INDIRIMBO YA 67
“Ubwirize Ijambo”
Igicapye
1. Yehova yaravuze ngo
Tubwirize ubutumwa bwiza,
Buri gihe tujye tuvuga,
Impamvu z’ibyiringiro byacu.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva,
Bwiriza.
Imperuka iraje,
Bwiriza.
Fasha aboroheje,
Bwiriza.
Ntucogore!
2. Tuzahura n’amakuba,
Tuzasuzugurwa n’abatwanga.
Bwiriza mu gihe kigoye.
Jya wiringira Imana yacu.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva,
Bwiriza.
Imperuka iraje,
Bwiriza.
Fasha aboroheje,
Bwiriza.
Ntucogore!
3. Tubwirize ubutumwa,
Tubwire abantu ibizaba.
Dutangaze iby’agakiza
Ngo tweze izina rya Yehova.
(INYIKIRIZO)
Tubwirize
Dufashe bose kumva,
Bwiriza.
Imperuka iraje,
Bwiriza.
Fasha aboroheje,
Bwiriza.
Ntucogore!
(Reba nanone Mat 10:7; 24:14; Ibyak 10:42; 1 Pet 3:15.)