UBUBIKO BWACU
Ese Abahamya ba Yehova bo muri Nouvelle Zélande ni Abakristo b’abanyamahoro?
Ku itariki ya 21 Ukwakira 1940, abategetsi bo muri Nouvelle Zélande batangaje ko Abahamya ba Yehova barwanya leta kandi ko bahungabanya umutekano. Icyakora Abahamya ba Yehova ntibacitse intege, nubwo iryo tangazo rya leta ryatumye bahura n’ibibazo. Urugero, bakomeje guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana, nubwo abategetsi babaga bashobora kubasanga mu materaniro bakabafunga.
Andy Clarke ntiyari Umuhamya, ariko yari afite umugore w’Umuhamya witwaga Mary. Yiboneye ukuntu umugore we yari yariyemeje gukomeza kujya mu materaniro, nubwo yashyirwagaho iterabwoba. Yatinyaga ko umugore we yafatwa yagiye mu materaniro agafungwa. Andy yatangiye kujya aherekeza Mary nubwo mbere atajyanaga na we. Yaramubwiye ati: “Nibagufata nange bamfate!” Kuva icyo gihe, Andy yakomeje kujyana n’umugore we mu materaniro. Nyuma y’igihe, na we yaje kubatizwa aba Umuhamya wa Yehova. Hari abandi Bahamya benshi bo muri Nouvelle Zélande bari bameze nka Mary, bakomeje gushikama mu bitotezo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose.
Bakomeje gukorera Yehova bishimye igihe bari bafunzwe
Umunsi umwe abaporisi bafashe umusaza w’imyaka 78 witwaga John Murray, bamuziza ko yagendaga ku nzu n’inzu yigisha abantu Bibiliya. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukorana n’umuryango urwanya leta. Hari abandi Bahamya bashyikirijwe inkiko, bamwe bacibwa amande, abandi bagakatirwa gufungwa amezi agera kuri atatu.
Abahamya bangaga kujya mu gisirikare, bitewe n’uko umutimanama wabo watojwe na Bibiliya utabibemereraga (Yesaya 2:4). Ibyo byatumye batotezwa cyane, igihe intambara yateraga, abenshi muri bo bagasabwa kujya mu gisirikare. Mu gihe cyose intambara yamaze, Abahamya bagera kuri 80 bahisemo gufungwa, aho kujya mu gisirikare. Icyakora abo bavandimwe bakomeje gukorera Yehova bishimye, nubwo bagirirwaga nabi, kandi mu mezi y’imbeho bagahangana n’ubukonje bukabije.
Abahamya bafunzwe bahise bashyiraho gahunda ihamye yo kuyoboka Imana. Bakoraga nk’itorero, bagaterana buri gihe, kandi bakagira gahunda ihoraho yo kubwiriza izindi mfungwa. Ndetse abo Bahamya bari bemerewe kugira amakoraniro muri gereza zimwe na zimwe, bagahabwa umurinzi. Hari imfungwa bigishije Bibiliya maze zibatirizwa muri gereza.
Abahamya bari bafunzwe bagiraga amateraniro y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Umuhungu w’umuhererezi wa Mary na Andy twigeze kuvuga, witwaga Bruce, yabonye ko gufungwa ari uburyo abonye bwo kurushaho kwiga ibyerekeye Imana. Agira ati: “Nabonaga ari nk’aho ngiye mu ishuri, kuko nari kuba ndi kumwe n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi nari kubigiraho byinshi.”
Mu mwaka wa 1944, leta yashatse kurekura bamwe mu bavandimwe bari bafunzwe, ariko abasirikare baranga. Batekerezaga ko Abahamya baramutse barekuwe, bakomeza kubwira abandi ibyo bizera. Baravuze bati: “Gukomeza gufunga izo ntagondwa bizatuma dukomeza kuzikurikiranira hafi, ariko ntibizigera bizihindura.”
Ntibahungabanya umutekano
Igihe leta yahagarikaga umurimo w’Abahamya ba Yehova, byatumye abantu bamwe bagira amatsiko bashaka kubamenya. Benshi baje kwibonera ko Abahamya ba Yehova badahungabanya umutekano. Bamenye ko Abahamya ba Yehova, ari Abakristo b’abanyamahoro batagize icyo batwaye. Ibyo byatumye Abahamya bo muri Nouvelle Zélande biyongera, bava kuri 320 mu wa 1939, bagera kuri 536 mu wa 1945!
Hari igihe abategetsi bashyira mu gaciro na bo biyemereraga ko Abahamya ba Yehova barenganye. Hari Umuhamya wagejejwe imbere y’urukiko azira kubwiriza, umucamanza amaze kumva ibyo aregwa, ahita asesa urwo rubanza. Yaravuze ati: “Nkurikije amategeko nize n’ubwenge mfite, byaba bidahwitse uramutse umbwiye ko gutanga Bibiliya, ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Igihe intambara yarangiraga maze itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya rigakurwaho, biyemeje kwigisha abaturanyi babo ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Mu wa 1945 ibiro by’ishami byoherereje amatorero yose yo muri Nouvelle Zélande, ibaruwa yagiraga iti: “Buri wese akomeze kugira amakenga, agaragarize ineza n’urugwiro abantu bose. Mwirinde impaka n’intonganya. Muge mwibuka ko abantu duhura na bo bakomeye ku myizerere yabo. . . . Benshi muri bo ni ‘intama’ z’Umwami, tugomba kuyobora kuri Yehova n’ubwami bwe.”
Abahamya ba Yehova bo muri Nouvelle Zelande, bakomeje kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku baturage na ba mukerarugendo basura icyo gihugu. Umunsi umwe, mu gihe cy’amasaha make gusa, Abahamya 4 bo muri Turangi, babwirije abantu 67 baturutse mu bihugu 17!
Uko bigaragara, abaturage bo muri Nouvelle Zélande, bemera ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’abanyamahoro, bubaha cyane Bibiliya. Buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi barabatizwa bakaba Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 2019, muri icyo gihugu cyo mu magepfo y’isi, hari Abahamya basaga 14.000 bakorera Yehova bishimye.