ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mrt ingingo 63
  • Ese Bibiliya ishobora kudufasha kwihanganirana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya ishobora kudufasha kwihanganirana?
  • Izindi ngingo
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibintu by’ingenzi Bibiliya ivuga ku birebana no kwihanganirana
  • Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kubahana
  • Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urwango
  • Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku kwihanganirana no kubahana
  • Ubworoherane
    Nimukanguke!—2015
  • Kuki abantu batacyubaha abandi?
    Nimukanguke!—2024
  • Mbese koko, uri umuntu worohera abandi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ese Abahamya ba Yehova borohera abantu bo mu yandi madini?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Reba ibindi
Izindi ngingo
mrt ingingo 63
Abantu bishimye. Bafite imyaka itandukanye, bakomoka mu moko n’imico bitandukanye kandi bakora ibintu bitandukanye.

Ese Bibiliya ishobora kudufasha kwihanganirana?

“Kwihangana [ni] iby’ingenzi kugira ngo amahoro aboneke.”​—UNESCO Declaration of Principles on Tolerance, 1995.

Ku rundi ruhande, kutihanganirana bishobora gutuma abantu bangana ndetse bakanasuzugurana. Ibintu nk’ibyo inshuro nyinshi bitangirira mu mvugo zihembera urwango, ivangura n’urugomo.

Icyakora, abantu benshi ntibavuga rumwe ku cyo kwihanganirana bisobanura. Hari abatekereza ko abantu bihanganirana, bagomba kuba ari abantu bemera ibintu byose abandi bavuze cyangwa bakoze. Hari n’abandi babona ibyo kwihanganirana nk’uko Bibiliya ibivuga. Babona ko abantu bihanganirana, ari ba bantu bubaha uburenganzira abandi bafite bwo kwihitiramo amahame bagenderaho n’ibyo bizera, nubwo bo baba atari ko babibona.

Ese koko no muri iki gihe, Bibiliya ishobora gufasha abantu kwihanganirana?

Ibintu by’ingenzi Bibiliya ivuga ku birebana no kwihanganirana

Bibiliya ishishikariza abantu kwihanganirana. Igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Bibiliya idutera inkunga yo kugaragariza abandi ineza, tukabubaha kandi tukabitaho. Abantu bashyira mu bikorwa iri hame, ntibemera cyangwa ngo bigane uko abandi babona ibintu ariko nanone ntibabarwanya ahubwo barabareka bagakora ibyo babona ko bibanogeye.

Icyakora Bibiliya igaragaza ko Imana yashyizeho amahame agenga uko abantu bagomba kwitwara. Igira iti: “Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, [Imana] yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo” (Mika 6:8). Bibiliya inagaragaza ko ubuyobozi Imana itanga butuma abantu bagira ibyishimo.—Yesaya 48:17, 18.

Imana ntiyaduhaye uburenganzira bwo gucira abandi imanza. Bibiliya igira iti: “Hariho umwe gusa utanga amategeko akaba n’umucamanza, . . . uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe” (Yakobo 4:12)? Imana yahaye buri muntu uburenganzira bwo kwihitiramo ibimunogeye.—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kubahana

Bibiliya ivuga ko tugomba ‘kubaha abantu bose’ (1 Petero 2:17, Bibiliya Yera). Ubwo rero abantu bahitamo kuyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya bubaha abantu bose, batagendeye ku myizerere yabo cyangwa uko babayeho (Luka 6:31). Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko abantu bayoborwa na Bibiliya bagomba kwemera ibintu byose abandi bizera n’ibyo batekereza cyangwa ngo bashyigikire imyanzuro yose abandi baba bafashe. Ahubwo, aho gusuzugura cyangwa ngo bakore ikintu cyababaza abandi, bagerageza kwigana uburyo Yesu yafataga abandi.

Urugero, hari igihe Yesu yahuye n’umugore batari bahuje idini. Nanone uwo mugore yabanaga n’umugabo utari uwe kandi ibyo Yesu ntiyari abishyigikiye, ariko ntibyamubujije kuganira nawe amwubashye.—Yohana 4:9, 17-24.

Yesu ari kuganira n’umugore ku iriba kandi arikubikora amwubashye.

Kimwe na Yesu, Abakristo bahora biteguye gusobanurira ibyo bizera abantu bifuza kubatega amatwi kandi bakabikora ‘babubashye cyane’ (1 Petero 3:15). Bibiliya yigisha Abakristo ko batagomba guhatira abandi kwemera ibitekerezo byabo. Bibiliya ivuga ko abigishwa ba Yesu ‘batagomba kurwana, ahubwo bagomba kuba abagwaneza ku bantu bose,’ hakubiyemo n’abo badahuje ukwizera.—2 Timoteyo 2:24.

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’urwango

Bibiliya itubwira ko tugomba ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Abaheburayo 12:14). Umuntu wihatira kubana amahoro n’abandi yirinda urwango. Aharanira kubana n’abandi amahoro ariko akabikora atarenze ku mahame agenderaho (Matayo 5:9). Nanone Bibiliya itera inkunga Abakristo yo gukunda abanzi babo, ibyo bakabikora bagirira neza ababarenganya.—Matayo 5:44.

Ni iby’ukuri ko Bibiliya ivuga ko Imana “yanga” ibikorwa bitesha abandi agaciro cyangwa bishobora kubangiza (Imigani 6:16-19). Icyakora Bibiliya ikoresha ijambo “kwanga,” ishaka gusobanura ibyiyumvo umuntu ashobora kugira agaragaza ko adakunda ibikorwa bibi. Nanone Bibiliya igaragaza ko Imana yifuza kubabarira no gufasha abantu bifuza guhindura uko babayeho maze bakabaho bakurikiza amahame yayo.—Yesaya 55:7.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku kwihanganirana no kubahana

Tito 3:2: “Babe abantu bashyira mu gaciro kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.”

Umuntu ushyira mu gaciro asubizanya ubugwaneza kandi akereka abandi ko abubashye.

Matayo 7:12: “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”

Twese turishima iyo abandi batwubashye kandi bagaha agaciro uko tubona ibintu. Kugira ngo umenye uko washyira mu bikorwa iri tegeko rizwi n’abantu benshi rirebana n’imyitwarire, Yesu yigishije, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Itegeko rya Zahabu ni iki?”

Yosuwa 24:15: “Uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera.”

Iyo twubashye uburenganzira abandi bafite bwo guhitamo ibibanogeye, tuba duharaniye amahoro.

Ibyakozwe 10:34: ‘Imana ntirobanura ku butoni.’

Imana ntigira uwo irobanura ishingiye ku muco, igitsina, igihugu, ibara ry’uruhu cyangwa urwego rw’imibereho arimo. Abantu bose bifuza kwigana Imana bubaha bantu bose.

Habakuki 1:12, 13: “[Mana] ntushobora gukomeza kureba ubugizi bwa nabi.”

Kwihangana kw’Imana kugira aho kugarukira. Ntizakomeza kwihanganira abantu babi ubuziraherezo. Niba wifuza kumenya byinshi, reba videwo ivuga ngo: “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”

Abaroma 12:19: “Muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehovaa avuga.”

Nta muntu n’umwe Yehova yemerera kwihorera. Igihe yagennye nikigera, akarengane kazavaho. Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese akarengane kazashira?”

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”

Ese Abahamya ba Yehova bihanganira abandi n’andi madini?

Hari ababona ko umurimo wo kubwiriza dukora ugaragaza ko tutihanganira imyizerere y’abandi. Icyakora twubaha uburenganzira abandi bafite bwo kwemera ibyo bashaka. Nanone ntiduhatira abandi gukora cyangwa kubona ibintu nk’uko tubibona. Niba wifuza kumenya impamvu dusura abantu basanzwe bafite amadini basengeramo, soma ingingo ivuga ngo: “Ese Abahamya ba Yehova bahatira abantu kuva mu madini yabo?”

Nta muntu duhatira guhinduka cyangwa gukomeza kuba Umuhamya wa Yehova. Iyo umuntu ahisemo kudakomeza kuba Umuhamya wa Yehova twubaha amahitamo ye. Icyakora hari abashobora kwibaza, ‘niba Abahamya ba Yehova bihanganira imyizerere y’abandi n’impamvu baca umuntu mu itorero ryabo’ (1 Abakorinto 5:11, 13). Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Abahamya ba Yehova baha akato abatakiri mu idini ryabo?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze