1 Ibyo ku Ngoma
5 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi+ na Madayi+ na Yavani+ na Tubali na Mesheki+ na Tirasi.+
6 Bene Gomeri ni Ashikenazi+ na Rifati+ na Togaruma.+
7 Bene Yavani ni Elisha+ na Tarushishi+ na Kitimu+ na Rodanimu.+
8 Bene Hamu ni Kushi+ na Misirayimu,+ Puti+ na Kanani.+
9 Bene Kushi ni Seba+ na Havila na Sabuta+ na Rama+ na Sabuteka.+
Bene Rama ni Sheba na Dedani.+
10 Kushi yabyaye Nimurodi.+ Uwo ni we muntu w’igihangange wa mbere wabaye ku isi.+
11 Misirayimu yabyaye Ludimu+ na Anamimu na Lehabimu na Nafutuhimu+ 12 na Patirusimu+ na Kasiluhimu,+ (ari we Abafilisitiya+ bakomotseho) na Kafutorimu.+
13 Kanani yabyaye imfura ye Sidoni,+ abyara na Heti+ 14 n’Abayebusi+ n’Abamori+ n’Abagirugashi+ 15 n’Abahivi+ n’Abaruki n’Abasini+ 16 n’Abaruvadi+ n’Abazemari+ n’Abanyahamati.+
17 Bene Shemu+ ni Elamu+ na Ashuri+ na Arupakisadi+ na Ludi+ na Aramu,
Usi na Huli na Geteri na Mashi.+
18 Arupakisadi yabyaye Shela,+ Shela na we abyara Eberi.+
19 Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yitwaga Pelegi+ kuko mu gihe cye isi yiciyemo ibice; umuvandimwe we yitwaga Yokitani.
20 Yokitani yabyaye Alumodadi, Shelefu, Hazarimaveti, Yera,+ 21 Hadoramu, Uzali, Dikila,+ 22 Obali, Abimayeli, Sheba,+ 23 Ofiri,+ Havila+ na Yobabu.+ Abo bose bari bene Yokitani.
28 Bene Aburahamu ni Isaka+ na Ishimayeli.+
29 Iyi ni yo miryango ibakomokaho: Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti,+ agakurikirwa na Kedari+ na Adibeli na Mibusamu+ 30 na Mishuma na Duma+ na Masa na Hadadi+ na Tema 31 na Yeturi na Nafishi na Kedema.+ Abo ni bo bene Ishimayeli.
32 Ketura+ inshoreke+ ya Aburahamu yabyaye Zimurani, Yokishani, Medani,+ Midiyani,+ Yishibaki+ na Shuwa.+
Bene Yokishani ni Sheba na Dedani.+
33 Bene Midiyani ni Efa,+ Eferi, Hanoki, Abida na Eluda.+
Abo bose bari abuzukuru ba Ketura.
34 Aburahamu yabyaye Isaka,+ Isaka abyara Esawu+ na Isirayeli.+
35 Bene Esawu ni Elifazi, Reweli,+ Yewushi, Yalamu na Kora.+
36 Bene Elifazi ni Temani,+ Omari, Sefo, Gatamu, Kenazi,+ Timuna+ na Amaleki.+
37 Bene Reweli ni Nahati, Zera, Shama na Miza.+
38 Bene Seyiri+ ni Lotani, Shobali, Sibeyoni, Ana,+ Dishoni, Eseri na Dishani.+
39 Bene Lotani ni Hori na Homami. Mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.+
40 Bene Shobali ni Alivani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu.+
Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana.+
Bene Dishoni ni Hemudani, Eshibani, Itirani na Kerani.+
42 Bene Eseri+ ni Biluhani, Zavani na Akani.+
Bene Dishani ni Usi na Arani.+
43 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami+ uwo ari we wese utegeka Abisirayeli: Bela mwene Bewori yategekaga umugi witwaga Dinihaba.+ 44 Bela aratanga, Yobabu mwene Zera+ w’i Bosira+ amusimbura ku ngoma. 45 Yobabu aratanga, Hushamu+ wo mu gihugu cy’Abatemani+ amusimbura ku ngoma. 46 Hushamu aratanga, Hadadi+ mwene Bedadi, watsindiye Abamidiyani+ mu gihugu cy’i Mowabu, amusimbura ku ngoma, kandi umugi yategekaga witwaga Aviti.+ 47 Hadadi aratanga, Samula w’i Masireka+ amusimbura ku ngoma. 48 Samula aratanga, Shawuli w’i Rehoboti+ kuri rwa Ruzi amusimbura ku ngoma. 49 Shawuli aratanga, Bayali-Hanani mwene Akibori+ amusimbura ku ngoma. 50 Bayali-Hanani aratanga, Hadari amusimbura ku ngoma, kandi umugi yategekaga witwaga Pawu, n’umugore we yitwaga Mehetabeli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.+ 51 Hanyuma Hadadi aratanga.
Abatware bo muri Edomu ni aba: umutware Timuna, umutware Aliva, umutware Yeteti,+ 52 umutware Oholibama, umutware Ela, umutware Pinoni,+ 53 umutware Kenazi, umutware Temani, umutware Mibusari,+ 54 umutware Magidiyeli n’umutware Iramu.+ Abo ni bo bari abatware+ bo muri Edomu.