ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 4/11 p. 32
  • “Naragisomye ndarira”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Naragisomye ndarira”
  • Nimukanguke!—2011
Nimukanguke!—2011
g 4/11 p. 32

“Naragisomye ndarira”

●Ayo magambo yavuzwe n’umugore wo muri leta ya Illinois ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, igihe yasomaga igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose. Mu ibaruwa yoherereje abanditsi b’icyo gitabo, yaravuze ati “nsenga nsaba ko abandi bantu bazasoma ibyerekeye Yesu nk’uko ndimo mbigenza, kandi niringiye ko bazabikora.”

Igitabo Umuntu Ukomeye kirimo inkuru ivuga ibirebana n’imibereho ya Yesu. Iyo nkuru ishingiye ku nyandiko zahumetswe zanditswe n’abantu bane babayeho mu gihe cye, ari bo Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Matayo na Yohana bari intumwa za Yesu kandi bagendanaga na we. Mariko yari incuti magara ya Petero, umwe mu ntumwa za Yesu. Luka wari umuganga, na we yagendanaga n’intumwa Pawulo.

Niba wifuza icyo gitabo kirimo amashusho menshi ku buntu, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza ukoresheje aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze