Birabafasha uko bagenda bakura
“Tukiri abana, twakundaga Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya. Ubu dufite umwana w’umuhungu ufite umwaka n’amezi ane witwa Joshua. Icyo gitabo ni igikoresho gihebuje kidufasha kumwigisha. Nubwo Joshua akiri muto cyane, azi amazina y’abantu nibura 35 bavugwa muri Bibiliya baboneka muri icyo gitabo. Amazina yabo ni amwe mu magambo uwo mwana wacu ashobora kuvuga.”—Timothy na Ann.
“Umuhungu wanjye akunda kureba mu gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, kandi ashobora gusobanura amenshi mu mafoto aboneka muri icyo gitabo. Icyo gitabo cyamfashije kuganira na we ku birebana n’uko yahangana n’ibibazo ahura na byo ku ishuri n’ahandi. Gisubiza ibibazo birenze n’ibyo nibazaga.”—Jennifer.
Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, kigira icyo kivuga ku mibereho yose y’urubyiruko. Ubu mfite imyaka 19. Icyo gitabo cyamfashije kwishyiriraho intego, gufata imyanzuro myiza mu birebana no kurambagiza no kunoza imishyikirano mfitanye n’Imana. Icyampa abantu bose, abato n’abakuze, bagasoma icyo gitabo!—Courtney.
□ Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
□ Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
□ Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, umubumbe wa 2
□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo (ibi bitabo), nta kindi munsabye. Koresha aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.