ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/11 pp. 24-25
  • Kuki abigishwa nyakuri ba Yesu bangwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abigishwa nyakuri ba Yesu bangwa?
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hari ababiterwa n’ubujiji
  • Hari ababiterwa n’ishyari
  • Bazira ko ‘atari ab’isi’
  • Mbese, abantu bakora ibibi bashobora guhinduka?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu atoranya Sawuli
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Kuki Pawulo Yatotezaga Abakristo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Komeza ‘kwihangana’ mu gihe uhanganye n’ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 7/11 pp. 24-25

Icyo Bibiliya Ibivugaho

Kuki abigishwa nyakuri ba Yesu bangwa?

“Abantu bazabatanga ngo mubabazwe kandi bazabica. Muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.” —MATAYO 24:9.

YESU yavuze ayo magambo hasigaye iminsi mike ngo yicwe urupfu rw’agashinyaguro. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yabwiye intumwa ze zizerwa ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yohana 15:20, 21). Yesu yitangiraga abandi kandi agahumuriza abakene n’abakandamizwaga. None se kuki abantu bamwumvira kandi bakagerageza kumwigana, bari kwangwa?

Bibiliya itanga impamvu zihariye zari gutuma abantu babanga. Nituzisuzuma, bizatuma tubona impamvu abantu bakurikira Kristo muri iki gihe, barwanywa nk’uko yarwanyijwe.

Hari ababiterwa n’ubujiji

Yesu yabwiye abigishwa be ati “igihe kiraje, ubwo uzabica wese azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera. Ariko bazakora ibyo bitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye” (Yohana 16:2, 3). Abantu benshi batotezaga Yesu, bavugaga ko bakoreraga Imana yakoreraga, ariko babiterwaga n’imyizerere hamwe n’imigenzo bari barakuye mu idini ry’ikinyoma. Koko rero, bari “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Abaroma 10:2). Umwe muri abo bantu barwanyaga Abakristo, yari Sawuli w’i Taruso waje kuba intumwa Pawulo.

Sawuli yari mu gatsiko k’idini ry’Abayahudi k’Abafarisayo. Abafarisayo bari bafite imbaraga mu rwego rwa politiki, barigaruriye imitima y’abandi kandi barwanyaga Abakristo. Nyuma yaho, Sawuli yaravuze ati “natukaga Imana, ngatoteza ubwoko bwayo kandi nkaba umunyagasuzuguro.” Yunzemo ati “nabikoze mu bujiji, ntafite ukwizera” (1 Timoteyo 1:12, 13). Ariko amaze kumenya Imana n’Umwana wayo, yahise ahinduka.

Uko ni na ko byagendekeye abantu benshi bahoze batoteza Abakristo muri iki gihe. Nanone kandi, bamwe muri bo na bo baje gutotezwa nk’uko byagendekeye Sawuli. Ariko aho kwihorera, bakurikije inama ya Yesu igira iti “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Matayo 5:44). Abahamya ba Yehova bihatira gushyira iyo nama mu bikorwa, bizeye ko nibura bamwe mu babatoteza bazahinduka, nk’uko byagendekeye Sawuli.

Hari ababiterwa n’ishyari

Abenshi mu barwanyaga Yesu babiterwaga n’ishyari. Koko rero, guverineri w’Umuroma Ponsiyo Pilato “yari azi neza ko ishyari ari ryo ryatumye abakuru b’abatambyi batanga Yesu” ngo amanikwe (Mariko 15:9, 10). Kuki abayobozi b’idini b’Abayahudi bagiriraga ishyari Kristo? Imwe mu mpamvu yabiteraga, ni uko yari akunzwe na rubanda rwa giseseka, abo abo bayobozi b’amadini basuzuguraga. Abo Bafarisayo bitotombaga bagira bati “isi yose yamukurikiye” (Yohana 12:19)! Nyuma yaho, igihe abantu bitabiraga ubutumwa bagezwagaho n’abigishwa ba Kristo, abayobozi b’amadini bongeye ‘kuzura ishyari’ maze batangira kurwanya abo babwirizabutumwa b’Abakristo.—Ibyakozwe 13:45, 50.

Abandi bantu bangaga abagaragu b’Imana babaziza imyitwarire yabo myiza. Intumwa Petero yabwiye bagenzi be b’Abakristo ati “kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo [abantu babi] gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike, birabatangaza maze bakagenda babatuka” (1 Petero 4:4). Iyo mitekerereze idakwiriye ishobora no kugaragara muri iki gihe. Birumvikana ko nubwo Abakristo b’ukuri birinda imyitwarire mibi, batigira abakiranutsi cyangwa ngo bumve ko baruta abandi. Ibyo ntibyaba bihuje n’amahame ya gikristo, kuko abantu bose bakoze ibyaha kandi bakaba bakeneye imbabazi z’Imana.—Abaroma 3:23.

Bazira ko ‘atari ab’isi’

Bibiliya igira iti “ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi” (1 Yohana 2:15). Ni iyihe si intumwa Yohana yashakaga kuvuga? Ni isi y’abantu bitandukanyije n’Imana, kandi bumvira Satani we ‘mana y’iyi si.’—2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19.

Ikibabaje ni uko bamwe mu bantu bakunda isi n’inzira zayo mbi, barwanya abantu bagerageza gukurikiza inyigisho za Bibiliya. Ku bw’ibyo, Yesu yabwiye intumwa ze ati “iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo. Ariko noneho kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma isi ibanga.”—Yohana 15:19.

Kuba abantu banga abagaragu ba Yehova babaziza ko badakunda isi yamunzwe na ruswa, akarengane n’urugomo, kandi ikaba iyoborwa na Satani, biteye agahinda. Nubwo abantu benshi b’imitima itaryarya bifuza guhindura isi bakayigira nziza, ntibashobora kuvanaho umuyobozi wayo utagaragara ari we Satani. Yehova wenyine ni we ushobora kumukuraho, kandi azamurimbura burundu, ku buryo azaba nk’urimbujwe umuriro.—Ibyahishuwe 20:10, 14.

Iryo sezerano rihebuje ni cyo kintu cy’ingenzi mu bigize ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ bw’agaciro kenshi, Abahamya ba Yehova babwiriza ku isi hose (Matayo 24:14). Koko rero, Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko Ubwami bw’Imana bwonyine, ni ukuvuga ubutegetsi bwayo buyobowe na Kristo, ari bwo buzazana amahoro n’ibyishimo birambye hano ku isi (Matayo 6:9, 10). Ku bw’ibyo, bazakomeza gutangaza ubwo Bwami, kubera ko bazi ko kwemerwa n’Imana ari byo by’ingenzi cyane kuruta kwemerwa n’abantu.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Kuki Sawuli w’i Taruso yarwanyaga abigishwa ba Kristo?—1 Timoteyo 1:12, 13.

● Ni uwuhe muco mubi watumaga bamwe mu banzi ba Yesu bamurwanya?—Mariko 15:9, 10.

● Abakristo b’ukuri babona bate iyi si?—1 Yohana 2:15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mu wa 1945, Abahamya ba Yehova bahohotewe n’agatsiko k’abantu mu mugi wa Québec muri Kanada, babaziza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy Canada Wide

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze