Icyo abandi babavugaho
U Bufaransa.
“Abahamya ba Yehova ni abaturage bubahiriza amategeko ya leta. . . . Ntibahungabanya umutekano. Bakunda akazi, bakishyura imisoro, bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi bagatanga impano zo gushyikira imiryango yita ku batishoboye. Kubona abo bantu b’amoko yose bateraniye hamwe batuje, nta ko bisa. . . . Iyaba buri wese yari Umuhamya wa Yehova, twebwe abapolisi twabura akazi.”—Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abapolisi bo mu Bufaransa.
Ukraine.
“Abahamya ba Yehova bigisha abana babo amahame yo muri Bibiliya arebana n’umuco. Bigisha abana babo kwirinda ibikorwa, imyifatire n’imitekerereze abantu babona ko nta cyo bitwaye, ariko bishobora kugira ingaruka ku bana babo, kandi bikazigira no ku bandi. Ku bw’ibyo, baha abana babo umuburo wo kwirinda akaga gaterwa no gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa itabi n’inzoga nyinshi. Bazi ko kuba inyangamugayo no gukorana umwete ari ngombwa. . . . Abahamya ba Yehova bigisha abana babo imico myiza, kubaha ubuyobozi, kubaha abantu n’ibyabo, kandi bakabigisha kubahiriza amategeko y’igihugu batuyemo.”—The History of Religion in Ukraine, cyanditswe na Professor Petro Yarotskyi.
U Butaliyani.
“ ‘Abantu ibihumbi mirongo itatu bateraniye muri sitade y’imikino ya Olempiki batuje . . . nta mwanda uharangwa, kandi nta rusaku rwumvikana.’ Nguko uko ejo byari byifashe muri Sitade y’imikino ya Olempiki. . . . Nta myifatire idakwiriye wahabonaga, nta wanywaga itabi kandi nta macupa yari yandagaye. Wiboneraga abantu barambuye Bibiliya zabo gusa, bafite ibyo bandika kandi abana bicaye batuje.”—Byavuye mu kinyamakuru L’Unità, mu ngingo yavugaga ibirebana n’ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Roma.
U Bwongereza.
“Igisonga cya musenyeri w’i Cheltenham cyavuze ko [itorero ry’Abangilikani] rikeneye itsinda ry’abantu b’abanyamwete bo kohereza hirya no hino bameze nk’Abahamya ba Yehova.”—Byavuye mu kinyamakuru The Gazette, Diyoseze ya Gloucester.
U Buholandi.
Abantu batuye hafi y’Inzu y’Ubwami iri mu mugi wa Leeuwarden, bandikiye Abahamya bayiteraniramo ibaruwa igira iti “twifuzaga kubashimira uruhare rukomeye mugira mu gutuma agace kacu ka Noorderweg kaba ahantu hanogeye ijisho. Buri gihe abayoboke banyu baba bambaye neza, kandi barangwa n’ikinyabupfura. Abana bitwara neza, abakuze ntibajya baparika imodoka zabo nabi, ntibajugunya imyanda mu muhanda kandi ku Nzu y’Ubwami yanyu hahora hasukuye. Turizera ko muzakomeza guturana natwe igihe kirekire, kuko dushimishwa cyane no kuba duturanye.”
Megizike.
Umwarimu wigisha muri kaminuza akaba ari n’umushakashatsi, yavuze ko Abahamya bafashije abantu “bahuye n’ibibazo bikomeye byo mu muryango, urugero nko gufatwa ku ngufu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge.” Yavuze ko inyigisho z’Abahamya “zatumye abantu bumvaga ko nta cyo bamaze bongera kumva ko bafite agaciro,” kandi zikabafasha “gukora ibishimisha Imana, bityo bigatuma birinda ibibazo bikomeye.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa Excélsior.
Brezili.
Hari ikinyamakuru cyavuze ko “mu by’ukuri Abahamya ba Yehova ari abantu bihariye. Ahantu bateranira hahora hasukuye. Ibintu byose biba biri kuri gahunda . . . kandi iyo barangije guterana, aho bateraniye bahasiga bahasukuye kurusha uko bahasanze. Iyo barimo bigishwa baba batuje. Nta bantu baba basunikana cyangwa ngo bagongane. Barangwa n’ikinyabupfura. . . . Mbese, ni idini rigira gahunda. Bazi icyo gusenga Imana bisobanura.”—Comércio da Franca.
Abahamya ba Yehova bizera badashidikanya ko Umuremyi ari we wenyine uzi neza amahame abantu bagombye gukurikiza mu mibereho yabo (Yesaya 48:17, 18). Ubwo rero, mu gihe Abahamya ba Yehova bashimwe n’abandi bantu bitewe n’imyifatire yabo, bumva ko Yehova ari we ugomba kubishimirwa. Yesu yaravuze ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.”—Matayo 5:16.