ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwhf ingingo 14
  • Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato
  • Inama zigenewe umuryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo ukwiriye kwibaza
  • Icyo wakora
  • Kwita ku bageze mu za bukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kurera Abana Uhereye mu Buto Bwabo
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Toza umwana wawe kuva akiri muto
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
Reba ibindi
Inama zigenewe umuryango
ijwhf ingingo 14
Abana barimo gukina.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato

Ababyeyi bamwe bafite akazi, bahitamo gusiga abana babo bakiri bato mu bigo birera abana, bimeze nk’amashuri. Ese birakwiriye ko wajyana umwana wawe mu kigo nk’icyo?

  • Ibibazo ukwiriye kwibaza

  • Icyo wakora

Ibibazo ukwiriye kwibaza

Ese aho nsiga umwana hashobora gutuma adakomeza kunkunda? Birashoboka. Iyo umwana akiri muto, ubwonko bwe bukura vuba ibyo bigatuma uko abona abandi bihinduka. Ubwo rero, muri icyo gihe byaba byiza ugiye umarana igihe kinini n’umwana wawe.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

  • Ababyeyi bifuza gusiga umwana wabo muri ibyo bigo, bagombye gutekereza ku cyo bakora kugira ngo bazakomeze kuba inshuti y’umwana wabo.

Ese gusiga umwana wange muri ibyo bigo, ntibizatuma yigira indakoreka? Birashoboka. Hari igitabo cyavuze ko iyo umwana amarana igihe n’abandi bana, agera aho akaba nka bo.

  • Ababyeyi bifuza gusiga abana babo muri ibyo bigo, bagombye kureba niba bitazangiza umwana wabo ku buryo atazakomeza kubumvira.

Ese icyo kigo kizafasha umwana wange, ku buryo natangira ishuri, kwiga bizamworohera? Hari ababyemeza. Icyakora abandi bavuga ko gusiga umwana muri ibyo bigo nta cyo byongera ku bwenge bwe. Umuhanga mu birebana n’imitekerereze y’abana witwa Penelope Leach yaranditse ati: “Ntukumve ko ibyo umwana yigira ku ishuri ari byo bizamugirira akamaro, kandi ko kumutangiza ishuri ari muto cyane ari byo byiza. Kubibona utyo byaba bishatse kuvuga ko ibyo umwigisha kuva akiri muto nta gaciro bifite.”

  • Ababyeyi bifuza gusiga umwana wabo muri ibyo bigo, bagombye kureba niba ari ngombwa cyangwa niba hari icyo bizamumarira.

Ese umwe muri twe ashobora kureka akazi kugira ngo yite ku mwana? Hari ubwo ababyeyi bombi baba bakora kugira ngo bagire amafaranga menshi. Ese ayo mafaranga aruta umwana wanyu?

  • Ababyeyi bagombye kureba niba batagabanya amafaranga bakoresha kugira ngo umwe muri bo age asigarana umwana.

    Ababyeyi bagomba kubanza gutekereza bitonze mbere yo gufata umwanzuro wo gusiga umwana wabo muri ibyo bigo. None se byagenda bite ababyeyi babonye ko gusiga umwana wabo muri ibyo bigo ari byo byiza?

Icyo wakora

Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Kuzirikana iryo hame bizagufasha guhitamo neza umuntu wajya usigira umwana wawe.

Jya usobanukirwa neza uburyo uhisemo

  • Hari ababyeyi bahitamo kujya basiga umwana wabo ahantu hameze nko mu rugo ari kumwe n’abandi bana bake, bitabwaho n’umuntu umwe cyangwa agafatanya n’abandi bantu bake.

  • Abandi bo bashaka umuntu, urugero nka mwene wabo, cyangwa undi muntu bakabana, kugira ngo age yita ku mwana wabo.

Ubwo buryo tumaze kuvuga bufite ibyiza n’ibibi. Ushobora kubaza abandi babyeyi bakakubwira uburyo bakoresheje. Bibiliya igira iti: “Ubwenge bufitwe n’abajya inama.”—Imigani 13:10.

Byagenda bite se uhisemo kujya usiga umwana wawe mu kigo kirera abana? Dore ibyo ugomba kumenya:

Jya umenya uko bakora

  • Ese icyo kigo kemewe n’amategeko? Ese icyo kigo kivugwa gite?

  • Ese hari isuku n’umutekano?

  • Ni ibiki bateganyije abana bakora?a

Jya umenya abashinzwe kwita ku bana

  • Ese bize ibijyanye no kwita ku bana no gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe umwana agize ikibazo?

  • Ese ushobora kumenya niba abazita ku mwana wawe barigeze gufungwa bazira ibikorwa bibi?

  • Ese bahora bahinduranya abakozi? Bibaye ari uko biri, umwana wawe yajya ahora yiga kumenyerana n’abantu bashya.

  • Buri muntu aba ashinzwe kwita ku bana bangahe? Niba agomba kwita ku bana benshi, umwana wawe ntazitabwaho bihagije. Birumvikana ko imyaka n’ubushobozi umwana wawe afite ari byo bizagena uko agomba kwitabwaho.

  • Ese abashinzwe kwita ku bana bishyikirwaho ku buryo wababwira impungenge ufite, na bo bakakubwira izabo?

a Urugero, ese abana barerwa na tereviziyo cyangwa barabigisha kandi bakabakoresha imyitozo ngororamubiri?

Isubiramo: Icyo ababyeyi bamenya ku bigo basigamo abana babo bato

  • Jya usobanukirwa neza uburyo uhisemo. Hari ababyeyi bahitamo gusiga umwana wabo ahantu hameze nko mu rugo aho kumujyana mu kigo. Abandi bo bashaka mwene wabo kugira ngo age yita ku mwana wabo. Buri mwanzuro ugira ibyiza n’ibibi, ni yo mpamvu ababyeyi basabwa kwitonda mu gihe bahitamo.

Niba wiyemeje gusiga umwana wawe mu kigo kirera abana, jya wita kuri ibi bintu bikurikira: . . .

  • Jya umenya uko bakora. Ese bagira isuku? Ese hari umutekano? Ese bubahiriza amategeko? Ni ibiki bateganyije abana bakora?

  • Jya umenya abashinzwe kwita ku bana. Bavugwa bate? Ese bashyikirana neza n’ababyeyi? Ese buri muntu yita ku bana bake?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze