ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jl isomo 15
  • Abasaza bafasha itorero bate?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abasaza bafasha itorero bate?
  • Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Ibisa na byo
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • ‘Mujye mwubaha abakorana umwete muri mwe’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Muragire umukumbi w’Imana”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
jl isomo 15

ISOMO RYA 15

Abasaza bafasha itorero bate?

Umusaza aganira n’abagize itorero

Finilande

Umusaza yigisha mu itorero

Kwigisha

Abasaza batera inkunga abagize itorero

Kuragira umukumbi

Umusaza abwiriza

Kubwiriza

Mu itorero, ntihabamo abayobozi b’idini babihemberwa. Ahubwo hashyirwaho abagenzuzi cyangwa abasaza b’itorero bashoboye bo ‘kuragira itorero ry’Imana,’ nk’uko byari bimeze itorero rya gikristo rigishingwa (Ibyakozwe 20:28). Abo basaza ni abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora itorero, kandi bakaryitaho ‘batabikora nk’abahatwa. Ahubwo babikora babikunze, batabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu’ (1 Petero 5:1-3). Ni iki badukorera?

Batwitaho kandi bakaturinda. Abasaza bayobora itorero kandi bakaririnda mu buryo bw’umwuka. Kubera ko abasaza bazirikana ko iyo ari inshingano y’ingenzi Imana yabahaye, ntibatwaza igitugu ubwoko bw’Imana, ahubwo baharanira ko tugira ibyishimo kandi tukamererwa neza (2 Abakorinto 1:24). Kimwe n’uko umwungeri akora uko ashoboye kose ngo yite kuri buri ntama, abasaza na bo bihatira kumenya abagize itorero, buri wese ku giti cye.​—Imigani 27:23.

Batwigisha uko twakora ibyo Imana ishaka. Buri cyumweru, abasaza bayobora amateraniro y’itorero kugira ngo bakomeze ukwizera kwacu (Ibyakozwe 15:32). Nanone, abo bagabo babyitangiye bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, bakadufasha kubwiriza kandi bakatwigisha uburyo bwose uwo murimo ukorwamo.

Bihatira gufasha buri wese. Hari ubwo abasaza bo mu itorero ryacu baza kudusura mu ngo zacu cyangwa tugahurira ku Nzu y’Ubwami, kugira ngo badufashe bakurikije ibyo buri wese akeneye mu buryo bw’umwuka, bakaduhumuriza bifashishije Ibyanditswe.​—Yakobo 5:14, 15.

Uretse n’inshingano abo basaza baba bafite mu itorero, abenshi muri bo baba bafite akazi bakora, n’inshingano zo mu muryango bagomba kwitaho kandi zibasaba igihe. Birakwiriye ko twubaha abo bagabo bakorana umwete.​—1 Abatesalonike 5:12, 13.

  • Inshingano z’abasaza mu itorero ni izihe?

  • Abasaza bagaragaza bate ko batwitaho?

IBINDI WAKORA

Ni ba nde baba bujuje ibisabwa? Ibyo abasaza n’abakozi b’itorero basabwa kuba bujuje, ushobora kubisoma muri 1 Timoteyo 3:1-10, 12 no muri Tito 1:5-9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze