Mika
1 Ijambo rya Yehova ryaje kuri Mika+ w’i Moresheti, ku ngoma ya Yotamu,+ Ahazi+ na Hezekiya,+ abami b’u Buyuda,+ rihereranye n’ibyo Mika yeretswe byerekeye Samariya+ na Yerusalemu:+
2 “Nimwumve mwa bantu bo mu mahanga yose mwe, tega amatwi nawe wa si we n’ibikuzuye,+ Umwami w’Ikirenga Yehova ababere umuhamya wo kubashinja;+ Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+ 3 Dore Yehova asohotse mu buturo bwe,+ agiye kumanuka atambagire ahirengeye ho ku isi.+ 4 Imisozi izashongera munsi y’ibirenge bye+ n’ibibaya byiyase, bibe nk’ibishashara bihuye n’umuriro+ cyangwa amazi amanuka ku gacuri.
5 “Ibyo byose byatewe no kwigomeka kwa Yakobo ndetse n’ibyaha by’inzu ya Isirayeli.+ Kwigomeka kwa Yakobo ni ukuhe? Ese si Samariya?+ Kandi se utununga tw’u Buyuda ni utuhe?+ Ese si Yerusalemu? 6 Samariya nzayihindura amatongo yo mu gasozi,+ mpahindure ahantu ho guterwa imizabibu; amabuye yaho nzayaroha mu gikombe, imfatiro zaho nzambike ubusa.+ 7 Ibishushanyo byayo bibajwe bizajanjagurwa,+ ibintu byose yahawe bamuhonga bizatwikwa,+ ibigirwamana byayo byose nzabirimbura. Ibyo bintu byose Samariya yabikuye mu mafaranga yahongewe mu busambanyi bwayo, izabyamburwa bihongerwe indaya z’ahandi.”+
8 Ibyo bizatuma nganya mboroge;+ nzagenza ibirenge nambaye ubusa.+ Nzarira nk’ingunzu, ndire nk’imbuni y’ingore. 9 Kuko yakomerekejwe uruguma rudashobora gukira;+ icyo gikomere cyageze n’i Buyuda,+ kigera no mu marembo y’ubwoko bwanjye, kigera i Yerusalemu.+
10 “Ntimubyamamaze i Gati, kandi rwose ntimurire.+
“Igaragure mu mukungugu+ mu nzu ya Afura. 11 Wa mugore utuye i Shafiri we, ambuka ugende wambaye ubusa ukorwe n’isoni.+ Umugore utuye i Sanani we ntiyasohotse. Umuborogo w’i Beti-Eseli uzatuma mutahahungira. 12 Umugore utuye i Maroti yategereje ibyiza,+ ariko ibibi ni byo byamanutse biturutse kuri Yehova bigera ku marembo y’i Yerusalemu.+ 13 Yewe wa mugore utuye i Lakishi we,+ zirika igare ry’intambara ku mafarashi, wowe ntandaro y’icyaha cy’umukobwa w’i Siyoni.+ Wa mukobwa w’i Siyoni we, muri wowe ni ho kwigomeka kwa Isirayeli kwabonetse.+ 14 Bityo rero, uzatanga impano zo gusezera kuri Moresheti-Gati.+ Amazu yo muri Akizibu+ yatengushye abami ba Isirayeli. 15 Yewe wa mugore utuye i Maresha we,+ nzaguteza uzakunyaga.+ Icyubahiro cya Isirayeli kizagera no muri Adulamu.+ 16 Iyogoshe uruhara kandi wiyogoshe umusatsi bitewe n’abahungu bawe wishimiraga cyane.+ Agura uruhara rwawe rumere nk’urwa kagoma, kuko bagiye mu bunyage kure yawe.”+