1 Timoteyo
1 Jyewe Pawulo, intumwa+ ya Kristo Yesu ku itegeko ry’Imana+ Umukiza wacu,+ n’irya Kristo Yesu, we byiringiro byacu,+ 2 ndakwandikiye Timoteyo,+ mwana wanjye nyakuri+ mu byo kwizera:
Ubuntu butagereranywa, n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data na Kristo Yesu Umwami wacu bibane nawe.+
3 Nk’uko naguteye inkunga yo gusigara muri Efeso igihe nari ngiye kujya i Makedoniya,+ ni ko n’ubu ngutera inkunga kugira ngo utegeke+ bamwe kutigisha izindi nyigisho,+ 4 no kutita ku migani y’ibinyoma+ n’ibisekuru bitagira iherezo,+ ahubwo bituma havuka ibibazo by’urudaca, aho kugira ngo hagire ikintu gifitanye isano no kwizera gitangwa giturutse ku Mana. 5 Mu by’ukuri, intego y’iri tegeko ni ukugira ngo tugire urukundo+ ruvuye ku mutima utanduye,+ n’umutimanama ukeye+ no kwizera kuzira uburyarya.+ 6 Hari bamwe batandukiriye ibyo, maze barayoba+ bishora mu magambo y’amanjwe,+ 7 bifuza kuba abigishamategeko,+ ariko badasobanukiwe neza ibyo bavuga cyangwa ibyo bemeza bakomeje.
8 Nuko rero, tuzi ko Amategeko ari meza+ niba umuntu ayakoresha mu buryo bwemewe n’amategeko,+ 9 azirikana ko amategeko adashyirirwaho abakiranutsi, ahubwo ko ashyirirwaho abica amategeko+ n’abadategekeka,+ abatubaha Imana n’abanyabyaha, abatagira ineza yuje urukundo+ n’abakerensa ibintu byera, n’abica ba se, n’abica ba nyina, n’abica abandi bantu, 10 abasambanyi,+ abagabo baryamana n’abandi bagabo, abashimuta abantu, abanyabinyoma, abarahira ibinyoma,+ n’ikindi kintu cyose kirwanya+ inyigisho nzima+ 11 zihuje n’ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Imana igira ibyishimo,+ ari bwo nashinzwe.+
12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yabonye ko ndi uwizerwa+ akanshinga umurimo,+ 13 nubwo kera natukaga Imana, ngatoteza+ ubwoko bwayo kandi nkaba umunyagasuzuguro.+ Nyamara nagiriwe imbabazi+ kuko nabikoze mu bujiji,+ ntafite ukwizera. 14 Ariko ubuntu butagereranywa bw’Umwami wacu bwaragwiriye cyane,+ hamwe no kwizera n’urukundo ruri muri Kristo Yesu.+ 15 Aya magambo+ ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose, ko Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha.+ Muri abo ni jye w’imbere.+ 16 Ariko kandi, icyatumye ngirirwa imbabazi+ kwari ukugira ngo, binyuze kuri jye wabaye uw’imbere, Kristo Yesu agaragaze ukwihangana kwe kose ngo bibere icyitegererezo abazamwizera,+ kugira ngo babone ubuzima bw’iteka.+
17 Nuko rero, Umwami w’iteka,+ udashobora kononekara+ kandi utaboneka,+ we Mana y’ukuri yonyine,+ ahabwe icyubahiro n’ikuzo iteka ryose.+ Amen.
18 Mwana wanjye Timoteyo, ndaguha iri tegeko+ mpuje n’ubuhanuzi+ bwakwerekezagaho mu buryo butaziguye, kugira ngo uhuje na bwo ukomeze kurwana intambara nziza,+ 19 ukomeza kwizera no kugira umutimanama ukeye,+ uwo bamwe bahigitse+ maze ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse.+ 20 Muri abo harimo Humenayo+ na Alegizanderi,+ kandi nabahaye Satani+ kugira ngo igihano kibigishe kudatuka Imana.+