ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 149
  • Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi,” ryari rigamije iki?
  • Ese iryo tegeko rireba Abakristo?
  • Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho kuri iryo tegeko
  • Itondere ibyo ureba
    Nimukanguke!—2012
  • Komeza kugira ijisho rireba neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Guhindurira umuntu irindi tama bisobanura iki?
    Nimukanguke!—2010
  • Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Ubareba
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 149
Amaso y’umuntu

Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ni rimwe mu mategeko Imana yahaye Mose kugira ngo ayageze ku ishyanga rya Isirayeli, kandi na Yesu yongeye kurivugaho mu Kibwiriza cyo ku Musozi (Matayo 5:38; Kuva 21:24, 25; Gutegeka kwa Kabiri 19:21). Iryo tegeko ryasobanuraga ko igihano umuntu wakoze ikosa ahabwa, kigomba kuba kinganya uburemere n’ikosa yakoze.a

Iryo tegeko ryari rigamije guhana umuntu wakoreye undi ibikorwa by’ubugome abigambiriye. Iyo umuntu yagiriraga undi nabi abigambiriye, amategeko ya Mose yaravugaga ati: “Kuvuna igufwa bihorerwe kuvunwa igufwa, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Ubusembwa bwose umuntu azatera undi na we bazabumutere.”—Abalewi 24:20.

  • Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ryari rigamije iki?

  • Ese iryo tegeko rireba Abakristo?

  • Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho kuri iryo tegeko

  • Yesu yakosoye abantu baryumvaga mu buryo butari bwo

Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi,” ryari rigamije iki?

Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi,” nta bwo ryahaga abantu uburenganzira bwo kwihorera. Ahubwo, ryatumaga abacamanza bari barashyizweho muri Isirayeli baha abantu bakoze amakosa ibihano bibakwiriye, bidakarishye cyane ariko nanone bitajenjetse.

Nanone iryo tegeko ryari rigamije guca intege umuntu wese ushaka kubabaza abandi abigambiriye. Iryo tegeko ryakomezaga rigira riti: “Abasigaye [ni ukuvuga abarebaga uko imanza zicibwa] bazabyumva batinye, ntibongere gukora ikibi nk’icyo muri mwe.”​—Gutegeka kwa Kabiri 19:20.

Ese iryo tegeko rireba Abakristo?

Oya! Iryo tegeko ntirireba Abakristo. Ni rimwe mu mategeko ya Mose yakuweho n’igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo.—Abaroma 10:4.

Ariko nanone iryo tegeko rigaragaza uko Yehova abona ibintu. Urugero, rigaragaza ko Yehova aha agaciro ubutabera (Zaburi 89:14). Nanone rigaragaza icyo ubutabera ari cyo; ni ukuvuga ko abakora ibyaha bagomba guhanwa “mu rugero rukwiriye.”​—Yeremiya 30:11

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho kuri iryo tegeko

Ikinyoma: Itegeko rivuga ngo “ijisho rihorerwe irindi” ryarimo ubugome.

Ukuri: Iryo tegeko ntiryari rigamije guhana abantu mu buryo burangwa n’ubugome cyangwa gukandamiza abantu. Ahubwo iyo abacamanza barikurikizaga neza, byatumaga bahana umuntu bakurikije imimerere arimo, bakanareba niba yakoze icyo cyaha abigambiriye (Kuva 21:28-30; Kubara 35:22-25). Iryo tegeko ryatumaga abantu badahanwa mu buryo bukabije.

Ikinyoma: Iryo tegeko ryatumaga abantu bihorera.

Ukuri: Hari itegeko rya Mose ryagiraga riti: “Ntukihorere cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe” (Abalewi 19:18). Aho kugira ngo iryo tegeko rishishikarize abantu kwihorera, ryabashishikarizaga kwiringira Imana hamwe n’abo yari yarashyizeho ngo bage baca imanza.​—Gutegeka 32:35.

Yesu yakosoye abantu baryumvaga mu buryo butari bwo

Yesu yari azi ko hari abantu bamwe bafataga nabi iryo tegeko ryavugaga ngo: “ijisho rihorerwe irindi.” Yakosoye iyo mitekerereze bari bafite arababwira ati: “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi.’ Icyakora jye ndababwira kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.”​—Matayo 5:38, 39.

Zirikana ko Yesu yavuze ngo: “mwumvise ko byavuzwe ngo.” Uko bigaragara yerekezaga ku bayobozi b’idini ry’Abayahudi bavugaga ko abantu bemerewe kwihorera. Hari umuhanga umwe mu bya Bibiliya witwa Adam Clarke wagize ati: “Abayahudi bagiye bagoreka iryo tegeko rivuga ngo ‘ijisho rihorerwe irindi,’ bakarigira impamvu y’urwitwazo yo kugirira abandi inzika no kwihorera.” Iyo abo bayobozi bashyigikiraga ibyo kwihorera, babaga bagoreka icyo iryo tegeko ry’Imana ryari rigamije.​—Mariko 7:13.

Icyakora, Yesu we yavuze ko urukundo ari ryo tegeko riruta ayandi mu mategeko y’Imana. Yagize ati: ‘Ukunde Yehova Imana yawe. . .’ “Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho” (Matayo 22:37-40). Yesu yavuze ko icyari kugaragaza abigishwa be nyakuri atari ukwihorera ko ahubwo urukundo.​—Yohana 13:34, 35.

a Iryo tegeko mu Kilatini ryitwaga lex talionis, rikaba ryarakoreshwaga no mu bihugu bya kera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze