Tito
1 Jyewe Pawulo, umugaragu+ w’Imana n’intumwa+ ya Yesu Kristo, mu buryo buhuje no kwizera kw’abo Imana yatoranyije,+ n’ubumenyi nyakuri+ ku byerekeye ukuri+ guhuje no kwiyegurira Imana,+ 2 gushingiye ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka,+ ubwo Imana idashobora kubeshya+ yasezeranyije uhereye kera cyane,+ 3 kandi igihe cyayo cyagenwe kigeze, ikaba yaragaragaje ijambo ryayo binyuze ku murimo wo kubwiriza nashinzwe+ biturutse ku itegeko ry’Imana Umukiza wacu,+ 4 ndakwandikiye Tito mwana wanjye+ nyakuri mu buryo buhuje no kwizera dusangiye:
Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data+ no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu+ bibane nawe.
5 Icyatumye ngusiga i Kirete,+ ni ukugira ngo ukosore ibyari bidatunganye kandi ushyireho+ abasaza mu migi yose nk’uko nabigutegetse.+ 6 Uzashyireho umuntu utariho umugayo,+ akaba ari umugabo w’umugore umwe,+ ufite abana bizera batavugwaho ubwiyandarike no kuba ibigande.+ 7 Umugenzuzi agomba kuba umuntu utariho umugayo+ kuko ari igisonga cy’Imana,+ udatsimbarara ku byifuzo bye,+ utari umunyamujinya,+ utari umusinzi,+ udakubita abandi,+ utararikira inyungu zishingiye ku buhemu.+ 8 Ahubwo abe umuntu ukunda kwakira abashyitsi,+ ukunda ibyiza, utekereza neza,+ ukiranuka, w’indahemuka,+ uzi kwifata,+ 9 ukomeza ijambo ryo kwizerwa mu buryo bwe bwo kwigisha,+ kugira ngo ashobore gutera abandi inkunga akoresheje inyigisho nzima,+ no gucyaha+ abazivuguruza.
10 Hari benshi bigize ibigande, bavuga ibitagira umumaro+ kandi b’abashukanyi, cyane cyane ba bandi bakomeye ku nyigisho yo gukebwa.+ 11 Ni ngombwa kuziba akanwa k’abo bantu, kuko bakomeza kugenda basenya burundu ingo zimwe na zimwe+ bigisha ibyo batagombye kwigisha, bishakira inyungu zishingiye ku buhemu.+ 12 Umwe muri bo, akaba ari n’umuhanuzi wabo bwite, yaravuze ati “Abakirete bahora ari abanyabinyoma, ni inyamaswa z’inkazi ziryana+ kandi ni abanyandanini b’imburamukoro.”
13 Ubwo buhamya ni ubw’ukuri. Ni na yo mpamvu ukwiriye gukomeza kubacyaha utajenjetse,+ kugira ngo babe bazima+ mu byo kwizera, 14 batita ku migani y’Abayahudi+ n’amategeko y’abantu+ bitandukanyije n’ukuri.+ 15 Ibintu byose ntibyanduye ku bantu batanduye.+ Ariko ku bantu banduye+ kandi batizera+ nta kintu na kimwe kitanduye, ahubwo ubwenge bwabo n’imitimanama yabo+ biranduye. 16 Bavugira mu ruhame ko bazi Imana,+ ariko bakayihakana binyuze ku mirimo yabo,+ kuko ari abo kwangwa urunuka, kandi ni abantu batumvira, badakwiriye+ gushingwa umurimo mwiza uwo ari wo wose.