwihariye. Atatu yarakutse, mu mwanya wayo hamera irindi “hembe rito.” Ibyo byasohoye igihe u Bwongereza, bwahoze butegekwa n’Ubwami bwa Roma, bwagiraga imbaraga. Mbere y’ikinyejana cya 17, urebye u Bwongereza ntibwari bukomeye. Ibindi bihugu bitatu byahoze bitegekwa n’Ubwami bwa Roma bwa kera, ari byo Esipanye, u Buholandi n’u Bufaransa, byari bikomeye kuburusha. U Bwongereza bwagiye butsinda ibyo bihugu, burakomera kubirusha. Mu kinyejana cya 18, u Bwongereza bwari hafi kuba ubutegetsi bukomeye ku isi, ariko bwari butaraba umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi.

      5 Nubwo u Bwongereza bwabaye ubutegetsi bukomeye, intara bwari bwarakoronije zo muri Amerika ya Ruguru zabwigometseho, ziba intara zigenga. Nyamara kandi, u Bwongereza ntibwabujije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba igihugu gikomeye, kandi ingabo zabwo zarwaniraga mu mazi ni zo zayirindaga. Igihe umunsi w’Umwami watangiraga mu mwaka wa 1914, u Bwongereza bwategekaga ahantu hanini ku isi kurusha ubundi bwami bwose bwabayeho, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo cyari igihugu gikomeye ku isi mu by’inganda.b Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugirana umubano wihariye n’u Bwongereza. Icyo gihe ni bwo Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, ari wo mutwe wa karindwi w’inyamaswa, bwari bubayeho. None se uwo mutwe wafashe ute urubyaro rw’umugore?

      6. Umutwe wa karindwi wafashe ute abagize ubwoko bw’Imana?

      6 Hashize igihe gito umunsi w’Umwami utangiye, umutwe wa karindwi wagabye igitero ku bagize ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga abasigaye mu bavandimwe ba Kristo bakiri ku isi (Mat 25:40). Yesu yavuze ko mu gihe cyo kuhaba kwe, abasigaye mu bagize urubyaro bari kuba bakorana umwete hano ku isi (Mat 24:45-47; Gal 3:26-29). Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwarwanyije abo bera (Ibyah 13:3, 7). Mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bwatoteje abagize ubwoko bw’Imana, bubabuza gukwirakwiza bimwe mu bitabo byabo, kandi bufunga abari bahagarariye itsinda ry’umugaragu wizerwa. Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi wabaye nk’uhagaritse umurimo wo kubwiriza mu gihe runaka, cyangwa urawica mu buryo bw’ikigereranyo. Yehova yari yarabonye ibyo bintu mbere y’igihe, maze abihishurira Yohana. Imana yanabwiye Yohana ko abagize igice cya kabiri cy’urubyaro bari kongera gusubizwamo umwuka bakaba bazima, kugira ngo barusheho gukora umurimo wo kubwiriza (Ibyah 11:3, 7-11). Amateka y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe yemeza ko ibyo byabayeho.

      UBUTEGETSI BW’ISI YOSE BW’ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA N’IBIRENGE BY’ICYUMA N’IBUMBA

      7. Umutwe wa karindwi w’inyamaswa y’inkazi uhuriye he n’igishushanyo kinini?

      7 Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa y’inkazi uhuriye he na cya gishushanyo kinini? U Bwongereza bwakomotse ku Bwami bwa Roma, kandi kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomotse ku Bwongereza, umuntu yavuga ko na zo zakomotse kuri Roma. Twavuga iki se ku birebana n’ibirenge bya cya gishushanyo? Bivugwaho ko ari icyuma kivanze n’ibumba. (Soma muri Daniyeli 2:41-43.) Ibyo bihuza n’igihe umutwe wa karindwi, ni ukuvuga Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, watangiraga gutegeka. Kimwe n’uko ikintu gikozwe mu cyuma kivanze n’ibumba kitaba gikomeye nk’igikozwe mu cyuma gusa, ni ko n’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika budakomeye nk’ubutegetsi bwakomotseho. Byatewe n’iki?

      8, 9. (a) Ni mu buhe buryo ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi bwagaragaje ko bukomeye nk’icyuma? (b) Ibumba ryo ku birenge by’igishushanyo rigereranya iki?

      8 Umutwe wa karindwi wa ya nyamaswa wagiye ugaragaza ko ufite imbaraga nk’iz’icyuma, urugero nk’igihe watsindaga Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Nanone kandi, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose umutwe wa karindwi wagaragaje ko ukomeye nk’icyuma.c Ndetse na nyuma y’iyo ntambara, uwo mutwe wa karindwi wagiye ukora ibintu bigaragaza ko ukomeye nk’icyuma. Icyakora, kuva igihe Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwatangiraga gutegeka, icyo cyuma cyari kivanze n’ibumba.

      9 Abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bashaka gusobanukirwa icyo ibirenge bya cya gishushanyo bigereranya. Muri Daniyeli 2:41 ntihavuga ko icyuma kivanze n’ibumba kigereranya ‘ubwami’ bwinshi, ahubwo havuga ko kigereranya ubwami bumwe. Ku bw’ibyo, ibumba rigereranya ikintu kiri mu Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika gituma budakomera nk’Ubwami bwa Roma, bwari bukomeye nk’icyuma. Ibumba rivugwaho ko ari “urubyaro rw’abantu,” cyangwa rubanda rusanzwe (Dan 2:43). Mu Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, abantu bahagurukiye guharanira uburenganzira bwabo bashinga imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage, iharanira uburenganzira bw’abakozi n’iharanira ubwigenge. Abaturage bagiye batuma Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika budakora ibikorwa bigaragaza ko bukomeye nk’icyuma. Nanone kandi, ibitekerezo bivuguruzanya no kutagira ubwiganze bw’amajwi mu matora, byagiye bituma n’abategetsi b’ibyamamare batagira ububasha busesuye bwo gushyira mu bikorwa politiki zabo. Daniyeli yarahanuye ati “igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye.”​—Dan 2:42; 2 Tim 3:1-3.

      10, 11. (a) Bizagendekera bite “ibirenge”? (b) Ni iki twavuga ku birebana n’umubare w’amano?

      10 Muri iki kinyejana cya 21, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugirana umubano wihariye, ku buryo akenshi bivuga rumwe ku bintu bibera ku isi. Ubuhanuzi buvuga iby’igishushanyo kinini n’ubuvuga iby’inyamaswa y’inkazi bwemeza rwose ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika butazasimburwa n’ubundi butegetsi. Uko bigaragara, ubwo butegetsi bw’isi yose bwa nyuma ntibukomeye nk’ubwagereranyijwe n’amaguru y’icyuma, ariko si bwo buzirimbura.

      11 Ese umubare w’amano ufite icyo usobanura? Reka tubanze dutekereze: mu bindi bintu Daniyeli yeretswe, yagiye avuga imibare nyayo, urugero nk’umubare w’amahembe wari ku mitwe y’inyamaswa zitandukanye. Iyo mibare ifite icyo isobanura. Ariko ubwo Daniyeli yavugaga ibya cya gishushanyo, ntiyigeze avuga umubare w’amano. Ubwo rero, uwo mubare ntufite icyo usobanura kimwe n’uko umubare w’amaboko, ibiganza, intoki, amaguru cyangwa ibirenge byacyo na wo udafite icyo usobanura. Ariko kandi, Daniyeli yavuze ko amano yari kuba agizwe n’icyuma n’ibumba. Duhereye kuri ibyo, dushobora kuvuga ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ari bwo buzaba butegeka igihe “ibuye,” rigereranya Ubwami bw’Imana, rizakubita ibirenge by’icyo gishushanyo.​—Dan 2:45.

      UBUTEGETSI BW’ABONGEREZA N’ABANYAMERIKA N’INYAMASWA Y’INKAZI Y’AMAHEMBE ABIRI

      12, 13. Inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri igereranya iki, kandi se ikora iki?

      12 Nubwo Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ari icyuma kivanze n’ibumba, ibyo Yesu yahishuriye Yohana mu iyerekwa bigaragaza ko ubwo butegetsi bwari gukora ikintu gikomeye mu minsi y’imperuka. Mu buhe buryo? Yohana yabonye inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri yavugaga nk’ikiyoka. Iyo nyamaswa iteye ukwayo igereranya iki? Ifite amahembe abiri, bikaba bisobanura ko ari ubutegetsi bugizwe n’ibihugu bibiri. Yohana yari yongeye kwerekwa Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, ariko noneho burimo bukora ikintu cyihariye.​—Soma mu Byahishuwe 13:11-15.

      13 Iyo nyamaswa y’inkazi ishishikariza abantu gukora igishushanyo cya ya nyamaswa y’inkazi y’amahembe arindwi. Yohana yanditse ko igishushanyo cy’iyo nyamaswa cyari kugaragara, kikabura, nyuma yaho kikongera kugaragara. Uko ni ko byagendekeye umuryango washyizweho n’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari ugamije guhuriza hamwe ibihugu no kubihagararira.d Uwo muryango wagaragaye nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, kandi witwaga Umuryango w’Amahanga. Waje kubura igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga. Muri iyo ntambara, abagize ubwoko bw’Imana bavuze ko bakurikije ubuhanuzi buri mu Byahishuwe, igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi cyari kongera kugaragara. Koko rero, cyongeye kugaragara, cyitwa Umuryango w’Abibumbye.​—Ibyah 17:8.

      14. Ni mu buhe buryo igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi ari “umwami wa munani”?

      14 Yohana yavuze ko icyo gishushanyo cya ya nyamaswa ari “umwami wa munani.” Mu buhe buryo? Ntikivugwaho ko ari umutwe wa munani uri kuri ya nyamaswa y’inkazi ya mbere. Ahubwo ni igishushanyo cyayo. Ububasha bwose gifite kibuhabwa n’ibihugu bikigize, cyane cyane Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika (Ibyah 17:10, 11). Ariko gihabwa ububasha nk’ubw’umwami bwo gusohoza umurimo uzatuma habaho ibintu bizagira ingaruka ku isi yose.

      IGISHUSHANYO CYA YA NYAMASWA GICONSHOMERA INDAYA

      15, 16. Indaya igereranya iki, kandi se byifashe bite ku birebana n’abayoboke b’amadini?

      15 Yohana yavuze ko kuri iyo nyamaswa y’inkazi itukura, ari cyo gishushanyo cya ya nyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi, hicayeho indaya iyiyobora. Yitwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 17:1-6). Iyo ndaya igereranya amadini yose y’ikinyoma, ay’ingenzi muri yo akaba ari ayiyita aya gikristo. Amadini y’ikinyoma yagiye ashyigikira icyo gishushanyo cy’inyamaswa kandi akagerageza kukiyobora.

      16 Icyakora mu gihe cy’umunsi w’Umwami, amazi ya Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga abantu bayishyigikira, yagiye akama mu buryo bugaragara ibyirebera (Ibyah 16:12; 17:15). Urugero, igihe igishushanyo cya ya nyamaswa cyagaragaraga bwa mbere, amadini yiyita aya gikristo, ari cyo gice gikomeye kigize Babuloni Ikomeye, ni yo yari yiganje mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burengerazuba no muri Amerika ya Ruguru. Muri iki gihe, abantu ntibacyubaha ayo madini n’abayobozi bayo. Mu by’ukuri, abantu benshi babona ko amadini agira uruhare mu bibazo byo muri iyi si, cyangwa se ko ari yo nyirabayazana wabyo. Impuguke zo mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burengerazuba no muri Amerika ya Ruguru zo zivuga ku mugaragaro ko amadini yagombye kuvaho.

      17. Vuba aha bizagendekera bite idini ry’ikinyoma, kandi kuki?

      17 Ariko rero, idini ry’ikinyoma si ryo ubwaryo rizikuraho. Iyo ndaya izakomeza kugira imbaraga no gutuma abami bakora ibyo ishaka, kugeza igihe Imana izashyirira mu mutima wabo gusohoza igitekerezo cyayo. (Soma mu Byahishuwe 17:16, 17.) Vuba aha, Yehova azatuma abanyapolitiki b’iyi si ya Satani bahagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, bagaba igitero ku idini ry’ikinyoma. Iyo ndaya ntizakomeza kubigarurira kandi izatakaza ubukungu bwayo. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, nta muntu watekerezaga ko ibyo byashoboka. Ubu iyo ndaya iregetse ku mugongo w’iyo nyamaswa itukura. Nubwo bimeze bityo ariko, ntizagenda inyerera hanyuma ngo igwe. Izagwa mu buryo butunguranye kandi bukomeye cyane.​—Ibyah 18:7, 8, 15-19.

      INYAMASWA ZIRIMBURWA

      18. (a) Ni iki inyamaswa y’inkazi izakora, kandi se bizagira izihe ngaruka? (b) Muri Daniyeli 2:44 havuga ko Ubwami bw’Imana buzarimbura ubuhe bwami? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17.)

      18 Idini ry’ikinyoma nirimara kurimburwa, inyamaswa y’inkazi, ari bwo butegetsi bwo mu rwego rwa politiki buyoborwa na Satani, izashishikarizwa kugaba igitero ku Bwami bw’Imana. Kubera ko abami bo mu isi badashobora kugaba igitero mu ijuru, bazagerageza kurwanya abantu bo ku isi bashyigikira Ubwami bw’Imana. Ibyo bizaba imbarutso y’intambara ya nyuma (Ibyah 16:13-16; 17:12-14). Hari icyo Daniyeli yatubwiye ku birebana n’iyo ntambara ya nyuma. (Soma muri Daniyeli 2:44.) Inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe 13:1, igishushanyo cyayo ndetse n’inyamaswa y’inkazi y’amahembe abiri, bizarimburwa.

      19. Ni iki dushobora kwiringira, kandi se ubu ni igihe cyo gukora iki?

      19 Muri iki gihe, umutwe wa karindwi ni wo uri ku butegetsi. Iyo nyamaswa ntizagira undi mutwe kugeza irimbuwe. Igihe idini ry’ikinyoma rizarimburwa, Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika ni bwo buzaba bugitegeka. Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana bwagiye busohora ndetse no mu tuntu duto duto. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko vuba aha idini ry’ikinyoma rizarimburwa, hakaba n’intambara ya Harimagedoni. Imana yahishuye ibyo byose mbere y’igihe. Ese tuzitondera imiburo dusanga mu buhanuzi (2 Pet 1:19)? Iki ni cyo gihe cyo kujya mu ruhande rwa Yehova no gushyigikira Ubwami bwe.​—Ibyah 14:6, 7.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Muri Bibiliya, akenshi umubare icumi ugaragaza ibintu byuzuye, aha ngaha ukaba ugereranya ubwami bwose bwakomotse ku Bwami bwa Roma.

      b Nubwo ibyo bihugu byombi bigize ubwo butegetsi bw’isi yose byariho kuva mu kinyejana cya 18, Yohana yavuze ko bwari kugaragara mu ntangiriro z’umunsi w’Umwami. Mu by’ukuri, ibivugwa mu iyerekwa riri mu Byahishuwe bisohora ku “munsi w’Umwami” (Ibyah 1:10). Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose ni bwo Abongereza n’Abanyamerika batangiye gukorera hamwe, baba ubutegetsi bw’isi yose.

      c Daniyeli yabonye ukuntu muri iyo ntambara uwo mwami yari kuzarimbura biteye ubwoba, maze arandika ati “azarimbura mu buryo butangaje [buteye ubwoba]” (Dan 8:24). Urugero, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye bombe atomike ebyiri ku banzi b’ubwo Butegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika, zirimbura abantu n’ibintu mu buryo butari bwarigeze bubaho.

      d Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 240, 241 n’iya 253.

      [Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

      AMAGAMBO NGO “UBWO BWAMI BWOSE” YEREKEZA KU KI?

      Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 2:44 buvuga ko Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bukabumaraho.’ Ubwo buhanuzi bwerekeza gusa ku bwami bugereranywa n’ibice bitandukanye bya cya gishushanyo.

      Bite se ku birebana n’ubundi butegetsi bw’abantu? Ubuhanuzi buhuje n’ubwo buri mu Byahishuwe ni bwo buduhishurira byinshi kurushaho. Bugaragaza ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazakoranyirizwa hamwe kugira ngo barwanye Yehova “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyah 16:14; 19:19-21). Ku bw’ibyo, ubwami bugereranywa n’ibice bigize cya gishushanyo si bwo bwonyine buzarimburwa kuri Harimagedoni, ahubwo n’ubundi butegetsi bw’abantu bwose buzarimburwa.

  • Abami umunani bahishuwe
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kamena
    • Abami umunani bahishuwe

      Ubuhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli n’ubwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe butuma dusobanukirwa ibihereranye n’abami umunani, cyangwa ubutegetsi bw’abantu, kandi bukatwereka uko bari kugenda bakurikirana. Dushobora gusobanukirwa ubwo buhanuzi ari uko tubanje gusobanukirwa ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya.

      Buri gihe Satani yagiye ashyira abagize urubyaro rwe mu miryango yo mu rwego rwa politiki itandukanye, cyangwa mu bwami butandukanye (Luka 4:5, 6). Icyakora, bumwe muri ubwo bwami ni bwo gusa bwarwanyije mu buryo bugaragara ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli, cyangwa itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Ibyo Daniyeli na Yohana beretswe bigaragaza ubutegetsi umunani gusa muri ubwo butegetsi bukomeye.

      [Imbonerahamwe/​Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

      (Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

      UBUHANUZI BWO UBUHANUZI BWO

      MURI DANIYELI MU BYAHISHUWE

      1. Egiputa

      2. Ashuri

      3. Babuloni

      4. Abamedi n’Abaperesi

      5. U Bugiriki

      6. Roma

      7. U Bwongereza na

      Leta Zunze Ubumwe za Amerikaa

      8. Umuryango w’Amahanga

      n’Umuryango w’Abibumbyeb

      UBWOKO BW’IMANA

      2000 M.Y.

      Aburahamu

      1500

      Ishyanga rya Isirayeli

      1000

      Daniyeli 500

      M.Y./N.Y.

      Yohana

      Isirayeli y’Imana 500

      1000

      1500

      2000 N.Y.

      [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

      a Muri iyi minsi y’imperuka, abo bami bombi barahari. Reba ku ipaji ya 19.

      b Muri iyi minsi y’imperuka, abo bami bombi barahari. Reba ku ipaji ya 19.

      [Amafoto]

      Igishushanyo kinini (Dan 2:31-45)

      Inyamaswa enye zavuye mu nyanja (Dan 7:3-8, 17, 25)

      Imfizi y’intama n’ihene (Dan, igice cya 8)

      Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi (Ibyah 13:1-10, 16-18)

      Inyamaswa y’amahembe abiri yashishikarije abantu gukora igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi (Ibyah 13:11-15)

      [Aho amafoto yavuye]

      Photo credits: Egypt and Rome: Photograph taken by courtesy of the British Museum; Medo-Persia: Musée du Louvre, Paris

  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 15 Kamena
    • Ibibazo by’abasomyi

      Ni ryari Ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika bwabaye ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi buvugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya?

      ▪ Igishushanyo kinini Umwami Nebukadinezari yabonye, ntikigereranya ubutegetsi bwose bw’ibihangange bw’isi (Dan 2:31-45). Kigereranya ubutegetsi butanu gusa bwategetse kuva mu gihe cya Daniyeli na nyuma yaho, kandi bwarwanyije ubwoko bw’Imana mu buryo bugaragara.

      Ibyo Daniyeli yavuze ku birebana n’icyo gishushanyo byumvikanisha ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika butari gutsinda Roma ngo buyisimbure, ahubwo ko bwari kuyikomokaho. Daniyeli yabonye ko amaguru y’icyo gishushanyo yari agizwe n’icyuma cyamanukaga kikagera ku birenge no ku mano. (Icyo cyuma cyari kivanze n’ibumba ku birenge no ku mano.)a Ibyo bigaragaza ko Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abongereza n’Abanyamerika bwari gukomoka ku maguru y’icyuma. Amateka agaragaza ko ibyo ari ukuri. U Bwongereza bwahoze butegekwa n’Ubwami bwa Roma, bwatangiye gukomera mu mpera z’imyaka ya 1700. Nyuma yaho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zaje kuba igihugu gikomeye. Icyo gihe ariko, Abongereza n’Abanyamerika bari bataraba ubutegetsi bw’isi yose bwa karindwi buvugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bitaratangira gukorana mu buryo bugaragara. Byatangiye gukorana mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose.

      Icyo gihe, “abana b’ubwami” bakoranaga umwete cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyicaro cyabo gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York (Mat 13:36-43). Abagize itsinda ry’abasutsweho umwuka babwirizanyaga ishyaka mu bihugu byategekwaga n’Ubwami bw’u Bwongereza. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, ubutegetsi bw’u Bwongereza n’ubwa Amerika bwishyize hamwe igihe bwarwanyaga abanzi babwo bo mu rwego rwa politiki. Umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo watewe n’intambara watumye ibyo bihugu birwanya n’abari bagize urubyaro rw’‘umugore’ w’Imana, bibabuza gukwirakwiza ibitabo byabo kandi bifunga abari bayoboye umurimo wo kubwiriza.​—Ibyah 12:17.

      Ku bw’ibyo rero, mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, ubutegetsi bwa karindwi bw’isi yose ntibwabayeho mu mpera z’imyaka ya 1700, igihe u Bwongereza bwatangiraga gukomera. Bwatangiye gutegeka igihe umunsi w’Umwami watangiraga.b

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze