1 Petero
1 Jyewe Petero, intumwa+ ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe bashyitsi+ batataniye+ i Ponto n’i Galatiya n’i Kapadokiya+ no muri Aziya n’i Bituniya; ndabandikiye mwebwe abatoranyijwe+ 2 mu buryo buhuje n’ubushobozi bw’Imana Data bwo kumenya ibintu bitaraba,+ mukaba mwarejejwe n’umwuka+ kugira ngo mujye mwumvira kandi muminjagirweho+ amaraso ya Yesu Kristo:+
Ubuntu butagereranywa, n’amahoro bigwire muri mwe.+
3 Hasingizwe Imana, ari na yo Se w’Umwami wacu Yesu Kristo,+ kuko ku bw’imbabazi zayo nyinshi yatubyaye bundi bushya,+ kugira ngo tugire ibyiringiro bizima+ binyuze ku kuzuka+ kwa Yesu Kristo mu bapfuye, 4 kandi duhabwe umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka.+ Uwo murage muwubikiwe mu ijuru,+ 5 mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana binyuze ku kwizera,+ ngo muzabone agakiza+ kazahishurwa+ mu bihe bya nyuma.+ 6 Ibyo ni byo bituma mwishima cyane nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye,+ 7 kugira ngo ukwizera kwanyu kwageragejwe+ kw’agaciro kenshi kurusha zahabu yangirika, nubwo igeragereshwa umuriro,+ kuzabaheshe ishimwe n’ikuzo n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+ 8 Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda.+ Nubwo ubu mutamureba, muramwizera kandi mukishima cyane, mufite ibyishimo bitavugwa kandi bihebuje, 9 kuko muzabona ingororano yo kwizera kwanyu, ni ukuvuga gukizwa k’ubugingo bwanyu.+
10 Abahanuzi bahanuye+ ibyerekeye ubuntu butagereranywa mubikiwe,+ babaririje iby’ako gakiza bashyizeho umwete kandi bakora ubushakashatsi babyitondeye.+ 11 Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzasohorera+ n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, bakurikije uko umwuka+ wari ubarimo waberekaga ibyerekeye Kristo,+ ubwo wabahamirizaga mbere y’igihe iby’imibabaro ya Kristo+ n’ibintu by’ikuzo+ byari kuzayikurikira. 12 Bahishuriwe ko umurimo bakoraga atari bo ubwabo bikoreraga,+ ahubwo ko ari mwe bakoreraga bahanura ibintu ubu mwatangarijwe+ binyuze ku bababwiye ubutumwa bwiza, n’umwuka wera+ woherejwe uturutse mu ijuru. Ibyo bintu abamarayika na bo bifuza kubirunguruka.+
13 Ku bw’ibyo rero, mutegure ubwenge bwanyu kugira ngo mushishikarire gukora umurimo,+ kandi mukomeze kugira ubwenge rwose.+ Mushingire ibyiringiro byanyu ku buntu butagereranywa+ muzagirirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+ 14 Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje+ n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, 15 ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose,+ nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, 16 kuko byanditswe ngo “mugomba kuba abera kuko ndi uwera.”+
17 Byongeye kandi, niba mwambaza Data uca urubanza atarobanuye ku butoni+ akurikije imirimo ya buri wese, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe muri abimukira.+ 18 Muzi ko igihe mwacungurwaga+ mukavanwa mu myifatire yanyu itera imbuto mukomora ku migenzo mwasigiwe na ba sokuruza, mutacungujwe ibintu byangirika+ by’ifeza cyangwa zahabu. 19 Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi,+ nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga,+ ni ukuvuga amaraso ya Kristo.+ 20 Ni iby’ukuri ko yari azwi mbere y’igihe, urufatiro rw’isi rutarashyirwaho,+ ariko yagaragajwe ku iherezo ry’ibihe ku bwanyu,+ 21 mwe mwizeye Imana+ binyuze kuri we, yo yamuzuye mu bapfuye+ maze ikamuha ikuzo,+ kugira ngo mwizere Imana kandi abe ari yo mwiringira.+
22 Ubu rero ubwo mwamaze kweza+ ubugingo bwanyu mwumvira ukuri, bigatuma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya,+ mukundane cyane mubikuye ku mutima.+ 23 Mwabyawe bundi bushya,+ mutabyawe n’imbuto+ ibora,+ ahubwo mubyawe n’imbuto idashobora kubora,+ binyuze ku ijambo+ ry’Imana nzima kandi ihoraho.+ 24 “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, kandi ikuzo ryabo ryose rimeze nk’uburabyo bw’ubwatsi;+ ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka,+ 25 ariko ijambo rya Yehova ryo rihoraho iteka ryose.”+ Iryo ni ryo “jambo,”+ ni na ryo butumwa bwiza mwatangarijwe.+