ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/10 p. 21
  • Izina ry’Imana riramenyekanishwa!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Izina ry’Imana riramenyekanishwa!
  • Nimukanguke!—2010
  • Ibisa na byo
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
  • A4 Izina ry’Imana mu Byanditswe by’Igiheburayo
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Izina ry’Imana ni irihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2010
g 7/10 p. 21

Izina ry’Imana riramenyekanishwa!

Iyo wasuye ikirwa cyiza cyane cya Orléans kiri hafi y’umugi wa Québec muri Kanada, maze ukitegereza amazu yaho uhita ubona ko abahatuye bwa mbere bari abanyedini. Iyo ugenda mu muhanda ukikije icyo kirwa, uhabona kiliziya za kera cyane zubatse hafi yawo zikwibutsa iby’igihe cyashize, kandi buri paruwasi iba ifite kiliziya yayo.

Mu mugi wa Saint-Pierre mu ntara ya Québec, ni ho hari kiliziya ya kera cyane yubatse nk’izo mu cyaro, ikaba yarubatswe mu mwaka wa 1717. Ubu iyo kiliziya yahinduwe inzu ndangamurage, kandi irimo ikintu kidasanzwe. Hejuru ya alitari, hari za nyuguti enye z’igiheburayo zigize izina ry’Imana ivugwa muri Bibiliya, ari ryo Yehova.

Muri iki gihe, uretse no kubona aho izina ry’Imana ryanditse mu kiliziya, ni incuro nke cyane wakumva rihavugwa. Koko rero, hari inyandiko yasohowe na Vatikani mu mwaka wa 2008, yavugaga ko papa yatanze amabwiriza asaba ko izina ry’Imana “ritagomba gukoreshwa cyangwa ngo rivugwe,” mu misa za Kiliziya Gatolika, mu ndirimbo zayo ndetse no mu masengesho. Nyamara, Bibiliya igaragaza neza ko Yehova Imana ashaka ko izina rye ‘ryamamara mu isi yose.’​—Kuva 9:​16.

Abahamya ba Yehova bumva ko gushimisha Imana, birenze ibi byo gushyira izina ry’Imana mu nzu runaka. Buri mwaka, bamara amasaha arenga miriyari n’igice bigisha abantu bo ku isi hose, ibirebana n’izina ry’Imana n’imigambi yayo. Banashubije izina ry’Imana Yehova aho ryahoze muri Bibiliya. Bibiliya basohoye yitwa Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, ikurikiza neza ibiri mu myandiko y’umwimerere, kandi muri iyo myandiko habonekamo izina rya Yehova incuro zigera ku 7.000. Kugeza ubu, hacapwe kopi zirenga 165.000.000 za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, yaba ibice byayo cyangwa yose uko yakabaye mu ndimi 83. Mu by’ukuri, ku bihereranye n’izina ry’Imana, aho kwibaza impamvu dushingiraho turikoresha, twagombye kwibaza impamvu dushingiraho tutarikoresha.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ibonekamo izina rya Yehova incuro zigera ku 7.000, kandi yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo iboneka mu ndimi 83

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze