Nahumu
1 Ibyo Nahumu yahanuriye Nineve:+ igitabo cy’ibyo Nahumu wo muri Elikoshi yeretswe:
2 Yehova ni Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo,+ kandi ahora inzigo; Yehova ahora inzigo+ kandi ararakara cyane.+ Yehova ahora inzigo abanzi be+ kandi ababikira inzika.+
3 Yehova atinda kurakara+ kandi afite imbaraga nyinshi;+ Yehova ntazareka guhana.+
Inzira ye iri mu muyaga urimbura no mu mvura y’umugaru, naho ibicu ni umukungugu wo munsi y’ibirenge bye.+
4 Acyaha inyanja+ akayikamya; akamya imigezi yose.+
I Bashani n’i Karumeli harumagaye,+ uburabyo bwo muri Libani bwarumye.
5 Yatumye imisozi inyeganyega, udusozi turashonga.+
Isi yaratigise bitewe no mu maso he; ubutaka na bwo bumera butyo, hamwe n’ababutuyeho bose.+
6 Ni nde wahagarara imbere y’uburakari bwe?+ Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+
Uburakari bwe buzasukwa nk’umuriro,+ kandi ibitare byose bizahananturwa bitewe na we.
7 Yehova ni mwiza,+ ni igihome+ gikingira ku munsi w’amakuba.+
Azi abamushakiraho ubuhungiro.+
8 Umugi azawurimbuza umuvu utemba awutsembe,+ kandi umwijima uzakurikirana abanzi be.+
9 Ese ni uwuhe mugambi muzacurira Yehova?+ Aratsemba akamaraho.
Ntihazongera kubaho amakuba ubwa kabiri.+
10 Nubwo basobekeranye nk’amahwa,+ bakaba bameze nk’abasinze inzoga y’ingano,+ bazagurumana nk’ibikenyeri byumye.+
11 Muri wowe hazaturuka umuntu uzagambirira kugirira Yehova nabi,+ agacura imigambi y’ibitagira umumaro.+
12 Yehova yaravuze ati “nubwo bafite imbaraga nyinshi, kandi hakaba hari benshi bameze batyo, bazabacamo icyuho babatere bakimeze batyo.+ Nzaguteza imibabaro kugeza ubwo bizaba bitakiri ngombwa ko nguteza iyindi.+ 13 Ngiye kuvuna umugogo bagushyizeho,+ nce n’ingoyi zikuboshye.+ 14 Dore iteka Yehova yaguciriye: ‘nta rubyaro rwitirirwa izina ryawe ruzongera kubaho.+ Nzarimbura ibishushanyo bibajwe, n’ibishushanyo biyagijwe mbikure mu nzu y’imana zawe.+ Nzagucukurira imva+ kuko ari nta cyo umaze.’
15 “Dore ku misozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza, utangaza amahoro.+ Yuda we, izihize iminsi mikuru yawe.+ Higura imihigo yawe,+ kuko nta muntu w’imburamumaro uzongera kukunyuramo.+ Azarimburwa wese uko yakabaye.”+