Nehemiya
1 Aya ni yo magambo ya Nehemiya+ mwene Hakaliya: mu kwezi kwa Kisilevu,+ mu mwaka wa makumyabiri,+ nari mu ngoro i Shushani.+ 2 Nuko Hanani+ umwe mu bavandimwe banjye, azana n’abandi bagabo baturutse i Buyuda, maze mbabaza+ amakuru y’Abayahudi+ barokotse,+ abasigaye mu bari barajyanywe mu bunyage,+ mbabaza n’amakuru ya Yerusalemu. 3 Na bo baransubiza bati “abasigaye mu bari barajyanywe mu bunyage bari mu ntara+ y’u Buyuda, bari mu mimerere ibabaje cyane+ kandi baratukwa;+ inkuta+ za Yerusalemu zarasenyutse kandi amarembo yayo+ yakongowe n’umuriro.”
4 Nkimara kubyumva nicara hasi ndarira, maze mara iminsi mboroga niyiriza ubusa,+ ari na ko nkomeza gusenga Imana nyir’ijuru.+ 5 Nuko ndavuga nti “Yehova Mana nyir’ijuru, Mana ikomeye kandi iteye ubwoba,+ wowe ukomeza isezerano+ kandi ukagaragariza ineza yuje urukundo abagukunda+ bagakomeza amategeko yawe,+ 6 ndakwinginze, tega amatwi+ n’amaso yawe arebe, kugira ngo wumve isengesho ry’umugaragu wawe,+ isengesho nsengera imbere yawe uyu munsi, nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli uko bwije n’uko bukeye,+ natura+ ibicumuro+ Abisirayeli bagucumuyeho. Jye n’inzu ya data twaracumuye.+ 7 Rwose twaraguhemukiye+ ntitwakomeza amateka+ n’amabwiriza+ n’amategeko+ wategetse umugaragu wawe Mose.+
8 “Ndakwinginze, ibuka+ ibyo wategetse umugaragu wawe Mose ugira uti ‘nimumpemukira, nanjye nzabatatanyiriza mu mahanga.+ 9 Nimungarukira+ mugakomeza amategeko+ yanjye kandi mukayakurikiza,+ nubwo muzaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakoranya+ maze mbavaneyo mbazane+ ahantu natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye rihabe.’+ 10 Ni abagaragu bawe+ bakaba n’ubwoko bwawe+ wacunguje imbaraga zawe nyinshi+ n’ukuboko kwawe gukomeye.+ 11 Yehova, ndakwinginze tega amatwi wumve isengesho ry’umugaragu wawe n’isengesho+ ry’abagaragu bawe bishimira gutinya izina ryawe,+ kandi uhe umugaragu wawe kugira icyo ageraho uyu munsi,+ maze utume uyu mugabo amugirira impuhwe.”+
Icyo gihe nari umuhereza wa divayi+ w’umwami.