ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/10 p. 31
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nubwo bahisemo kuba ba nyamwigendaho, barihebye
  • Idini rya leta ya Suwede risigaye rishyingiranya abantu bahuje igitsina
  • Impinja zirira mu ruhe rurimi?
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2012
Nimukanguke!—2010
g 7/10 p. 31

Hirya no hino ku isi

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo b’Abanyabrezili bageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bari hagati y’imyaka 15 na 64, baryamanye n’umuntu byibura umwe bari bamaze umwaka bamenyaniye kuri interineti.​—MINISITERI Y’UBUZIMA YO MURI BREZILI.

Inyanja ya Arigitika yamaze imyaka myinshi itwikiriwe n’urubura rufite umubyimba ushobora kugera kuri metero 80. Ubu iyo “barafu yirundanyije mu gihe cy’imyaka myinshi . . . yarashonze hafi ya yose, ku buryo ibyo bizatuma amato yongera kugenda muri izo nzira z’amazi zo ku mpera y’isi.”​—SERIVISI Y’IBIRO NTARAMAKURU REUTERS MURI KANADA.

Leta ya Moscou n’iya Vatikani zatangaje ko zigiye kugirana umubano usesuye ushingiye kuri za ambasade.​—IKINYAMAKURU RIA NOVOSTI CYO MU BURUSIYA.

Umusozi muremure muri Afurika wa Kilimanjaro, “watakaje 26 ku ijana by’amasimbi yari awutwikiriye, ibyo bikaba byarabaye hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2007.”​—IKINYAMAKURU DAILY NATION, CYO MURI KENYA.

Nubwo bahisemo kuba ba nyamwigendaho, barihebye

Hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa Londres cyavuze ko Abongereza “ari bo bantu ba nyamwigendaho kurusha abandi ku isi hose. Bahitamo kwibana, aho kubana n’abandi.” Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko Abongereza bakunda kurwara zimwe mu ndwara zikomeye zo kwiheba no guhangayika, kandi hari intiti zivuga ko ibyo bifitanye isano no kuba ari ba nyamwigendaho. Ubushakashatsi bwagereranyije imibereho y’abantu bo mu bihugu byateye imbere, n’iy’abantu bo mu Bushinwa no muri Tayiwani, maze bugaragaza ko kuba abantu bo mu Bushinwa no muri Tayiwani babana neza n’abandi aho kuba ba nyamwigendaho, ari byo bibarinda indwara zo mu mutwe. Icyo kinyamakuru cyavuze ko kuba abantu bo mu bihugu byateye imbere ari “ba nyamwigendaho . . . bituma barwara indwara yo kwiheba.”​—Daily Telegraph.

Idini rya leta ya Suwede risigaye rishyingiranya abantu bahuje igitsina

Mu Kwakira 2009, idini ry’Abaluteriyani ryo muri Suwede ryemeye ko rizajya rishyingiranya abantu bahuje igitsina. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’amezi make Inteko Ishinga Amategeko yo muri Suwede ishyizeho itegeko ryemerera abantu abo ari bo bose gushyingiranwa, kabone n’ubwo baba bahuje igitsina. Ikinyamakuru cyo muri Suwede cyaravuze kiti “ibi bisobanura ko idini rya leta ya Suwede ari rimwe mu madini ya mbere akomeye yo mu isi yarenze ku ihame rya kera rivuga ko ishyingiranwa rihuza umugabo n’umugore.”​—Dagens Nyheter.

Impinja zirira mu ruhe rurimi?

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Würzburg mu Budage, bugaragaza ko uruhinja rutangira kurira mu rurimi ruvugwa na nyina, kuva rufite nk’iminsi ibiri. Abashakashatsi bafashe amajwi 30 y’impinja z’Abafaransa zariraga, n’andi 30 y’impinja z’Abadage, maze basesengura incuro umwana arira, uburyo arira n’ubunini bw’ijwi ariramo. Basanze akenshi impinja z’Abafaransa zitangira zirira buhoro hanyuma zikagenda zongera ijwi, mu gihe iz’Abadage zo akenshi zitangira zirira zisakuza cyane, hanyuma zikagenda zigabanya ijwi, kandi zose zikigana uko ururimi rw’ababyeyi bazo ruvugwa. Ibyo birerekana ko impinja zitangira kwiga ururimi zikiri mu nda, kandi ko zitangira kuvuga ururimi zigitangira kurira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze