ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 158
  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni izihe nama Bibiliya itanga?
  • Ese hari abantu bavugwa muri Bibiliya bigeze bifuza gupfa?
  • Nabingenza nte niba kubaho bindambiye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese uwakwipfira bikarangira?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Wakora iki niba umwana wawe ashaka kwiyahura?
    Inama zigenewe umuryango
  • Mu gihe wumvise urambiwe kubaho
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 158
Umugabo wumva ashaka kwiyahura

Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Tuzi ko Bibiliya yakomotse ku Mana yo ‘ihumuriza abashenguwe umutima’ (2 Abakorinto 7:6). Nubwo Bibiliya atari igitabo kivuga iby’indwara zo mu mutwe, yafashije abantu benshi kunesha ibitekerezo bibi byo gushaka kwiyahura. Inama Bibiliya itanga nawe zagufasha.

  • Ni izihe nama Bibiliya itanga?

  • Ese hari abantu bavugwa muri Bibiliya bigeze bifuza gupfa?

  • Ni iyihe mirongo ya Bibiliya yagufasha mu gihe ushaka kwiyahura?

  • Wakora iki mu gihe incuti yawe ikubwiye ko yifuza kwiyahura?

  • Nakora iki niba narigeze kugerageza kwiyahura?

Ni izihe nama Bibiliya itanga?

  • ● Jya ubwira abandi uko wiyumva.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

    Icyo bisobanura: Iyo duhangayitse, tuba twifuza ko abandi badufasha.

    Ubwo rero iyo utababwiye uko wiyumva, ukomeza kwikorera uwo mutwaro wenyine. Ariko nubabwira uko umerewe uzumva worohewe maze wongere kurangwa n’ikizere.

    Umugabo wumva ashaka kwiyahura aganira na mugenzi we

    Dore icyo wakora: Shaka umuntu wabwira uko wiyumva, wenda nk’uwo mu muryango wawe cyangwa incuti yawe wizera.a Nanone ushobora kugira aho wandika uko wiyumva.

  • ● Jya ujya kwa muganga.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

    Icyo bisobanura: Iyo turwaye tuba tugomba kujya kwa muganga.

    Hari ubwo ibitekerezo byo kwiyahura biba biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ihungabana. Kimwe n’izindi ndwara, iyo na yo ntigomba kugutera isoni. Indwara zo mu mutwe n’ihungabana biravurwa bigakira.

    Dore icyo wakora: Jya ujya kwa muganga udatindiganyije.

  • ● Jya uzirikana ko Imana ikwitaho.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana. . . . ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro.”—Luka 12:6, 7.

    Icyo bisobanura: Imana ibona ko ufite agaciro.

    Hari ubwo ushobora kumva nta muntu ukwitayeho, icyakora uge wibuka ko Imana izi ibyo uhanganye na byo. Ikwitaho nubwo waba wumva udashaka kubaho. Muri Zaburi ya 51:17 hagira hati: “Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.” Imana iragukunda kandi yifuza ko wakomeza kubaho.

    Dore icyo wakora: Jya ugenzura muri Bibiliya ibikwemeza ko Imana igukunda. Urugero, reba igice cya 24 k’igitabo gifasha abantu kwiga Bibiliya gifite umutwe uvuga ngo: “Egera Yehova.”

  • ● Jya usenga.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ikoreze [Imana] imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho.’—1 Petero 5:7.

    Icyo bisobanura: Imana ishaka ko uyibwira ibiguhangayikishije nta cyo uyikinze.

    Imana izaguha amahoro yo mu mutima n’imbaraga zo kwihangana (Abafilipi 4:6, 7, 13). Uko ni ko Imana ihumuriza abayambaza babikuye ku mutima.—Zaburi 55:22.

    Umugabo wumva ashaka kwiyahura yicaye ku gatebe k’urubaho, arimo asoma Bibiliya kandi agatekereza ku byo asoma

    Dore icyo wakora: Senga Imana, ukoreshe izina ryayo Yehova maze uyibwire uko wiyumva (Zaburi 83:18). Jya usenga uyisaba kugufasha kwihangana.

  • ● Jya utekereza ku byiringiro by’igihe kizaza biboneka muri Bibiliya.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye.”—Abaheburayo 6:19.

    Icyo bisobanura: Hari igihe ushobora kugira ibyiyumvo bihindagurika, rimwe ukaba wishimye ubundi ukaba ubabaye. Icyakora ibyiringiro dusanga muri Bibiliya bishobora kugufasha gutegeka ibyiyumvo byawe.

    Ibyo byiringiro si ibintu by’inzozi cyangwa bidufasha kwihumuriza gusa; ahubwo bishingiye ku isezerano ridakuka Imana yaduhaye ry’uko izakuraho ibintu byose bitubabaza.—Ibyahishuwe 21:4.

    Dore icyo wakora: Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibyiringiro Bibiliya itanga, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ibyiza biri imbere.”

  • ● Jya ukora ibintu bigushimisha.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Umutima unezerewe urakiza.”—Imigani 17:22.

    Icyo bisobanura: Iyo dukoze ibintu bidushimisha, bishobora gutuma dutekereza neza kandi tukagira ubuzima bwiza.

    Umugabo wumvaga ashaka kwiyahura amwenyura yishimye ari na ko afasha undi mugabo gukora isuku

    Dore icyo wakora: Gerageza gukora ibintu usanzwe ukunda. Ushobora nko kumva indirimbo zigushimisha, ugasoma ibintu bigushishikaza cyangwa ugakora ikindi kintu ukunda. Nanone uramutse ugize icyo ukora ngo ufashe abandi, n’iyo cyaba ari ikintu cyoroheje, bishobora gutuma urushaho kwishima.—Ibyakozwe 20:35.

  • ● Jya wita ku buzima bwawe.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.

    Icyo bisobanura: Iyo dukoze siporo, tugasinzira neza kandi tukarya neza bitugirira akamaro.

    Dore icyo wakora: Jya ukora siporo n’iyo yaba iminota 15.

  • ● Jya wibuka ko uko twiyumva bigera aho bigahinduka.

    Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ntituzi uko ejo ubuzima bwacu buzaba bumeze.’—Yakobo 4:14.

    Icyo bisobanura: Ibibazo ufite ubu nubwo byaba bikomeye, bigera aho bigashira. Burya nta joro ridacya!

    Ubu ushobora kuba uhangayitse, ariko ejo ukamererwa neza. Ubwo rero, jya ureba icyagufasha guhangana na byo (2 Abakorinto 4:8). Ibibazo ufite bigera aho bigakemuka; ubwo rero kwiyahura si wo muti.

    Dore icyo wakora: Jya usoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga ku bantu bigeze kwiheba bakagera ubwo bifuza gupfa, maze urebe ukuntu ubuzima bwabo bwagiye buhinduka, bukaba bwiza mu buryo batatekerezaga. Reka turebe bamwe muri bo.

Ese hari abantu bavugwa muri Bibiliya bigeze bifuza gupfa?

Yego. Bibiliya itubwira abantu bageze ubwo bifuza gupfa. Imana nta bwo yigeze ibarakarira, ahubwo yarabafashije. Nta gushidikanya ko nawe izagufasha.

Eliya

  • ● Yari muntu ki? Eliya yari umuhanuzi w’intwari. Gusa na we hari igihe yajyaga yumva yihebye. Muri Yakobo 5:17 havuga ko “Eliya yari umuntu umeze nkatwe.”

  • ● Kuki yigeze kwifuza gupfa? Igihe kimwe Eliya yigeze kumva afite irungu, afite ubwoba kandi nta cyo amaze. Icyo gihe yasenze Yehova agira ati: “Ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye.”—1 Abami 19:4.

  • ● Ni iki cyamufashije? Eliya yasenze Yehova, amubwira agahinda ke kose kandi Yehova yaramuhumurije. Yamweretse ko amwitaho kandi amwizeza ko afite imbaraga zo kumufasha. Nanone Yehova yeretse Eliya ko yari agifite agaciro hanyuma amwoherereza umuntu wo kumufasha.

  • ▸ Soma inkuru ya Eliya: 1 Abami 19:2-18.

Yobu

  • ● Yari muntu ki? Yobu yari umukire, afite umugore n’abana benshi kandi bose basengaga Imana y’ukuri.

  • ● Kuki yigeze kwifuza gupfa? Yobu yahuye n’ibibazo bikomeye cyane. Ibintu byose yari atunze byayoyotse mu kanya nk’ako guhumbya, abana be bose barapfa bishwe n’ibiza kandi na we arwara indwara yamubabazaga cyane. Incuti ze na zo zaje kumuca intege, zikajya zimubwira ko ari we wikururiye ibibazo byamugezeho. Ibyo byose byatumye Yobu avuga ati: “Nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho kugeza ibihe bitarondoreka.”—Yobu 7:16.

  • ● Ni iki cyamufashije? Yobu yasenze Imana kandi abwira incuti ze uko yiyumvaga (Yobu 10:1-3). Yahumurijwe n’incuti ye yagiraga impuhwe yitwaga Elihu. Iyo nshuti ye yamufashije kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Nanone Yobu yemeye inama n’ubufasha yahawe n’Imana.

  • ▸ Soma inkuru ya Yobu: Yobu 1:1-3, 13-22; 2:7; 3:1-13; 36:1-7; 38:1-3; 42:1, 2, 10-13.

Mose

  • ● Yari muntu ki? Mose yayoboraga ishyanga rya Isirayeli kandi yari umuhanuzi w’indahemuka.

  • ● Kuki yigeze kwifuza gupfa? Mose yari afite inshingano itoroshye kandi Abisirayeli bakundaga kumunenga, bikamubabaza. Yasenze Imana arayibwira ati: “Nyica birangire.”—Kubara 11:11, 15.

  • ● Ni iki cyamufashije? Mose yabwiye Imana uko yiyumvaga. Imana yaramufashije, imworohereza inshingano yari afite bituma adakomeza guhangayika.

  • ▸ Soma inkuru ya Mose: Kubara 11:4-6, 10-17.

Ni iyihe mirongo ya Bibiliya yagufasha mu gihe ushaka kwiyahura?

Imirongo ya Bibiliya igaragaza ko Imana ikwitaho:

  • “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; Akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.

  • “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”—Zaburi 94:19.

    (Reba no muri Zaburi 27:10; 103:12-14; 2 Abakorinto 1:3, 4.)

Imirongo ya Bibiliya igaragaza ko Imana yumva akababaro kawe:

  • ‘Wabonye akababaro kanjye, Umenya agahinda k’ubugingo bwanjye.’—Zaburi 31:7.

  • “Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga. . . . Kubera ko yabakunze akabagirira impuhwe, . . . arabahagurutsa.”—Yesaya 63:9.

Imirongo ya Bibiliya igaragaza ko Imana ishaka ko uba incuti yayo kandi ukayisenga uyibwira ibikuri ku mutima:

  • “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho . . . mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.”—Abafilipi 4:6, 7.

  • “Mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

    (Reba no muri Zaburi 34:4, 15; 55:22.)

Imirongo ya Bibiliya igaragaza ko Imana ishobora kuguha imbaraga:

  • “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

  • “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.”—Yesaya 41:10.

    (Reba no muri Zaburi ya 138:3; Yesaya 40:29-31.)

Wakora iki mu gihe incuti yawe ikubwiye ko yifuza kwiyahura?

  • Ntukabifatane uburemere buke. Jya umusaba akubwire uko yiyumva kandi umutege amatwi (Imigani 20:5). Burya iyo abantu bavuze uko biyumva n’icyatumye batekereza kwiyahura, bikunze kurangira batabikoze.

  • Jya umutega amatwi kandi wishyire mu mwanya we. ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga’ (Yakobo 1:19). Jya wibuka ko agahinda no kwiheba bishobora gutuma umuntu avuga “amagambo aterekeranye” (Yobu 6:2, 3). Ubwo rero niba incuti yawe ikubwiye amagambo itatekerejeho, ntukabikabirize cyangwa ngo bikurakaze.

  • Jya umuhumuriza. Bibiliya itugira inama igira iti: “Muhumurize abihebye” (1 Abatesalonike 5:14). Ntukamubwire ko kwiyumva atyo bidakwiriye. Jya wubaha imbiyumvo bye, hanyuma umufashe gutekereza. Jya umubwira ko afite agaciro kandi ko umukunda.

  • Jya umugira inama yo kujya kwa muganga. Mu Migani 13:10 havuga ko: “Ubwenge bufitwe n’abajya inama.” Ese incuti yawe iramutse irwaye indwara ikomeye, ntiwayigira inama yo kujya kwa muganga? Gushaka kwiyahura na byo ni ikimenyetso cy’indwara yo mu mutwe cyangwa ihungabana; ubwo rero jya umugira inama yo kujya kwa muganga, kandi byaba byiza umuherekeje.

  • Jya umwereka ko umukunda. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Ni byo koko hari igihe uba udashobora gukemura ibibazo incuti yawe ifite hakubiyemo n’ibitekerezo byo kwiyahura. Icyakora numwereka ko umukunda kandi ko witeguye kumufasha, bizamufasha guhangana n’ibibazo afite kandi amaherezo bizashira.

Nakora iki niba narigeze kugerageza kwiyahura?

Niba warigeze kugerageza kwiyahura, ushobora kuba wumva ufite ikimwaro kandi ugahora wicira urubanza. Ushobora no gutekereza ko nta muntu wakwiyumvisha impamvu zaguteye kwiyahura cyangwa ngo yumve agahinda ufite.

Bibiliya na yo ivuga ko bitoroshye kwiyumvisha mu buryo bwuzuye uko abandi biyumva. Nanone ivuga ko ‘umutima w’umuntu ari wo umenya agahinda afite’ (Imigani 14:10; 1 Abami 8:38). Ubwo rero nubwo incuti zawe zishobora kuguhumuriza, hari ibyo zidashobora kumenya. Wowe gusa, jya umenya ko utari wenyine.

Imana izi imitima yacu (2 Ngoma 6:30). Yehova azi ibintu bishobora kuba byaratumye wumva ko kwiyahura ari wo muti. Nanone asobanukiwe neza uko wiyumva. Azi ko ujya wumva ufite ikimwaro kandi ukicira urubanza.—Zaburi 139:1.

Imana ibona ko ubuzima ari ubw’agaciro kenshi. Ubwo rero, ihora yiteguye kubabarira abantu bagerageje kwiyahura (Zaburi 86:5). Izi ko impamvu nyamukuru ituma abantu benshi bashaka kwiyahura, atari uko baba bashaka gupfa, ko ahubwo baba bumva ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo bafite. Yehova ashobora kudufasha nubwo ‘imitima yacu yaba iducira urubanza kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose’ (1 Yohana 3:19, 20). Imana iragukunda cyane kandi yifuza kukwereka ko ari yo “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose.”—2 Abakorinto 1:3.

a Niba wumva ushaka kwiyahura kandi abo mubana bakaba badahari, jya uhita uhamagara umuntu wishyikiraho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze