Abaheburayo
1 Imana yavuganye kera na ba sogokuruza kenshi no mu buryo bwinshi+ ikoresheje abahanuzi,+ 2 ni na yo yavuganye natwe ku iherezo ry’iyi minsi+ ikoresheje Umwana+ yashyizeho ngo abe umuragwa w’ibintu byose,+ kandi yagiye irema+ ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana. 3 Ni we shusho y’ikuzo ryayo,+ kandi ni we shusho nyakuri ya kamere yayo,+ ni na we utuma ibintu byose bikomeza kubaho binyuze ku ijambo rifite imbaraga;+ amaze gukuraho ibyaha byacu+ yicaye iburyo+ bwa Nyir’icyubahiro mu ijuru.+ 4 Nguko uko yabaye ukomeye kuruta abamarayika,+ kugeza n’ubwo aragwa izina+ rihebuje kuruta ayabo.
5 Urugero, ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti “uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye so”?+ Ikongera iti “nzamubera se kandi na we azambera umwana”?+ 6 Ariko igihe izongera kuzana Umwana wayo w’imfura+ mu isi ituwe, izavuga iti “abamarayika+ b’Imana bose nibamuramye.”+
7 Nanone, yavuze iby’abamarayika iti “kandi abamarayika bayo ibahindura imyuka, n’abakozi bayo bakorera abantu ibahindura ibirimi by’umuriro.”+ 8 Ariko yavuze iby’Umwana wayo iti “Imana ni yo ntebe y’ubwami bwawe iteka ryose,+ kandi inkoni y’ubwami bwawe+ ni inkoni yo gukiranuka.+ 9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+ 10 Nanone iti “Mwami, ni wowe washyizeho imfatiro z’isi mu ntangiriro, kandi ijuru ni umurimo w’intoki zawe.+ 11 Ibyo bizashiraho, ariko wowe uzagumaho; kandi byose bizasaza nk’uko umwenda+ usaza. 12 Uzabizinga nk’uko bazinga+ umwenda, nk’uko bazinga umwitero; bizahindurwa, ariko wowe uhora uri wa wundi kandi imyaka yawe ntizagira iherezo.”+
13 Ariko se ni nde mu bamarayika yigeze kubwira iti “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge”?+ 14 Mbese bose si imyuka+ ikora umurimo+ wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa+ agakiza?