INDIRIMBO YA 80
“Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”
Igicapye
1. Twita ku murimo wacu;
Twishimira kubwiriza.
Twicungurira igihe cyiza,
Ngo tugere kuri benshi.
(INYIKIRIZO)
Musogongere mubone ko
Yehova ari mwiza.
Kumukorera ni byiza pe!
Bihesha imigisha.
2. Bakozi b’igihe cyose
Muhishiwe imigisha.
Nimwizera Yah Imana yanyu,
Muzanyurwa muri byose.
(INYIKIRIZO)
Musogongere mubone ko
Yehova ari mwiza.
Kumukorera ni byiza pe!
Bihesha imigisha.
(Reba nanone Mar 14:8; Luka 21:2; 1 Tim 1:12; 6:6.)