ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 157
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki cyatwemeza ko ibiza atari igihano k’Imana?
  • Ese ibiza bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?
  • Imana ifasha ite abagwiririwe n’ibiza?
  • Kuki impanuka kamere zabaye nyinshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese Imana iteza ibiza igamije guhana abantu?
    Nimukanguke!—2012
  • Ese ni igihano cy’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 157
Umuryango urimo witegereza ahantu habaye amatongo bitewe n’ibiza

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ibiza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Mu by’ukuri, Imana si yo iteza ibiza bitugeraho muri iki gihe, ahubwo iyo duhuye na byo birayibabaza cyane. Ibiza ni kimwe mu bintu bitubabaza bizakurwaho n’Ubwami bw’Imana. Icyakora mu gihe bitaravaho, iyo bitugezeho Imana iraduhumuriza.—2 Abakorinto 1:3.

  • Ni iki cyatwemeza ko ibiza atari igihano k’Imana?

  • Ese ibiza bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

  • Imana ifasha ite abagwiririwe n’ibiza?

  • Ese hari amahame yo muri Bibiliya yadufasha kwitegura ibiza?

  • Imirongo yo muri Bibiliya yahumuriza abahuye n’ibiza

Ni iki cyatwemeza ko ibiza atari igihano k’Imana?

Bibiliya itubwira ko Imana yagiye ikoresha imbaraga kamere kugira ngo isohoze imanza zayo. Icyakora uburyo yabikoraga bitandukanye n’uko ibiza biba muri iki gihe.

  • Ibiza byica abantu bitarobanuye. Ibyo bitandukanye n’ibikorwa bivugwa muri Bibiliya Imana yajyaga ikora ishaka guhana abantu, kubera ko byo byibasiraga ababi gusa. Urugero, igihe Imana yarimburaga imigi ya kera ari yo Sodomu na Gomora, yarokoye umukiranutsi witwaga Loti hamwe n’abakobwa be babiri (Intangiriro 19:29, 30). Imana yarebaga mu mitima y’abantu bariho icyo gihe maze ikarimbura abo yabonaga ko ari babi.—Intangiriro 18:23-32; 1 Samweli 16:7.

  • Ibiza biza bidateguje. Ibyo na byo bitandukanye n’uko Imana yabigenzaga kuko yabanzaga kuburira ababi mbere yo kubahana. Iyo abantu bumviraga uwo muburo maze bakihana, yarababariraga maze ikabarokora.—Intangiriro 7:1-5; Matayo 24:38, 39.

  • Ibyo abantu bakora na byo bishobora gutuma habaho ibiza. Ibyo se bishoboka bite? Hari abantu bangiza ibidukikije, abandi bo bakubaka ahantu hakunze kuba imitingito, imyuzure n’inkubi z’imiyaga (Ibyahishuwe 11:18). Ubwo rero Imana si yo iteza ibiza byatewe n’amakosa y’abantu.—Imigani 19:3.

Ese ibiza bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?

Yego. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko “mu minsi y’imperuka” hari kuzabaho ibiza (Matayo 24:3; 2 Timoteyo 3:1). Urugero, Yesu yavuze ko muri iki gihe turimo, ‘hirya no hino hari kuzaba inzara n’imitingito’ (Matayo 24:7). Vuba aha Imana izakuraho ibintu byose bidutera imibabaro n’agahinda hakubiyemo n’ibiza.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Imana ifasha ite abagwiririwe n’ibiza?

  • Imana ihumuriza abagwiririwe n’ibiza ikoresheje Ijambo ryayo Bibiliya. Bibiliya itubwira ko Imana itwitaho kandi ko iyo tugezweho n’imibabaro biyibabaza (Yesaya 63:9; 1 Petero 5:6, 7). Nanone Imana yateganyije ko hari igihe ibiza bizaba bitakiriho.—Reba “Imirongo ya Bibiliya ihumuriza abagezweho n’ibiza.”

  • Imana ifasha abagezweho n’ibiza ikoresheje abagaragu bayo. Imana ikoresha abagaragu bayo bo ku isi, bakigana urugero rwa Yesu. Byari byarahanuwe ko Yesu azahumuriza “abafite imitima imenetse” n’“ababoroga bose” (Yesaya 61:1, 2). Abagaragu b’Imana na bo bakora uko bashoboye bakamwigana.—Yohana 13:15.

    Nanone Imana ikoresha abagaragu bayo kugira ngo bafashe abagezweho n’ibiza.—Ibyakozwe 11:28-30; Abagalatiya 6:10.

Abahamya ba Yehova basana inzu yo Poruto Riko

Abahamya ba Yehova bafasha abagwiririwe n’ibiza muri Poruto Riko

Ese hari amahame yo muri Bibiliya yadufasha kwitegura ibiza?

Yego. Nubwo Bibiliya itandikiwe kudutegurira guhangana n’ibiza, irimo amahame ashobora kudufasha. Urugero:

  • Jya witegura guhangana n’ibiza mbere y’igihe. Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Buri gihe biba ari byiza kwitegura mbere yo guhura n’akaga. Kwitegura guhangana n’ibiza hakubiyemo kuba ufite ibikoresho by’ubutabazi ushobora gukoresha mu gihe bikenewe, kandi mu muryango wanyu mugatekereza aho mushobora guhurira mu gihe habaye ibiza.

  • Jya uzirikana ko ubuzima buruta ibintu. Bibiliya igira iti: “Nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo” (1 Timoteyo 6:7, 8). Tugomba kuba twiteguye guhara amazu yacu ndetse n’ibyo dutunze kugira ngo turokoke mu gihe k’ibiza (1 Timoteyo 6:7, 8). Tuge twibuka ko ubuzima ari bwo bw’agaciro kenshi kurusha ubutunzi.—Matayo 6:25.

Imirongo yo muri Bibiliya yahumuriza abahuye n’ibiza

Intangiriro 18:25: “Ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha! . . . Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”

Icyo usobanura: Ibyo Imana ikora buri gihe biba bikwiriye. Ubwo rero iyo abantu bahitanywe n’ibiza, si yo tuba tugomba kubishinja.

Zaburi 46:1, 2: “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba. Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka.”

Icyo usobanura: Uko ibyatubaho byaba biri kose, Imana ni iyo kwiringirwa kandi ni yo iduha imbaraga.

Yesaya 63:9: “Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.”

Icyo usobanura: Imana yiyumvisha imimerere turimo kandi iba izi uko twiyumva. Iyo tubabaye na yo birayibabaza.

Yohana 5:28, 29: “Kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi [rya Yesu] bakavamo.”

Icyo usobanura: Dushobora kwiringira ko tuzongera kubona abacu bapfuye kubera ko Imana izaha Yesu ubushobozi maze akabazura.

1 Petero 5:6, 7: “Ku bw’ibyo rero, mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana . . . muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”

Icyo usobanura: Yehova ababazwa n’ibibazo duhura na byo kandi aba yifuza ko tumusenga tukabimubwira.

Ibyahishuwe 21:4: “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”

Icyo usobanura: Imana izavanaho imibabaro yose igera ku bantu hakubiyemo n’ibiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze