INDIRIMBO YA 101
Dukorane mu bumwe
Igicapye
1. Ab’isi ntibakundana,
Twe turakundana cyane.
Kuba turangwa n’ubumwe
Biradushimisha.
Kubana mu bumwe
Ni byiza cyane.
Hari byinshi byo gukora
Tuyobowe na Yehova.
Nimucyo tujye twumvira,
Dukorere hamwe.
2. Tujye dusenga mu bumwe
Tugaragaze ineza,
Tunasingize Imana,
Tube mu mahoro.
Tumererwe neza,
Twishime cyane.
Nidukundana by’ukuri
Tuzagira amahoro,
Kandi tuzunga ubumwe
Mu murimo wayo.
(Reba nanone Mika 2:12; Zef 3:9; 1 Kor 1:10.)