ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 72
  • Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Mube Abasomyi b’Igitabo cy’Ibyahishuwe Barangwa n’Ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Indunduro ishimishije y’Ibyahishuwe!
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Ibyahishuwe 21:1—“Ijuru rishya n’isi nshya”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ibintu bikwiriye kuzabaho vuba
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 72
Umuntu usoma igitabo cy’Ibyahishuwe asa n’ureba inyamaswa y’inkazi n’abagendera ku mafarashi bavugwamo

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Izina ry’igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe mu kigiriki (A·po·kaʹly·psis), risobanura “guhishura.” Iryo zina ryumvikanisha ibisobanuro by’igitabo cy’Ibyahishuwe: gihishura ibyari byarahishwe kandi kikavuga ibintu byagombaga gusohora nyuma y’igihe kinini byanditswe. Ubuhanuzi bwinshi buvugwa muri icyo gitabo ntiburasohora.

Umusogongero w’igitabo cy’Ibyahishuwe

  • Intangiriro.—Ibyahishuwe 1:1-9.

  • Ubutumwa Yesu yagejeje ku matorero arindwi.—Ibyahishuwe 1:10–3:22.

  • Yohana yerekwa Imana yicaye ku ntebe y’Ubwami yo mu ijuru.—Ibyahishuwe 4:1–11.

  • Uruhererekane rw’iyerekwa, rimwe rifitanye isano n’irikurikiyeho:

    • Ibimenyetso birindwi.—Ibyahishuwe 5:1–8:6.

    • Impanda ndwi, eshatu za nyuma zikaba zibimburira ibyago bitatu.—Ibyahishuwe 8:7–14:20.

    • Amabakure arindwi, buri bakure irimo icyago kigereranya urubanza Imana yaciriye isi.—Ibyahishuwe 15:1–16:21.

    • Iyerekwa ryo kurimbuka kw’abanzi b’Imana.—Ibyahishuwe 17:1–20:10.

    • Iyerekwa ry’imigisha ituruka ku Mana izagera ku isi n’ijuru.—Ibyahishuwe 20:11–22:5.

  • Umusozo.—Ibyahishuwe 22:6-21.

Ibyagufasha gusobanukirwa igitabo cy’Ibyahishuwe

  1. Ibyo kivuga bitanga ihumure; si ibyo guhahamura cyangwa gutera ubwoba abakorera Imana. Nubwo abantu benshi iyo bumvise ijambo “ibyahishuwe” (mu kigiriki A·po·kaʹly·psis) bahita batekereza ibyago bikomeye, igitabo cy’Ibyahishuwe kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wacyo, kivuga ko abasoma ibivugwamo, bakabisobanukirwa kandi bakabikurikiza bazabona ibyishimo.—Ibyahishuwe 1:3; 22:7.

  2. Igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha ‘ibimenyetso’ byinshi, bitagomba gufatwa uko byakabaye.—Ibyahishuwe 1:1.

  3. Ibintu by’ingenzi byinshi n’ibimenyetso bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, biba byaravuzwe no mu bindi bitabo bya Bibiliya:

    • Yehova: “ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru” kandi ni we Muremyi w’ibintu byose.—Gutegeka 4:39; Zaburi 103:19; Ibyahishuwe 4:11; 15:3.

    • Yesu Kristo: “Umwana w’Intama w’Imana.”—Yohana 1:29; Ibyahishuwe 5:6; 14:1.

    • Satani: ni umwanzi w’Imana.—Intangiriro 3:14, 15; Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9.

    • Babuloni Ikomeye: kimwe na Babuloni ya kera (Babeli), Babuloni na yo ni umwanzi wa Yehova Imana n’ubwoko bwe, kandi ni yo soko y’inyigisho z’ibinyoma.—Intangiriro 11:2-9; Yesaya 13:1, 11; Ibyahishuwe 17:4-6; 18:4, 20.

    • “Inyanja”: abantu babi barwanya Imana.—Yesaya 57:20; Ibyahishuwe 13:1; 21:1.

    • Ibintu bifitanye isano n’ihema ry’ibonaniro rya kera ryakorerwagamo imirimo irebana no gusenga Imana: harimo isanduku y’isezerano, igikarabiro, amatara, imibavu n’igicaniro batambiragaho.—Kuva 25:10, 17, 18; 40:24-32; Ibyahishuwe 4:5, 6; 5:8; 8:3; 11:19.

    • Inyamaswa z’inkazi: zigereranya ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 7:1-8, 17-26; Ibyahishuwe 13:2, 11; 17:3.

    • Imibare ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo.—Ibyahishuwe 1:20; 8:13; 13:18; 21:16.

  4. Iyerekwa rivugwamo ryerekezaga “ku munsi w’Umwami,” watangiye igihe Ubwami bw’Imana bwimikwaga mu mwaka wa 1914 kandi Yesu agatangira gutegeka ari Umwami (Ibyahishuwe 1:10). Ku bw’ibyo, dushobora kwitega ko ubuhanuzi bw’ingenzi bwo mu Byahishuwe busohora muri iki gihe turimo.

  5. Icyo dukeneye kugira ngo dusobanukirwe igitabo cy’Ibyahishuwe, ari na cyo kidufasha gusobanukirwa Bibiliya yose, ni ubwenge buva ku Mana no gufashwa n’abantu basanzwe bayisobanukiwe.—Ibyakozwe 8:26-39; Yakobo 1:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze