INDIRIMBO YA 94
Twishimira Ijambo ry’Imana
Igicapye
1. Yehova, twifuza kugushimira
Ku bw’Ijambo ryawe ryera dufite!
Mana, Ijambo ryawe riratuyobora.
Warariduhaye ngo ritwigishe.
2. Ibyanditswe Byera biracengera;
Bigatahura intego dufite.
Amategeko yawe arakiranuka,
Anatuyobora mu byo dukora.
3. Yehova, Ijambo ryawe ryanditswe
N’abahanuzi bawe bari nkatwe.
Dufashe tukwizere nk’uko utwigisha.
Yehova twifuza kugushimira.
(Reba nanone Zab 19:9; 119:16, 162; 2 Tim 3:16; Yak 5:17; 2 Pet 1:21.)