ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 5
  • Gahunda yagufasha gusoma Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gahunda yagufasha gusoma Bibiliya
  • Izindi ngingo
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 1
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye—Mu Cyigisho cya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 2002.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 5
Umugore urimo ureba gahunda yo gusoma Bibiliya kuri jw.org

Gahunda yagufasha gusoma Bibiliya

Bibiliya irimo inama zagufasha kugira ubwenge no kubaho neza. Nuyisoma buri gihe, ukayitekerezaho kandi ugakurikiza ibyo wasomye, “uzatunganirwa mu nzira yawe” (Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1-3). Nanone bizatuma umenya Imana n’Umwana wayo Yesu kandi ubwo bumenyi buzaguhesha agakiza.—Yohana 17:3.

Gahunda yo gusoma Bibiliya

Ese wahera he usoma Bibiliya? Ushobora guhera aho ushaka. Iyi gahunda yo gusoma Bibiliya izagufasha kuyisoma uhereye ruhande cyangwa kuyisoma uhereye ku bitabo runaka. Urugero, ushobora gusoma inkuru z’amateka ziri muri Bibiliya zigaragaza ibyo Imana yagiye ikorera ishyanga rya Isirayeli. Ushobora no gusoma izindi nkuru zivuga uko itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryashinzwe n’uko ryakomeje gutera imbere. Ugiye usoma ibice runaka bya Bibiliya buri munsi, ushobora kuyirangiza yose mu mwaka umwe gusa.

Iyi gahunda yo gusoma Bibiliya izagufasha waba ushaka kuyisoma buri munsi, cyangwa ushaka kuyisoma mu mwaka umwe cyangwa niba ugitangira kuyisoma. Vanaho iyi gahunda yo gusoma Bibiliya maze utangire kuyisoma uyu munsi.

Vanaho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze