INDIRIMBO YA 150
Shaka Imana ukizwe
Igicapye
1. Amahanga yose
Arwanya Kristo Yesu.
Ubutegetsi bw’abantu
Bugiye kurangira.
Ubwami bw’Imana
Ni bwo buzahoraho,
Kandi Kristo azarimbura
Abo banzi be bose.
(INYIKIRIZO)
Shaka Yehova ukizwe,
Shaka no gukiranuka.
Jya umwizera,
Umwiringire,
Shyigikira Ubwami bwe.
Na we azakurokoza
Ukuboko kwe.
2. Tubwiriza bose
Ubutumwa bw’Ubwami,
Abantu bagahitamo
Kwemera cyangwa kwanga.
Ibigeragezo
Ntibiduhahamura.
Yah yita ku bantu bizerwa;
Yumva gutaka kwacu.
(INYIKIRIZO)
Shaka Yehova ukizwe,
Shaka no gukiranuka.
Jya umwizera,
Umwiringire,
Shyigikira Ubwami bwe.
Na we azakurokoza
Ukuboko kwe.
(Reba nanone 1 Sam 2:9; Zab 2:2, 3, 9; Imig 2:8; Mat 6:33.)