Kubyihanganira biragora
Umwana w’umukobwa witwa Nicolle yari afite amagara mazima. Ariko ijoro rimwe, yagize atya ataka umutwe, maze ababyeyi be bamujyana kwa muganga. Umugoroba wakurikiyeho, ubwo abaganga bari bakimukurikirana, yafashwe n’indwara y’umutima. Ibindi bizamini bamukoreye byagaragaje ko yari yanduye indwara iterwa na mikorobe idasanzwe, yari yafashe ibihaha, impyiko n’umutima. Nyuma y’iminsi ibiri, Nicolle yahise apfa, afite imyaka itatu gusa.
GUPFUSHA ni kimwe mu byago bitera agahinda kurusha ibindi. Hari igihe umuntu yumva bimurenze. Nyina wa Nicolle witwa Isabelle, yaravuze ati “iyo nibutse ukuntu Nicolle yampoberaga, nkibuka impumuro ye, ukuntu yarangwaga n’ubwuzu n’ukuntu yajyaga ampa akarabo buri munsi, numva mukumbuye. Sinzi ko azigera amva mu bwenge.”
Ese nawe waba warigeze gupfusha umwana, uwo mwashakanye, umuvandimwe wawe, umubyeyi cyangwa incuti magara? Niba se byarakubayeho, wakora iki ngo wihanganire ako gahinda?