INDIRIMBO YA 15
Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
Igicapye
1. Mwese musingize
Uwashyizweho na Yah.
Ayoboye Ubwami
Butanga imigisha.
Kuko akiranuka
Azarwanirira
Izina rya Yehova
N’ubutegetsi bwe.
(INYIKIRIZO)
Mwese musingize
Uwimitswe n’Imana.
Yashyizwe i Siyoni,
Ubu arategeka!
2. Mwese musingize
Kristo wadupfiriye,
We watanze incungu
Kugira ngo tubeho.
Umugeni wa Kristo
Yambaye ibyera.
Ubukwe bwe na Kristo
Buzubahisha Yah.
(INYIKIRIZO)
Mwese musingize
Uwimitswe n’Imana.
Yashyizwe i Siyoni,
Ubu arategeka!
(Reba nanone Zab 2:6; 45:3, 4; Ibyah 19:8.)