ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 119
  • Kurambagiza—Igice cya 1: Ese niteguye kurambagiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kurambagiza—Igice cya 1: Ese niteguye kurambagiza?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kurambagiza bisobanura iki?
  • Ese witeguye kurambagiza?
  • Ese ngeze igihe cy’irambagiza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Kurambagiza—Igice cya 2: Ni iki wakwitega mu gihe cyo kurambagiza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese kugirana ubucuti mu ibanga ni bibi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 119
Umusore n’inkumi bishimye, bari kugenda mu muhanda baganira.

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kurambagiza—Igice cya 1: Ese niteguye kurambagiza?

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira

  • Kurambagiza bisobanura iki?

  • Ese witeguye kurambagiza?

Kurambagiza bisobanura iki?

Hari abantu babona ko kurambagiza ari ibintu bisanzwe umuntu ashobora gukora yishimisha. Icyakora muri iyi ngingo ijambo “kurambagiza” ryerekeza ku gihe umusore n’inkumi bamara bakundana, kugira ngo barebe niba bakwiranye ku buryo bashakana. Ubwo rero twavuga ko kurambagizanya biba bifite intego. Kurambagiza si igikorwa cyo kwishimisha, ngo wumve ko ufite umukobwa cyangwa umuhungu mwikundanira.

Ahubwo kurambagiza bishobora kugufasha gufata umwanzuro wo gushaka cyangwa guhagarika ubucuti wari ufitanye n’uwo mudahuje igitsina. Ubwo rero nutangira kurambagiza uzabe witeguye ibyo bintu byombi.

Umwanzuro: Niba wumva witeguye kurambagiza ubwo bisobanura ko witeguye no gushaka.

Umusore wagiye gusaba akazi yambaye nabi kandi ameze nk’utagashaka.

Kurambagiza udafite gahunda yo gushaka bimeze nko kujya gusaba akazi kandi utiteguye kugakora.

Ese witeguye kurambagiza?

Kubera ko kurambagiza biba bigamije gushaka uwo muzabana, ugomba gutekereza ku mico wakwitoza cyangwa ibyo wahindura kugirango uzagire urugo rwiza. Tekereza kuri ibi bintu bikurikira:

  • Uko ubanye n’abagize umuryango wawe. Uko ufata ababyeyi bawe hamwe n’abo muvukana cyane cyane iyo uhangayitse cyangwa utameze neza, bishobora kukwereka uko uzafata uwo muzabana.

    Ihame rya Bibiliya: “Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose..”—Abefeso 4:31.

    Ibaze uti: ‘Ese ababyeyi banjye hamwe n’abo tuvukana bavuga ko mbitaho? Ese iyo hagize icyo ntumvikanaho n’umwe muri bo, nkomeza gutuza tukabiganiraho cyangwa ndarakara kandi nkatongana?’

    Umukobwa w’inkumi ari kujya impaka na mama we. Mu gikoni huzuyemo amasahane atogeje.

    Nonese niba utashobora gukemura ibibazo ugirana n’ababyeyi bawe, ubwo uzabasha gukemura ibyo uzagirana n’uwo muzabana?

  • Kwigomwa. Iyo umaze gushaka uba ugomba kwita ku byo uwo mwashakanye akunda kandi bikaba byatuma ubirutisha ibyo wowe ukunda.

    Ihame rya Bibiliya: “Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.

    Ibaze uti: ‘Ese naba numva ko buri gihe ibintu bigomba gukorwa nk’uko mbishaka? Ese abandi babona ko ndi umuntu ushyira mu gaciro? Ni mu buhe buryo ngaragaza ko nita ku byo abandi bakenera kuruta uko nita ku byo njye nkenera?’

  • Kwicisha bugufi. Umugabo cyangwa umugore mwiza yemera amakosa yakoze kandi agasaba imbabazi abikuye ku mutima.

    Ihame rya Bibiliya: “Twese ducumura kenshi.”—Yakobo 3:2.

    Ibaze uti: ‘Ese nemera amakosa nakoze cyangwa ngerageza kwisobanura? Ese ndakazwa n’uko abantu bangiriye inama y’icyo nahindura?’

  • Uko ukoresha amafaranga. Imyanzuro irebana n’uko umuryango wakoresha amafaranga, ni kimwe mu bintu bikomeye abashakanye bapfa. Ubwo rero niba uzi gucunga amafaranga neza, bizakurinda gushwana n’uwo muzashakana.

    Ihame rya Bibiliya: “Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza?”—Luka 14:28.

    Ibaze uti: ‘Ese nkoresha neza amafaranga cyangwa mpora mu madeni? Ni gute nagiye ngaragaza ko nzi gukoresha neza amafaranga?’

  • Ubucuti ufitanye n’Imana. Niba uri Umuhamya wa Yehova, ugomba kuba ufite gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya no kujya mu materaniro.

    Ihame rya Bibiliya: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

    Ibaze uti: ‘Ese nkora ibishoboka byose ngo nkomeze kugira ukwizera gukomeye? Ese mpa agaciro gahunda yange yo kwiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza cyangwa hari igihe mbirutisha ibindi bintu?’

Umwanzuro: Uwo muzashakana yifuza ko wamubera umugabo cyangwa umugore mwiza. Nukora uko ushoboye ngo ube umugabo cyangwa umugore mwiza, bizatuma ubona uwo mubana nawe ukora uko ashoboye ngo abe umugabo cyangwa umugore mwiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze