2 Yohana
1 Jyewe umusaza+ ndakwandikiye wowe mugore watoranyijwe+ hamwe n’abana bawe nkunda by’ukuri.+ Si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abamenye ukuri bose barabakunda,+ 2 kubera ko ukuri kuguma muri twe,+ kandi kuzaguma muri twe iteka ryose.+ 3 Ubuntu butagereranywa,+ n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data+ no ku Mwana wayo Yesu Kristo bizagumana natwe, hamwe n’ukuri n’urukundo.+
4 Mfite ibyishimo byinshi cyane kubera ko nasanze bamwe mu bana bawe+ bagendera mu kuri,+ mbese nk’uko Data yabidutegetse.+ 5 None rero mugore watoranyijwe, ndakwandikiye ngusaba ko twese dukundana.+ Iryo si itegeko rishya,+ ahubwo twarihawe uhereye mu ntangiriro.+ 6 Kandi iki ni cyo urukundo rusobanura:+ ni uko dukomeza kugenda dukurikiza amategeko yayo.+ Iryo ni ryo tegeko mwumvise uhereye mu ntangiriro, ko mugomba gukomeza kurigenderamo,+ 7 kuko abashukanyi benshi badutse mu isi,+ ari bo bahakana ko Yesu Kristo yaje ari umuntu.+ Uhakana ibyo ni we mushukanyi+ kandi ni we antikristo.+
8 Mwirinde kugira ngo mudatakaza ibyo twakoreye, ahubwo ngo muzahabwe ingororano yuzuye.+ 9 Umuntu urengera+ ntagume+ mu nyigisho ya Kristo, ntafite Imana.+ Uguma muri iyo nyigisho ni we ufite Data, akagira n’Umwana.+ 10 Nihagira umuntu uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimukamwakire mu ngo zanyu+ cyangwa ngo mumuramutse,+ 11 kuko umuramukije aba afatanyije na we mu bikorwa bye bibi.+
12 Nubwo nari mfite byinshi byo kubandikira, sinifuza kubikwandikira nkoresheje urupapuro na wino,+ ahubwo niringiye ko nzaza iwanyu tukaganira imbonankubone,+ kugira ngo ibyishimo+ byanyu byuzure.+