ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 46
  • Ese Satani abaho koko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Satani abaho koko?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ibindi abantu bakunze kwibeshyaho kuri Satani
  • Umwanzi w’Ubuzima bw’Iteka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Diyabule ibimuvugwaho si imiziririzo gusa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Murwanye Satani na we azabahunga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 46

Ese Satani abaho koko?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yego, Satani abaho. Ni “umutware w’isi,” kandi ni ikiremwa cy’umwuka kibi, cyigometse ku Mana. (Yohana 14:30; Abefeso 6:11, 12). Bibiliya ivuga ibirebana n’uko Satani ateye ikoresheje amazina akurikira:

  • Satani, bisobanura “Urwanya.”—Yobu 1:6.

  • Diyabule bisobanura “Usebanya.”—Ibyahishuwe 12:9.

  • Inzoka muri Bibiliya bisobanura ‘Ushukana.’—2 Abakorinto 11:3.

  • Umushukanyi.—Matayo 4:3.

  • Umunyabinyoma.—Yohana 8:44.

Si ububi buba mu bantu

Hari abantu bumva ko Satani ari ububi buba mu bantu. Ariko kandi, Bibiliya ivuga iby’ikiganiro Imana yagiranye na Satani. Imana iratunganye. Bityo rero, ntiyarimo ivugana n’ububi bwari muri yo (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Yobu 2:1-6). Mu buryo nk’ubwo, Satani yagerageje Yesu utarigeze akora icyaha (Matayo 4:8-10; 1 Yohana 3:5). Ku bw’ibyo, Bibiliya igaragaza ko Satani abaho koko, kandi ko atari ububi buba mu bantu.

Ese kuba abantu benshi batemera ko Satani abaho, byagombye kudutangaza? Oya. Bibiliya ivuga ko Satani akoresha uburiganya kugira ngo agere ku ntego ze (2 Abatesalonike 2:9, 10). Imwe mu mitego ikomeye yifashisha ni uguhuma abantu benshi amaso, akabumvisha ko atabaho.—2 Abakorinto 4:4.

Ibindi abantu bakunze kwibeshyaho kuri Satani

Ikinyoma: Irindi zina rya Satani ni Lusuferi.

Ukuri: Ijambo ry’igiheburayo rihindurwamo “Lusuferi,” muri Bibiliya zimwe na zimwe ni “urabagirana” (Yesaya 14:12). Imirongo ikikije uwo igaragaza ko iryo jambo ryerekeza ku bwami bwa Babuloni cyangwa uruhererekane rw’abami babwo, Imana yari kuzacisha bugufi bitewe n’ubwibone bwabo (Yesaya 14:4, 13-20). Iryo jambo ngo “urabagirana,” abantu barikoreshaga bakina ku mubyimba ubwami bwa Babuloni, igihe bwari bumaze kugwa.

Ikinyoma: Imana ihana abantu ikoresheje Satani

Ukuri: Satani ni umwanzi w’Imana; si umukozi wayo. Satani umwanzi arwanya Imana kandi ahora arega ibinyoma abayikorera.​—1 Petero 5:8; Ibyahishuwe 12:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze