IGITABO CYA MBERE
(Zaburi 1 – 41)
1 Hahirwa+ umuntu utagendera mu migambi y’ababi,+
Ntahagarare mu nzira z’abanyabyaha,+
Kandi ntiyicarane n’abakobanyi.+
2 Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira,+
Kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro yibwira.+
3 Uwo azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi,+
Cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo.+
Amababi yacyo ntiyuma,+
Kandi ibyo akora byose bizagenda neza.+
4 Ababi bo ntibameze batyo,
Ahubwo bameze nk’umurama utumurwa n’umuyaga.+
5 Ni yo mpamvu ababi batazahagarara mu rubanza,+
Kandi n’abanyabyaha ntibazahagarara mu iteraniro ry’abakiranutsi.+
6 Kuko Yehova amenya inzira z’abakiranutsi,+
Ariko ababi bo bazarimbukira mu nzira zabo.+