Ese wifuza gusobanukirwa Bibiliya?
● Abantu babarirwa muri za miriyoni babigezeho bifashishije igitabo cy’imfashanyigisho cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mu bice 19 bikigize, harimo ibi bikurikira:
“Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?”
“Yesu Kristo ni nde?”
“Abapfuye bari hehe?”
“Mbese koko turi mu ‘minsi y’imperuka’?”
“Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
“Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo”
Niba wifuza icyo gitabo kandi ukaba ushaka ko hagira ukwigisha Bibiliya, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza ukoresheje aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.