ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 128
  • Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Mbese, Ushobora Kwemera Bibiliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Urupfu
    Nimukanguke!—2014
  • Ni Iki Kiba ku Bugingo Igihe cyo Gupfa?
    Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 128
Purugatori yashushanyijwe n’umunyabugeni

Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Oya. Ntibonekamo. Nta jambo “purugatori” riboneka muri Bibiliya. Nta n’ubwo yigisha ko ubugingo bw’abapfuye busukurirwa muri purugatori.a Reka dusuzume icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’icyaha n’urupfu n’uburyo ivuguruza inyigisho ya purugatori.

  • Kwizera amaraso ya Yesu ni byo byezaho umuntu icyaha; nta bwo ari ukumara igihe runaka muri purugatori. Bibiliya ivuga ko ‘amaraso ya Yezu, Umwana wayo adukiza icyitwa icyaha cyose’ kandi ko Yesu Kristo “yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye” (1 Yohana 1:7; Ibyahishuwe 1:5, Bibiliya Ntagatifu). Yesu yatanze “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” kubera ibyaha byabo.—Matayo 20:28, Bibiliya Ntagatifu.

  • Abantu bapfuye nta cyo bazi. “Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi” (Umubwiriza 9:5, Bibiliya Ntagatifu). Umuntu wapfuye nta cyo ashobora kumva. Bityo rero, ntashobora no kwezwa n’umuriro wo muri purugatori.

  • Iyo umuntu amaze gupfa nta kindi gihano cy’ibyaha ahabwa. Bibiliya ivuga ko ‘ingaruka y’icyaha ari urupfu’ kandi ko “upfuye aba ahanaguweho icyaha” (Abaroma 6:7, 23, Bibiliya Ntagatifu). Urupfu ni cyo gihano k’ibyaha.

Purugatori ni iki?

Mu myigishirize ya Kiliziya Gatolika bavuga ko purugatori ari ahantu cyangwa imimerere, aho roho z’abantu bapfuye zisabira imbabazi z’ibyaha zitababariwe kandi zigasukurwa.b Igitabo cya gatigisimu ya Kiliziya Gatolika kivuga ko ‘uko gusukurwa kuba gukenewe kugira ngo roho zishobore kugera ku butungane bwa ngombwa butuma zibasha kwinjira mu byishimo byo mu ijuru.’ Nanone icyo gitabo kivuga ko ‘mu migenzo ya Kiliziya, ibyo byitwa umuriro usukura,’ nk’uko bigaragazwa n’ifoto iherekeje iyi nkuru. Icyakora, iyo nyigisho ntishingiye ku Byanditswe.

Inyigisho ya purugatori yakomotse he?

Abagiriki ba kera bemeraga ko habaho purugatori. Clément d’Alexandrie, wari waracengewe na filozofiya y’Abagiriki, yemeje ko abapfuye bashoboraga kwezwaho ibyaha binyuze ku muriro usukura. Icyakora, hari igitabo cy’amateka y’inyigisho za gikristo (The History of Christian Doctrines) cyavuze ko Papa Grégoire Mukuru ari we watsindagirije inyigisho y’umuriro wo muri purugatori, avuga ko ari inyigisho idashidikanywaho. Icyo gitabo cyongeyeho ko Grégoire wabaye papa kuva mu wa 590 kugeza 604 “akunze kuvugwaho ko ari we ‘wahimbye purugatori.’” Kiliziya Gatolika yasobanuye inyigisho yayo ya purugatori mu nama y’abasenyeri yabereye i Lyons (1274) no mu yabereye i Florence (1439) ndetse iza kuyishimangira mu Nama y’abasenyeri yabereye i Trente mu mwaka wa 1547.

a Hari igitabo cyavuze ibirebana na purugatori (Orpheus: A General History of Religions) kigira kiti: “nta jambo na rimwe riyerekezaho wasanga mu Mavanjiri.” Nanone, hari igitabo (New Catholic Encyclopedia) cyagize kiti: “Inyigisho ya purugatori ya Kiliziya Gatolika ishingiye ku migenzo aho gushingira ku Byanditswe Byera.”—Icapwa rya Kabiri, Umubumbe wa 11, ipaji ya 825.

b Reba igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia, Icapwa rya Kabiri, Umubumbe wa 11, ku ipaji ya 824.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze