ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 104
  • Ni mu buhe buryo igitambo cya Yesu ari “incungu ya benshi”?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni mu buhe buryo igitambo cya Yesu ari “incungu ya benshi”?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Yehova yatanze “incungu ya benshi”
    Egera Yehova
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Incungu Ya Kristo—Inzira y’Agakiza Yateganyijwe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 104
Umunzani uri hagati ya Adamu na Yesu

Ni mu buhe buryo igitambo cya Yesu ari “incungu ya benshi”?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Igitambo cya Yesu ni cyo Imana izakoresha ikiza abantu icyaha n’urupfu. Bibiliya ivuga ko amaraso ya Yesu yamenwe ari incungu (Abefeso 1:7; 1 Petero 1:18, 19). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko yaje “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”​—Matayo 20:28.

Kuki “incungu ya benshi” yari ikenewe?

Umuntu wa mbere, ari we Adamu, yaremwe atunganye nta cyaha afite. Yari afite ibyiringiro byo kubaho iteka ariko biza kuyoyoka bitewe n’uko yahisemo gusuzugura Imana (Intangiriro 3:17-19). Yaraze abana be bose icyaha (Abaroma 5:12). Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Adamu ‘yigurishije,’ we n’abana be bakaba imbata z’icyaha n’urupfu (Abaroma 7:14). Kubera ko abo bana be bose badatunganye, nta n’umwe washoboraga kugarura icyo Adamu yari yatakaje.​—Zaburi 49:7, 8.

Imana yabonye imimerere ibabaje abakomotse kuri Adamu barimo, ibagirira impuhwe (Yohana 3:16). Icyakora, ubutabera bw’Imana ntibuyemerera kwirengagiza ibyaha byabo nta mpamvu ifatika ishingiyeho (Zaburi 89:14; Abaroma 3:23-26). Kubera ko Imana ikunda abantu, yashyizeho uburyo buhuje n’amategeko bwo kubababarira ibyaha ndetse no kubikuraho burundu (Abaroma 5:6-8). Ubwo buryo buhuje n’amategeko ni incungu.

Incungu ni iki?

Muri Bibiliya ijambo “incungu” ryumvikanisha ibi bintu bitatu:

  1. Ikiguzi.​—Kubara 3:46, 47.

  2. Ihesha agakiza cyangwa kubohorwa.​—Kuva 21:30.

  3. Inganya agaciro n’icyo itangiwe.a

Reka turebe isano ibyo bintu bitatu bifitanye n’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.

  1. Ikiguzi. Bibiliya ivuga ko Abakristo ‘baguzwe igiciro cyinshi’ (1 Abakorinto 6:20; 7:23). Icyo giciro ni amaraso ya Yesu kuko ‘yacunguriye Imana abantu bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose,’ abacunguje amaraso ye.​—Ibyahishuwe 5:8, 9.

  2. Kubohorwa. Igitambo cya Yesu ‘cyabohoye’ abantu ku byaha “binyuze ku ncungu.”​—1 Abakorinto 1:30; Abakolosayi 1:14; Abaheburayo 9:15.

  3. Inganya agaciro n’icyo itangiwe. Igitambo cya Yesu kinganya neza neza agaciro n’icyo Adamu yatakaje, ni ukuvuga ubuzima butunganye (1 Abakorinto 15:21, 22, 45, 46). Bibiliya igira iti “nk’uko kutumvira k’umuntu umwe [Adamu] kwatumye benshi baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe [Yesu Kristo] kuzatuma benshi baba abakiranutsi” (Abaroma 5:19). Uyu murongo ugaragaje neza impamvu urupfu rw’umuntu umwe rushobora kubera incungu abanyabyaha benshi. Mu by’ukuri, Yesu yaritanze ubwe ‘aba incungu ya bose,’ ni ukuvuga abagira icyo bakora kugira ngo ibagirire akamaro.​—1 Timoteyo 2:5, 6.

a Muri Bibiliya, ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “incungu” ryumvikanisha ikiguzi cyangwa ikintu cy’agaciro cyishyurwa. Urugero, inshinga y’igiheburayo ka·pharʹ mbere na mbere isobanura “guhoma” cyangwa gutwikira (Intangiriro 6:14). Ikunze gukoreshwa ishaka kuvuga “gutwikira icyaha” (Zaburi 65:3). Izina koʹpher rifitanye isano n’iyo nshinga ryerekeza ku kiguzi umuntu atanga kugira ngo acungure ikintu (Kuva 21:30). Nanone, ijambo ry’ikigiriki lyʹtron rikunze guhindurwamo “incungu,” rishobora no guhindurwamo impongano (Matayo 20:28). Abanditsi b’Abagiriki bakoreshaga iryo jambo bashaka kuvuga ikiguzi cyatangwaga kugira ngo imfungwa z’intambara zirekurwe cyangwa umucakara arekurwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze